BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Jul 19, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > APR yasobanuye impamvu yirukanye abarimo Keddy wayinaniye

APR yasobanuye impamvu yirukanye abarimo Keddy wayinaniye

admin
Last updated: August 8, 2022 12:35 pm
admin
Share
SHARE

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC, bwavuze ko imwe mu mpamvu zikomeye zatumye abarimo Nsanzimfura Keddy birukanwa, ari imyitwarire mibi irimo guta akazi.

Nsanzimfura Keddy yirukanwe muri APR FC kubera imyitwarire mibi

Ku Cyumweru tariki 7 Kanama, Ubuyobozi bwa APR FC bwerekanye abakinnyi bashya babisikanye n’abandi iyi kipe yatandukanye nabo barimo abirukanwe n’abandi barekuwe bagifite amasezeran.

Abakinnyi birukanwe muri iyi kipe y’Ingabo, ni Nsanzimfura Keddy wayijemo avuye muri Kiyovu Sports na Ahishakiye Hértier na Tuyisenge Jacques bose bashinjwe imyitwarire mibi.

Undi mukinnyi watandukanye n’iyi kipe ni myugariro Nsabimana Aimable barekuye kubera umusaruro muke yatanze.

Asobanura impamvu yo gutandukana n’aba bakinnyi, Chairman wa APR FC, LT Gen Mukabarakh Muganga yavuze ko muri iyi kipe batizigera na rimwe bihanganira imyitwarire mibi ari cyo cyatumye bahitamo gutandukana na Keddy, Hértier na Jacques.

Kuri Keddy, Chairman yavuze ko ubwo APR FC yari igiye gukina umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro na AS Kigali, uyu mukinnyi yasohotse mu mwiherero atabiherewe uburenganzira kandi ibyo bifatwa nk’imyitwarire mibi.

Avuga kuri Jacques Tuyisenge, LT Gen Mukabarakh Muganga yavuze ko uyu mukinnyi bamufataga nk’uzaha barumuna be urugero rwiza ariko yakoze ibitandukanye n’ibyo bari bamwitezeho bigatuma bahitamo kubanza kumuhagarika igihe kitazwi.

Ku munyezamu Ahishakiye Hértier, chairman yavuze ko nawe yagaragaweho imyitwarire mibi itari gutuma aguma muri APR FC. Kuri Nsabimana Aimable bahisemo kumurekura kuko yatanze umusaruro mubi atari yitezweho.

Gusa uyu muyobozi yavuze ko adaciye iteka ko aba bakinnyi bose badashobora kugaruka muri iyi kipe y’Ingabo, kuko igihe cyose bakongera kwitwara neza imiryango igifunguye.

Ubusanzwe ikipe ya APR FC izwiho kutihanganira imyitwarire mibi, ndetse yagiye ibigaragaza mu bihe bitandukanye ubwo yagiye yirukana abakinnyi barimo Niyonzima Olivier Seifu na Bukuru Christophe.

Umunyezamu Ahishakiye Hértier nawe yashinjwe imyitwarire mibi bimuviramo gutandukana na APR FC

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Rubavu: Umugore afunzwe akekwaho kwica umugabo we

Umugore wo mu Karere ka Rubavu afunzwe akekwaho kwica umugabo we w’imyaka…

Perezida wa AS Kigali agiye kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

Perezida w’ikipe ya AS Kigali, Shema Ngoga Fabrice, agiye gutanga kandidatire yo…

RDC na M23 basinyanye amasezerano aganisha ku mahoro arambye

Intumwa za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’iz’umutwe wa…

Shema Ngoga Fabrice yatanze kandidatire yo kuyobora FERWAFA

Shema Ngoga Fabrice usanzwe uyobora AS Kigali yatanze kandidatire yo kuyobora Ishyirahamwe…

RDC: Umudepite yatabarije impunzi z’ Abanyekongo ziri mu Burundi ko ubuzima bwazo buri mu kaga

Umudepite uhagarariye Intara ya Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

2 Min Read
Imikino

KNC yarezwe muri FERWAFA

1 Min Read
Imikino

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yazamutse ku rutonde rw’ukwezi rwa FIFA

1 Min Read
Imikino

FERWAFA yatangaje ingengabihe y’amatora ya Komite Nyobozi

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?