BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Jul 13, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > APR yashinje Adil kuyihenuraho yaramufashije kubona ibyangombwa

APR yashinje Adil kuyihenuraho yaramufashije kubona ibyangombwa

admin
Last updated: December 26, 2022 10:11 am
admin
Share
SHARE

Nyuma yo kujyana muri FIFA ikipe ya APR FC ayishinja kumusuzugura mu kazi, ubuyobozi bw’iyi kipe y’Ingabo bwatangaje ko uyu mutoza nta kuzirikana agira bitewe na byinshi bwamufashije.

Ubuyobozi bwa APR FC bwemeje ko bwafashe Adil nta byangombwa afite

Tariki 24 Ukwakira 2022, umutoza w’Umunya-Maroc, Adil Erradi Muhamed yasubiye iwabo muri Maroc nyuma yo guhagarikwa na APR FC ashinjwa imyitwarire mibi.

Nyuma yo gusubira iwabo, uyu mutoza yavuze ko iyi kipe y’Ingabo yamusuzuguye kandi bazakizwa n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umupira w’Amaguru ku Isi [FIFA].

N’ubwo Adil avuga ko bazakizwa na FIFA, umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yavuze ko iyi kipe ntacyo yishinja kuko bakoreye byose uyu mutoza, iyi kipe ikamugira umuntu ukomeye nyamara nta byangombwa yari afite.

Uyu muyobozi yavuze ko bafashe Adil nta byangombwa afite, bakamufasha kwiga kugeza abonye Licence A CAF, bakamufasha buri kimwe yifuje ariko bikarangira abituye kubajyana mu nkiko za FIFA.

Chairman wa APR FC, yanenze uyu munya-Maroc avuga ko n’imodoka yamujyanye ubwo yari asubiye muri Maroc, yayisize ku kibuga mpuzamahanga cy’indege i Kanombe.

Adil ngo yasize iyi kipe y’Ingabo ku rugamba, kandi bari barutangiranye. Ubuyobozi bwavuze ko bategereje umwanzuro wa FIFA kuko iyo ibintu byageze mu nkiko nta kindi bo babivugaho kirenze.

Uyu mutoza yegukanye ibikombe bitatu bya shampiyona mu myaka itatu yari amaze muri iyi kipe y’Ingabo.

Lt Gen Mubarakh Muganga, ahamya ko Adil atababaniye kandi bo baramugize uwo ari we!
Adil ahamya ko APR FC yamusuzuguye

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
3 Comments
  • James hakizimana says:
    December 26, 2022 at 10:51 am

    Adil yaraduhemukiye yirengagije ibyo apr yamukoreye reka dutegereze inkiko

    Reply
  • TWAGIRUMUKIZA faustin says:
    December 26, 2022 at 1:03 pm

    Adil ntabw’abonako twebw’abafana b’APR FC n’ikipeyacu y’amahoro APR FC twunz’ubumwe!!ntawadushobora baramushuka!! Reka tulinde FIFA, abayobozi b’ikyipeyacu mwese n’ikipe APR FC nafanamwese nabanyarwandamulirusangemwese!!!! hamwe n’umubyiyiwacu{Umubyeyiw’Urwanda}mbifulije umwakamushyamuhire happ new year mwebare

    Reply
  • Clouch says:
    December 26, 2022 at 2:23 pm

    Iyi kipe utayiriye wazarya iyihe?Ni abantu bakunda umupira ariko batawuzi nagato .Adil nta kosa mushinja ikosa rifite ba shebuja be

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

RDC igiye gusaba Uganda ibisobanuro ku ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwateguje ko buzasaba Uganda ibisobanuro…

Muri Kanama ab’i Kigali bazajya babona amazi mu minsi 2 aho kuba 5-WASAC

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi Isuku n’Isukura, WASAC cyijeje abatuye mu Mujyi wa…

DRC : Kiliziya gatorika ntiyozeye ko amasezerano y’u Rwanda na Congo ko atazakemura ikibazo mu mizi

Umuyobozi mukuru w’Inama y’Abepisikopi muri Congo Kinshasa, Musenyeri Donatien Nshole avuga ko…

Perezida wa Botswana yahigiye guhura na Trump, akamwemeza

Perezida Gideon Duma Boko wa Botswana yahigiye guhura na Donald Trump uyobora…

Perezida Kagame yakiriye Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya

Kagame yakiriye Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, akaba ari n’umwe mu…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

KNC yarezwe muri FERWAFA

1 Min Read
Imikino

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yazamutse ku rutonde rw’ukwezi rwa FIFA

1 Min Read
Imikino

FERWAFA yatangaje ingengabihe y’amatora ya Komite Nyobozi

2 Min Read
Imikino

FIFA yateguye igikorwa cyo guha icyubahiro Diego Jota

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?