BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Dec 15, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > AS Kigali y’abagore yanze gukora imyitozo itarahembwa

AS Kigali y’abagore yanze gukora imyitozo itarahembwa

admin
Last updated: November 2, 2022 12:29 am
admin
Share
SHARE

Nyuma yo kumara amezi atatu batazi uko umushahara usa, abakinnyi ba AS Kigali Women Football Club banze gukomeza kubeshywa ko bazahembwa ariko ntibikorwe.

AS Kigali WFC yanze gukomeza gukora imyitozo itarahembwa imishahara iberewemo

Ibi byabaye kuwa Kabiri tariki 1 Ugushyingo 2022. Byari biteganyijwe ko bajya mu myitozo yagombaga gutangira Saa munani z’amanywa ariko ntibajyayo.

Aba bakinnyi barishyuza imishahara y’amezi atatu asaga ane.

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko Umuyobozi w’iyi kipe, Twizeyeyezu Marie Josée atanaheruka kwiyereka abakinnyi kuko nta gishya cyo kubabwira afite.

Amakuru yandi avuga ko mu gihe ibi bibazo by’imishahara byaba bidakemutse, abakinnyi batiteguye gukomeza akazi.

Abakinnyi bakomeje kubeshywa bakihangana:

Ubwo ikipe yavaga mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu marushanwa Nyafurika ahuza amakipe yabaye aya Mbere iwayo mu bagore yabareye muri Tanzania, bari bijjwe ko nibagera i Kigali bazahembwa ariko icyizere cyarajije amasinde.

Mbere yo gutangira shampiyona, bari bijejwe ko bazahembwa ariko n’ubundi amaso yaheze mu kirere.

Intandaro yo kuba Umujyi wa Kigali warimanye amafaranga:

Ubwo iyi kipe yerekezaga mu mikino ya CECAFA y’abagore, yahawe amafaranga n’Umujyi wa Kigali nk’umuterankunga wayo ariko ubuyobozi busabwa gutanga raporo y’uko yakoreshejwe.

Kuba iyi kipe yava muri ayo marushanwa, ubuyobozi ntibwigeze bugaragaza uko amafaranga bwahawe yakoreshejwe, kandi Umujyi wa Kigali ntiwiteguye gutanga andi utarahabwa iyo raporo.

Iyi kipe iravugwamo umwuka mubi:

Kuva AS Kigali WFC yava mu marushanwa ya CECAFA, yavuzwemo kwishishanya hagati y’abakinnyi, abatoza na bamwe mu bayobozi ndetse bamwe mu bakinnyi barimo rutahizamu Usanase Zawadi na Nyirabashyitsi Judith bahitamo guhagarika imyitozo.

Iyi kipe yatsinze APAER WFC umukino w’umunsi wa Mbere wa shampiyona, igitego 1-0 cyatsinzwe na Ukwinkunda Jeannette Jiji.

Rutahizamu, Usanase Zawadi amaze amezi hafi atatu adakora imyitozo ariko yakinishijwe umukino wa Mbere wa shampiyona
Nyirabashyitsi Judith nawe yahagaritse imyitozo ku mpamvu ze bwite

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

U Rwanda rwateye utwatsi ibirego by’u Burundi birushinja ibitero ku butaka bwabwo

Ambasaderi w’u Rwanda i New York mu muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga, yahakanye…

Gakenke: Yafatanywe ibiro 17 by’urumogi na litiro 14 za kanyanga mu nzu

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ku bufatanye na Polisi ikorera…

Rayon Sports ishobora kubona umutoza mushya mu minsi mike

Umutoza w'umufaransa w'imyaka 58, Bruno Ferry uhabwa amahirwe yo gutoza Rayon Sports…

Gen (Rtd) Kabarebe yahererekanyije ububasha na Dr. Usta Kayitesi

Gen (Rtd) James Kabarebe wari Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga…

Finlande: Abana bari munsi y’imyaka 15 batwitse ’stade’ kubera gutsindwa kw’ikipe bafana

Ishami rya Polisi ya Finlande rikorera mu gace ka Valkeakoski, ryemeje ko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

Perezida Kagame yitabiriye tombora y’Amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026

2 Min Read
Imikino

Rutahizamu Bukayo Saka yambitse impeta umukunzi we bamaranye igihe kinini mu munyenga w’urukundo 

2 Min Read
Imikino

Rayon Sports ntiyemerewe kwandikisha abakinnyi

2 Min Read
Imikino

Itsinzi ya APR Fc yongeye kuyunga n’abakunzi bayo 

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?