Ibihugu bigize umuryango wa Afurika yunze ubumwe byateye utwatsi kandidatire y’umuna-Senegale Macky Sall yari yatanzwe na perezida Evarsite Ndayishimiye uyoboranuyu muryango kuva muri mutarama 2026.
Bimwe mu bihugu bigize AU byatangiye gukemanga imiyoborere ya perezida Ndayishimiye wafashe icyemezo ku giti cye agasaba ibihugu bigize uyu muryango kwemeza iyi kandidatire mu gihe cy’amasaha 24 gusa.
Ibihugu 20 bitavuzwe amazina byahisemo kudashuyigikira kandidatire Macky Sall ushaka gusimbura António Guterres ku mwanya w’umunyamabanga mukuru w’umuryango wa bibumbye.
Umushinga wo kwemeza kandidatire ya Sall wohererejwe ibihugu binyamuryango bya AU bisabwa kuwemeza ku rugero rwa 2/3 by’ibihugu byose ariko birangira ibishyigikiye kandidatire ye bitageze kuri uwo mubare.
Ni ibisanzwe ko Kandidatire y’uhatanira umwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ishobora gutangwa n’igihugu cyitangiye umukandida cyangwa umuryango w’ibihugu bityo rero Umukandida ntabwo ari ngombwa ko aba akomoka mu gihugu cyamutanze.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yanenze imikorere ya perezida w’u Burundi Ndayishimiye wifatira icyemezo ku muryango wa AU ayoboye aho gutumiza inama y’abakuru b’ibihugu ngo babyumvikaneho
Amb. Nduhungirehe abinyujije kuri X yasobanuye ko uburyo Ndayishimiye yatanzemo kandidatire ya Macky Sall burimo amakosa yo kutubahiriza amategeko kandi ari ikibazo gikomeye.
Ati “Ibyabaye uyu munsi [27 Werurwe 2026] ku Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe ni ikimenyetso simusiga cyerekana ko ubushobozi mu by’imiyoborere ari ingenzi. Ntibyumvikana uburyo Umuryango w’umugabane wose warohwa mu byago n’umuyobozi wawo, utamaze n’amezi abiri muri uyu mwanya.”
“Icyemezo cy’ibihugu 20 binyamuryango bya AU byahisemo kudaceceka ntabwo cyari kigamije kwanga kandidatire y’uwo ari we wese. Cyari kigamije kutemeranya n’imikorere ipfuye yatangijwe na Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Umuyobozi wa AU utarakurikije amategeko n’amabwiriza agenga ibyo gutanga kandidatire za AU mu miryango mpuzamahanga.”
Nduhungirehe yasobanuye ko iyi kandidatire yoherejwe mu izina rya AU yatunguye abakuru b’ibihugu na za Guverinoma ba Afurika kuko nta n’umwe muri bo Ndayishimiye yabanje kugisha inama mbere yo kujya gufata “iki cyemezo gikomeye.”
Ati “Nyuma yo gutanga iyi kandidatire ya Macky Sall i New York, Perezida w’u Burundi yagerageje guhatira bagenzi be b’Abanyafurika guha umugisha iri kosa rikomeye yakoze.”
Abamaze gutanga kandidatire z’abifuza gusimbura Antonió Guterres barimo Michelle Bachelet wahoze ari Perezida wa Chili akaba n’uwahoze ari komiseri mukuru wa ONU ushinzwe uburenganzira bwa muntu; kandidatire ye yatanzwe na Chili, Brésil na Mexique, Rafael Grossi, umukuru w’ikigo mpuzamahanga gishinzwe ingufu za nikleyeri, watanzwe na Argentine nk’umukandida,Umunya-Costa Rica Rebeca Grynspan, umukuru w’akanama ka ONU k’ubucuruzi n’iterambere.
