BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Nov 13, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Babiri mu batangabuhamya bavuze ko batazi Dr. Rutunga woherejwe n’Ubuholandi

Babiri mu batangabuhamya bavuze ko batazi Dr. Rutunga woherejwe n’Ubuholandi

admin
Last updated: January 10, 2023 5:47 pm
admin
Share
SHARE

Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda rwumvise abatangabuhamya mu rubanza ruregwamo Dr. Rutunga Venant wahoze ari umuyobozi mu kigo cya ISAR Rubona.

Dr Rutunga ahakana ibyaha aregwa byo kuba yaricishije Abatutsi bari muri ISAR aho yayoboraga

Urukiko rwahereye ku mutangabuhamya HABIMANA Jean wagaragaye mu mpuzankano isanzwe iranga abagororwa mu Rwanda kuko afungiye muri gereza ya Huye  kubera ibyaha bifitanye isano na jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba yarakatiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka 15.

Uyu musaza w’imyaka 78 y’amavuko ugenda acumbagira akaguru k’iburyo, yavuze ko yakoraga mu kigo cya ISAR Rubona adoda imyenda, akaba yaracumbikiye umwe mu bakozi ba ISAR Rubona witwaga Ndamage George waje kwicirwa muri icyo kigo ariko atazi abamwishe abo ari bo.

Yavuze ko yabonaga Dr.Rutunga Venant nk’umutegetsi muri ISAR Rubona ariko nta gikorwa cye azi mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi yaba yarakoze nka we ubwe.

Uyu mutangabuhamya yavuze ko ubuyobozi bwa ISAR Rubona bwari bwaratanze intego ko uzabona Ndamage George na Seromba bakoraga muri ISAR Rubona bazahembwa inka, maze abaturage batangira kubahiga bashaka gutsindira iyo ntego.

Urukiko kandi rwumvise umutangabuhamya Nzeyimana Jean de Dieu we avuga ko Dr.Venant Rutunga atamuzi.

Uyu musaza w’imyaka 64 na we wakatiwe igifungo cy’imyaka 19 ku byaha bifitanye isano na jenoside afungiye muri gereza ya Huye, yari yambaye impuzankano iranga abagororwa mu Rwanda.

Yavuze ko ubusanzwe yari umuhinzi aho yari atuye i Mugogwe mu karere ka Huye, akaba yaragiye mu bitero byicaga abatutsi bari bahungiye muri ISAR Rubona babitegetswe n’ubutugetsi bwa Segiteri bari batuyemo, ngo bafata intwaro gakondo zabo bajya kurinda inkenkengero z’aho abatutsi bari bahungiye, maze abasirikare barasa impunzi, ubashije gucika yagera mu baturage bakamwica.

Nzeyimana yavuze ko umukozi wa ISAR Rubona, Seromba yiciwe aho yari atuye i Mugogwe, ndetse ko yishwe n’abaturage bari baturanye.

Dr. Rutunga “yazanye abajandarume muri ISAR bataje kwica” – Urubanza

Urukiko kandi rwumvise umutangabuhamya Vianney Mwitende. Kimwe na bagenzi be, na we yari yambaye impuzankano iranga abagororwa mu Rwanda, afungiye muri gereza ya Huye.

Yakatiwe imyaka 30 y’igifungo kubera ibyaha bifitanye isano na jenoside yakorewe abatutsi.

Uyu afite imyaka 70 y’amavuko, yavuze ko Dr.Rutunga Venant amuzi kw’izina, urukiko rumweretse isura, na we yavuze ko atazi Dr.Rutunga.

Yavuze ko yari aturiye ISAR Rubona hamwe n’abaturage bagera kuri 500 bagabye ibitero bajya kwica abatutsi bari bahungiye muri ISAR Rubona babitegetswe n’ubutugetsi bwa Segiteri.

Yabwiye Urukiko ko ari bwo akibona Dr. Rutunga Venant.

Yavuze ko impunzi zari zahungiye muri ISAR Rubona zari zifite ubushobozi bwo kunesha abaturage  n’abapolisi, hifashishwa abasirikare ari na bo baje barasa izo mpunzi, ntizabona uko zirwanaho.

Dr.Venant Rutunga yoherejwe n’igihugu cy’Ubuholandi kuburananira mu Rwanda, aregwa ibyaha bitatu, aribyo icya  jenoside, icy’ubufatanyacyaha muri jenoside no kurimbura nk’icyaha kibasiye inyoko muntu. Ibi byaha arabihakana.

Urubanza rwe ruzakomeza kuri uyu wa Gatatu, hazumvwa abatangabuhamya batatu.

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • Pingback: Umutangamakuru w’Ubushinjacyaha yavuze ko Dr. Rutunga yabanaga neza n’ “Abatutsi” – Umuseke

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

AFC/M23 yanenze ibirego bivuga ko ivangura Abaluba

Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ukomoka mu bwoko bw’Abaluba, yanenze bikomeye…

Uwase Colombe wiyamamaje muri Miss Rwanda 2015 yibarutse

Uwase Colombe wiyamamarije ikamba rya Miss Rwanda mu 2015, yamaze kwibaruka imfura…

Paris: Roger Lumbala yasabye ko Bemba na Lt Gen Ndima bahamagazwa mu rubanza rwe Ku wa 12

Ku wa 12Ugushyingo 2025, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa rwatangiye…

Hatahuwe abakekwaho kuyogoza sitasiyo za Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho…

Ghan : Abantu batandatu baburiye ubuzima mu muvundo w’abashaka kwinjira mu gisirikare cya leta.

Igisirikare cya Ghana cyatangaje ko umuvundo w'abitabiriye igikorwa cyo kwinjira mu gisirikare…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

1 Min Read
Ubutabera

Rubavu: Afungiwe guhisha amakuru y’ahari imibiri 7 y’Abatutsi se yishe muri Jenosideq

4 Min Read
Politike

Amb Col (Rtd) Ndamage yashyikirije Umwami wa Eswatini impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

1 Min Read
Politike

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?