BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jul 17, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > APR yatangiye gahunda yo gusura abafana ba yo

APR yatangiye gahunda yo gusura abafana ba yo

admin
Last updated: January 10, 2023 12:41 pm
admin
Share
SHARE

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bubicishije mu bareberera abakunzi b’iyi kipe hirya no hino mu Gihugu, bwatangiye kubegera hagamijwe guhuza imbaraga za bo.

Abakunzi ba APR FC batangiye kwegerwa

Iyi gahunda yatangiye ku Cyumweru tariki 8 Mutarama 2023, ubwo hasurwaga abakunzi b’iyi kipe y’Ingabo bibumbiye mu itsinda ryiswe “Izamarere Fan Club.”

Iri tsinda ryahise rihiga kuza ku isonga mu bikorwa byose by’ikipe, kugira ngo ikipe bihebeye ikomeze ihore imbere mu bikombe by’imbere mu Gihugu no kwitwara neza ku rwego mpuzamahanga.

Ni igikorwa kirimo gukorwa n’abayobozi b’abakunzi ba APR FC ku rwego rw’Igihugu, ndetse buri mukunzi w’iyi kipe wese akaba azagerwaho aho aherereye hose.

Mu ijambo rye, Umuhuzabikorwa w’abakunzi b’iyi kipe y’Ingabo ku rwego rw’Igihugu, Rtd Col G.Kabagambe yashimye umuhate wa Izamarere Fan Club, by’umwihariko ashimira  Mama Coco utarahwemye  kuba inyuma y’iyi kipe y’ingabo.

Yagize ati “Mbanje kubashimira mwese mwitabiriye. Mufite Fan Club nziza kandi mwagize umugisha tubasuye muri aba mbere, n’ibindi rero mube aba mbere.”

Yakomeje ashimira Mama Coco bitewe n’ubwitange bwe muri iyi kipe, cyane ko ari umwe mu bayihora hafi mu bihe byose.

Uyu muyobozi yakomeje abasaba gukomeza gushyigikira ikipe mu bihe byose yaba ibibi n’ibyiza kuko uwawe mubana mu bihe byose.

Ati “Ibikorwa byanyu byo gushyigikira ikipe bikomeze kuko APR F.C irimo imiryango yacu, dufitemo barumuna bacu, dufitemo bakuru bacu, dufitemo benshi  bo mu miryango yacu kuba barimo rero bidutere ishema nk’uko ingabo zacu zidutera ishema aho ziri hose murazibona.”

Yanabibukije ko urugamba rwa shampiyona rugikomeje, avuga ko abakunzi b’ikipe ari bwo bakenewe kurusha ikindi gihe.

Ntamvutsa Arnaurd ukuriye Izamarere Fan Club, yijeje ko hagiye gukorwa ubukangurambaga muri Kinyinya aho iri tsinda ribarizwa no mu nkengero za ho, ariko anashimira abayobozi babasuye bakabatega amatwi ndetse bakabagira n’inama.

Yagize ati “Navuga ko tugize amahirwe yo gusurwa n’abayobozi ba Fan Clubs turi aba mbere n’andi akaba azagenda asurwa turabashimiye cyane.”

Yongeyeho ati “Kubona Umuyobozi yamanutse akaza  kukwirebera bidutera morale na twe ubwacu tugiye gufata ingamba zikomeye, tugiye gukomeza  kuzamuka muri byose.”

Yasoje asaba bagenzi be guhuza imbaraga bagasenyera umugozi umwe, dore ko imikino yo kwishyura yegereje kandi ari ho ikipe ibakeneye.

Izamarere Fan Club yavutse mu 2019 ari na bwo yemejwe kandi yakirwa muri APR FC mu 2022. Ibarizwamo abantu barenga 150.

Rtd Col G.Kabagambe yari yaje kuganiriza abakunzi ba APR FC
Kazungu Edmond nawe yari ahari
Mama Coco yashimiwe
Kabange uyobora Inkoramutima Fan Club yari ahabaye
Baganirijwe kuri gahunda zimwe z’ikipe
Izamarere Fan Club bahize kuza ku isonga mu bikorwa bya APR FC
Abakunzi b’ikipe y’Ingabo barasabwa kongera kwegera ikipe

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Santarafurika: Amb Kayumba yagiranye ibiganiro n’aba ofisiye ba RCS

Ambasaderi w’u Rwanda muri Santarafurika, Olivier Kayumba, yagiranye ibiganiro n’ Abakozi b’Urwego…

DRC: Igitero cy’abasirikare ba Kinshasa mu mirima ya Joseph Kabila cyamaganwe n’imiryango itari iya leta

Imiryango itari iya Leta muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahagurutse iri…

Agakoriro ka Gisozi kagiye kwimurirwa mu cyanya cy’inganda i Masoro

Umujyi wa Kigali watangaje ko ibikorwa by’ububaji n’ibindibyakoreraga mu Gakiriro ka Gisozi…

Min Olivier Nduhungirehe Nduhungirehe yaganiriye na mugenzi we waTurkmenistan  

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga n'ubutwwrerane w'u Rwanda Olivier Nduhungirehe yagiranye ikiganiro kuri Telefone…

U Rwanda ruritegura kwakira inama ikomeye ya OIF

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rwatangiye…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

KNC yarezwe muri FERWAFA

1 Min Read
Imikino

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yazamutse ku rutonde rw’ukwezi rwa FIFA

1 Min Read
Imikino

FERWAFA yatangaje ingengabihe y’amatora ya Komite Nyobozi

2 Min Read
Imikino

FIFA yateguye igikorwa cyo guha icyubahiro Diego Jota

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?