BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Jul 19, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > APR yateje Rayon ingaru kuri myugariro yatije Marine

APR yateje Rayon ingaru kuri myugariro yatije Marine

admin
Last updated: January 10, 2023 11:02 am
admin
Share
SHARE

Biciye mu ikipe ya Intare FC, myugariro wo hagati Hirwa Jean de Dieu uheruka kugurwa na Rayon Sports avuye muri Marine FC, yongeye gutizwa iyi kipe y’Ingabo zirwanira mu mazi.

Hirwa Jean de Dieu yongeye gutizwa Marine FC yari yavuyemo

N’ubwo kugeza ubu ikipe ya APR FC itarabyemeza, ariko amakuru ava mu baba hafi y’iyi kipe, avuga ko yamaze gutiza Marine FC abakinnyi bane bagomba kuyifasha kuva ahabi iri kugeza ubu.

Abo bakinnyi barimo Hirwa Jean de Dieu wari umaze iminsi yitoreza mu Intare FC ifatwa nk’ikipe y’abato ya APR FC. Uyu myugariro amakuru amwe avuga ko yatijwe avuye mu ikipe ye [Intare FC] abandi batatu bakaba batijwe bavuye mu kipe ya bo [APR FC].

Uyu mukinnyi yari muri 27 berekanywe nk’abo Rayon Sports izifashisha muri Shampiyona y’umwaka 2022/2023, mu birori bya “Rayon Sports Day’’ byabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa 15 Kanama 2022.

Nyuma yo kumwerekana bivugwa ko hongeye kugaragara ibibazo byerekeranye ko yavuye muri Marines FC mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse ko Rayon Sports yamuguze, itemerewe kumukinisha kuko yari yageze muri iyi kipe y’i Rubavu ari intizanyo ya Intare FC.

Nyuma yo kugaragara ko Hirwa agomba gusubira mu ikipe ye [Intare FC] akazahava asoje amasezerano, bivugwa ko uyu musore yongeye gusubizwa muri Marine FC nk’intizanyo ariko bigizwemo uruhare na APR FC.

Ibi birahita bisobanura neza ko Rayon Sports itagifite ijambo kuri uyu mukinnyi, n’ubwo bivugwa ko yari yamuhaye amafaranga make ku yo bari bemeranyije.

Abandi bakinnyi bivugwa ko bashobora kuba batijwe, harimo Nsanzimfura Keddy, Jean Luc, Mbonyumwami Thaiba na Ndikumana Fabio ariko kugeza ubu ntacyo APR FC iravuga kuri aya makuru.

Mbonyumwami ari mu batijwe Marine FC
Fabio ari mu batijwe Marine FC
Hirwa yari yerekanywe muri Rayon Sports

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • Rukundo says:
    January 10, 2023 at 5:54 pm

    Rayon Sport ishaka kubaho nki kinyogote kurya ibyo utaruhiye ntagahunda ya bana ifite igata cash mu kugura abanya mahanga bashaje no kwirirwa isahura abana bavuye mu ma rerero nti yishure. Ex rwatubyaye & Yannick . Murakoze

    Reply
  • tuyisenge says:
    January 11, 2023 at 2:15 am

    gusa ibyo nago aribyiza pe

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Rubavu: Umugore afunzwe akekwaho kwica umugabo we

Umugore wo mu Karere ka Rubavu afunzwe akekwaho kwica umugabo we w’imyaka…

Perezida wa AS Kigali agiye kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

Perezida w’ikipe ya AS Kigali, Shema Ngoga Fabrice, agiye gutanga kandidatire yo…

RDC na M23 basinyanye amasezerano aganisha ku mahoro arambye

Intumwa za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’iz’umutwe wa…

Shema Ngoga Fabrice yatanze kandidatire yo kuyobora FERWAFA

Shema Ngoga Fabrice usanzwe uyobora AS Kigali yatanze kandidatire yo kuyobora Ishyirahamwe…

RDC: Umudepite yatabarije impunzi z’ Abanyekongo ziri mu Burundi ko ubuzima bwazo buri mu kaga

Umudepite uhagarariye Intara ya Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

2 Min Read
Imikino

KNC yarezwe muri FERWAFA

1 Min Read
Imikino

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yazamutse ku rutonde rw’ukwezi rwa FIFA

1 Min Read
Imikino

FERWAFA yatangaje ingengabihe y’amatora ya Komite Nyobozi

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?