APR FC yanganyije na Police FC igitego 1-1 mu mukino w’Umunsi wa 12 wa Shampiyona waberaga kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa 4 Ukuboza 2024.
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu igize amanota 18 ku mwanya wa gatanu mu gihe Police FC ifite amanota 19 ku mwanya wa kane.
Bigirimana Abedi ni we wafunguye amazamu ku ruhande rwa Police FC.
Iki gitego cyabonetse ku munota wa 10 ni cyo cya mbere cyinjiye mu izamu rya APR FC mu mikino icyenda imaze gukina muri Rwanda Premier League.
Mu gihe ku ruhande rwa APR FC Aliou Souané ariwe watsinze igitego cyo kwishyura cyabonetse ku munota wa 23 ku mupira wavuye muri koruneri.
Biteganyijwe ko ku wa Gatandatu izacakirana na Rayon Sports mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa gatatu uzabera kuri Stade Amahoro