BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Nov 3, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Babiri bapfiriye mu myigaragambyo ku mupaka wa Tanzania na Kenya

Babiri bapfiriye mu myigaragambyo ku mupaka wa Tanzania na Kenya

admin
Last updated: October 31, 2025 9:58 am
admin
Share
SHARE

Abantu babiri bapfiriye mu myigaragambyo yamagana ubutegetsi bwa Perezida Samia Suluhu Hassan, yabereye ku mupaka wa Namanga uhuza Tanzania na Kenya.

Iyi myigaragambyo yatangiye tariki ya 29 Ukwakira 2025 ubwo habaga amatora y’Umukuru w’Igihugu. Abitabiriye imyigaragambyo bashinja Leta ya Tanzania kubuza abanyapolitiki barimo Tundu Lissu gutahatana na Perezida Samia.

Uwo munsi, Leta ya Tanzania yashyize umujyi wa Dar es Salaam muri Guma mu Rugo mu rwego rwo gukumira iyi myigaragambyo mu masaha y’ijoro, yohereza abapolisi n’abasirikare mu mihanda itandukanye kugira ngo bakumire abarenga kuri iri bwiriza.

Ku wa 30 Ukwakira, imyigaragambyo yageze mu bice bitandukanye bya Tanzania, abigaragambya bafunga imihanda, bangiza n’ibikorwaremezo n’inzu z’ubucuruzi ziganjemo ibyamamare byashyigikiye Perezida Samia.

Ku mupaka wa Namanga, abigaragambya bari bafite uburakari bwinshi barushije imbaraga abapolisi, binjira muri Kenya, batangira kwifatanya n’Abanya-Kenya mu kubatera amabuye, ari na ko bakomeza kwangiza.

Abaturage ba Kenya bashatse kwambuka umupaka kugira ngo bajye kwifatanya na bagenzi babo mu myigaragambyo, ariko abapolisi babakumiriye. Minisitiri w’Umutekano w’Imbere, Dr. Raymond Omollo, yasabye Abanya-Kenya kwirinda kunyuranya n’ametegeko, bakareka abo muri Tanzania bakikemurira ibibazo byabo.

Abapolisi ba Tanzania batangiye kurasa mu gikundi cy’abigaragambirizaga ku butaka bwa Kenya, hapfa babiri bazize ibikomere bikabije nk’uko byemejwe n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kajiado, Alex Shikondi.

Shikondi yasobanuye ko abapfuye bose ari abasore bo muri Tanzania, barimo umwe ufite imyaka 27 n’ufite 28. Kugeza ku mugoroba wo ku wa 30 Ukwakira, imirambo yabo yari ikiri mu bitaro bya Namanga ku ruhande rwa Kenya.

Ibinyamakuru byo muri Kenya byatangaje ko hari Abanya-Kenya babiri na bo bakomerekeye muri iyi myigaragambyo ku mupaka wa Namanga.

Umwe mu baturage bari ku mupaka wa Namanga yagize ati “Dufite ikibazo kubera ko umwe muri twe yarashwe, ntituzi impamvu bari kuturasa. Abanya-Tanzania bari kuturwanya ariko twebwe Abanya-Kenya nta kibazo dufitanye. Kubera iki bari kurasa ku butaka bwacu?”

Undi ati “Polisi iri kurasa Abanya-Kenya imyuka iryana mu maso n’amasasu ya nyayo. Uyu munsi watubereye mubi.”

Leta ya Tanzania tariki ya 29 Ukwakira yasabye abakozi bayo gukorera mu ngo mu rwego rwo kubungabunga umutekano wabo. Kugeza uyu munsi, iri bwiriza riracyubahirizwa.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Barushimusi b’amahembe y’inzovu bacakiwe batarayagurisha ku mugabane wa Asia

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho gucuruza amahembe…

Trump yahamije ko iminsi ya Maduro iri kubarirwa ku ntoki

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko adatekereza…

Samia Suluhu agiye kurahirira kongera kuyobora Tanzania

Kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2025 Perezida watorewe kuyobora Tanzania Samia Suluhu…

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

Umuhuzabikora w’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille…

Tshisekedi yongeye gushinja u Rwanda gushaka kwiyomekaho Uburasirazuba bw’igihugu cye

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi, Félix Antoine Tshisekedi, yongeye gukora u Rwanda…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Inkuru Nyamukuru

Kongera gutsindira Manda ya munani kwa Paul Biya byateje imvururu zahitanye ubuzima bw’abatari bake

2 Min Read
Mu mahanga

Uwari Minisitiri w’Intebe muri Mali yakatiwe imyaka ibiri kubera ibyo yanditse ku mbuga nkoranyambaga

2 Min Read
Mu mahanga

Ntitwakwemera gukubitwa  urushyi ngo dutege undi musaya- Gen Ekenge  

2 Min Read
Mu mahanga

Perezida Museveni yahaye impozamarira abagizweho ingaruka n’impanuka yahitanye 63

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?