BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Nov 12, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > APR FC yabonye umuvugizi mushya

APR FC yabonye umuvugizi mushya

admin
Last updated: October 16, 2022 10:01 am
admin
Share
SHARE

Ubuyobozi bw’ikipe y’Ingabo, bwatangaje ko bwashyizeho Tony Kabanda nk’umuvugizi mushya w’agateganyo w’iyi kipe.

Tony Kabanda yagizwe Umuvugizi w’agateganyo wa APR FC

Ibi byatangarijwe mu nama yahuje ubuyobozi bw’iyi kipe n’abakozi bayo, yabaye kuwa Gatandatu tariki 15 Ukwakira 2022.

Iyi nama yari iyobowe na Chairman wa APR FC Lt General Mubarakh MUGANGA.

Intego y’inama kwari ugusobanura bimwe mu bibazo bimaze iminsi bivugwa birimo n’ihagarikwa ry’umutoza wayo Adil Erradi Mohammed na kapiteni w’ikipe Manishimwe Djabel.

Amakuru dukesha urubuga rwa APR avuga ko umuyobozi w’ikipe yongeye kwibutsa abari mu nama amateka n’icyerekezo by’ikipe y’Ingabo z’Igihugu, anasobanura impamvu batabona umutoza mukuru muri iyo nama.

Lt Gen Mubarakh Muganga yagize ati “Nk’uko bamwe muri aha mubizi, iyi kipe yashinzwe mu gihe cy’ Urugamba rwo kubohora igihugu, kuva yashingwa imaze gutwara ibikombe bitandukanye yaba ibikinirwa mu gihugu ndetse n’ibyo mu karere”.

Yongeyeho ati “Mukurikije ayo mateka mbanyuriyemo, APR FC ni ikipe ifite uko ibayeho, ifite n’amahame igenderaho cyane nk’ikipe ya gisirikare iyo rero umwe mu bayikoramo atabashije kubaha no gukurikiza ayo mahame, hari igihe biba ngombwa ko umuha umwanya akitekerezaho ari nabyo byabaye kuri Adil Erradi umutoza mukuru”

Yasoje avuga ku bihano byafatiwe umutoza mukuru ati “Ndagira ngo nkureho urujijo nabasobanurire neza ko umutoza Adil atirukanywe ahubwo yabaye ahawe umwanya kugira ngo yitekerezeho agire n’ibyo akosora mbere y’uko azagarurwa mu kazi”.

Si umutoza wenyine wahagaritswe na kapiteni w’ikipe yafatiwe ibihano n’Ubuyobizi mu gihe cy’ukwezi kubera ikibazo cy’imyifatire itari myiza yagaragarije mu itangazamakuru.

Ku kibazo cya kapiteni wa APR FC, umuyobozi yamunenze imyitwarire yamugaragayeho.

Ati “Iyo uri umuyobozi ukora ibishoboka byose kugira ngo abo uyoboye ubabere urugero rwiza, Manishimwe Djabel nka kapiteni afite amakosa yakoze imbere y’abo ayoboye n’imbere y’abatoza bose ibyo rero ntabwo nka APR FC twabyihanganira.”

Abatoza bungirije basigaranye inshingano zo gutoza ikipe bibukijwe n’umuyobozi mukuru ko urugamba rw’igikombe rugikomeje yaboneyeho kubibutsa ko bafite umukino w’ikirarane na Police FC kuri uyu wa mbere.

Abari mu nama bahawe umwanya ngo batambutse ibitekerezo byabo. Uwa mbere watanze igitekerezo ni umutoza wungirije wasigaranye inshingano zo gutoza ikipe Ben Moussa, ashimira ubuyobozi ku nama nziza bwabagiriye.

Lt General Mubarakh MUGANGA yasoje inama ashimira abatoza n’abakozi b’iyi kipe. Yijeje abatoza ko ahari igihe cyose bamukenera ababwira ko kandi igihe ataba ari hafi ko Umunyamabanga w’ikipe Masabo Michel ahari.

APR FC ikomeje kwitegura umukino bafitanye na Police FC ku munsi w’ejo kuwa mbere tariki 17 Ukwakira 2022, saa kumi n’ebyiri n’igice.

Imikino APR izakina idafite umutoza mukuru wayo Adil ni itatu uwa Police FC, Gorilla FC na Sunrise FC. Adil azongera gutoza iyi kipe ku mukino izakira Kiyovu Sports tariki 18 Ugushyingo 2022.

Chairman wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yayoboye inama yabayemo impinduka
Ben Moussa yasigaranye inshingano zo gutoza APR FC

Rukimirana Trésor/UMUSEKE i Huye

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Imirwano yasakiranyike M23 na FARDC n’abo bafatanyije muri Masisi yafatiwemo uduce

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 12 Ugushyingo 2025, imirwano ikaze yadutse…

Umugore n’umuhungu b’uwabaye Perezida wa Gabon bakatiwe gufungwa imyaka 20

Urukiko rwihariye rw’ibyaha bikomeye muri Gabon, rwahamije Sylvia Bongo Ondimba, umugore wa…

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr Vincent Biruta, yakiriwe na Perezida wa Angola,…

Rayon Sports ntiyemerewe kwandikisha abakinnyi

Ikipe ya Rayon Sports yashyizwe ku rutonde rw’amakipe atemerewe kwandikisha abakinnyi muri…

Perezida Kagame yageze muri Guinée-Conakry

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Perezida Kagame yageze muri Guinea-…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

Itsinzi ya APR Fc yongeye kuyunga n’abakunzi bayo 

1 Min Read
Imikino

Hamenyekanye uzasifura umukino wa APR FC na Rayon Sports

1 Min Read
Imikino

Hoteli ya FERWAFA yatangiye gukora nyuma y’imyaka irenga 10 yubakwa

1 Min Read
Imikino

El Ahli S.C Wad Madani yaritegerejwe mu Rwanda ntikije 

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?