BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Jul 19, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > AS Kigali y’abagore yahinduye kapiteni

AS Kigali y’abagore yahinduye kapiteni

admin
Last updated: August 16, 2022 8:54 am
admin
Share
SHARE

Abatoza ba AS Kigali Women Football Club, bafashe icyemezo cyo guhindura kapiteni w’ikipe kuko uwari uriho hari ibyo batahurijeho.

Nibagwire Sifa Gloria ntakiri kapiteni wa AS Kigali WFC

Ubwo iyi kipe yiteguraga kujya mu mikino ihuza amakipe yabaye aya Mbere iwayo [CAF Champions League] iri gukinirwa mu mazone bitewe n’aho ikipe zituruka, hari bimwe bitagenze neza birimo bamwe mu bakinnyi bayo bageze aho bahagarika imyitozo.

Bitewe n’imyitwarire mibi ya bamwe mu bakinnyi bakuru b’iyi kandi bagakwiye gutanga urugero rwiza ku bato, byatumye umutoza mukuru, Sogonya Hamiss uzwi nka Cyishi, ahindura ubuyobozi bw’abakinnyi.

Uwari kapiteni ari we Nibagwire Sifa Gloria, yahise yamburwa izo nshingano zihabwa Nibagwire Libellée usanzwe akina inyuma ya ba rutahizamu.

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko mbere y’uko AS Kigali WFC ihaguruka yerekeza muri Tanzania mu marushanwa ya CAF Champions League, umwuka utari mwiza muri iyi kipe.

Gusa ntibikuraho ko iyi kipe yatangiye neza itsinda Fofila ibitego 2-1 byombi byatsinzwe na Usanase Zawadi.

Nibagwire Libellée yagizwe kapiteni mushya wa AS Kigali WFC

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Rubavu: Umugore afunzwe akekwaho kwica umugabo we

Umugore wo mu Karere ka Rubavu afunzwe akekwaho kwica umugabo we w’imyaka…

Perezida wa AS Kigali agiye kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

Perezida w’ikipe ya AS Kigali, Shema Ngoga Fabrice, agiye gutanga kandidatire yo…

RDC na M23 basinyanye amasezerano aganisha ku mahoro arambye

Intumwa za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’iz’umutwe wa…

Shema Ngoga Fabrice yatanze kandidatire yo kuyobora FERWAFA

Shema Ngoga Fabrice usanzwe uyobora AS Kigali yatanze kandidatire yo kuyobora Ishyirahamwe…

RDC: Umudepite yatabarije impunzi z’ Abanyekongo ziri mu Burundi ko ubuzima bwazo buri mu kaga

Umudepite uhagarariye Intara ya Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

2 Min Read
Imikino

KNC yarezwe muri FERWAFA

1 Min Read
Imikino

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yazamutse ku rutonde rw’ukwezi rwa FIFA

1 Min Read
Imikino

FERWAFA yatangaje ingengabihe y’amatora ya Komite Nyobozi

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?