BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > APR FC isezerewe mu mikino ya CAF Champions Ligue itarenze umutaru

APR FC isezerewe mu mikino ya CAF Champions Ligue itarenze umutaru

admin
Last updated: September 18, 2022 6:34 pm
admin
Share
SHARE

APR FC yari ihagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika y’amakipe yabaye aya mbere, CAF Champions League, isezerewe itarenze umutaru.

APR FC itsinzwe ibitego 3-0

APR FC yakuwemo na US Monastir yo muri Tunisia iyitsinze ibitego 3-0. Byari bihagije kuko byaburijemo igitego kimwe APR FC yatsindiye i Huye, bivuze ko ikuwemo n’ikinyuranyo cy’ibitego bibiri.

Mu kibuga APR FC yari afite amahirwe yo kuba i Huye itaratsinzwe igitego. Byayisabaga kunganya cyangwa igatsinda.

Si ko byagenze, umukino waranzwe no guhuzagurika mu gice cya mbere ku ruhande rwa APR FC

Ku munota wa gatanu gusa US Monastir yabonye izamu ku gitego cyatsinzwe na  Zied Aloui. Byasabaga ko APR FC yihagaraho ikishyura cyangwa igice cya mbere kirangira itinjijwe ikindi gitego.

US Monastir yari yagaragaje i Huye ko ibitse ibanga, dore ko yinjije igitego cyo kwishyura abasifuzi b’Abarundi bakavuga ko habayeho kurarira, kuri iki Cyumweru yari indi kipe.

Ku munota wa 27 w’umukino Housem Teka yabonye igitego cya kabiri, bica integer APR FC.

Igice cya kabiri APR FC yari yikosoye, ikina neza, ariko yaje gutsindwa igitego ku munota wa 67 cya Omar Bouraoui bisa naho icyizere kirangiye

Urugendo rwo muri Tunisia rwari kuba rubi cyane, APR FC yatsinzwe igitego ku munota wa nyuma w’umukino, umusifuzi avuga ko habayeho kurarira, umukino urangira US Monasitir itsinze 3-0 bwa APR FC.

Abafana batandukanye bagiye bagaragaza ko niba APR FC ikeneye kugera kure mu mikino nk’iyi ikwiye guhindura ikongeramo abakinnyi b’abanyamahanga bashoboye mu Banyarwanda ikinisha.

I Huye naho habereye umukino wa CAF Confederation Cup,  aho AS Kigali yasezereye ASAS Telecom Djibouti ku gitego 1-0. Iki gitego cyaje ku munota wa 67′ gitsinzwe na Kalisa Rachid.

US Monastir yerekanye ko urugendo rukiri rurerure ku makipe yo mu Rwanda kuba yakuramo ay’Abarabu

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment
  • rukabu says:
    September 18, 2022 at 8:30 pm

    Twihangane Adil azadutwara mu matsinda la patience est la longueur du temps.

    Reply
  • Jeanpaul Niyoshima says:
    September 18, 2022 at 8:58 pm

    Apr izanye ananyamahanga x amavubi yacyu yakurahe abakinyi bagutsidwa nayetiyopiya

    Reply
  • Rugamba says:
    September 19, 2022 at 7:16 am

    Mbega Adil Mbega umutoza ugira ubwoba nyamara uyu mutoza Adil ntaho azatujyeza ngo yatsinze imikino 50 adatsinzwe ? Ajya no gushaka diplôme muri tunizie ikibazo nuko agiye kwangiza na gaciro APR yari ifite. Mu batoza apr yagize kuva yashingwa niwe mutoza wu muswa ayitoje. Ndondi,jean Paul Akon,René Feller,mfutil .murakoze

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

Thomas Lubanga washinze umutwe witwaje intwaro wa FRP (Force pour la révolution…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Imikino

KNC yarezwe muri FERWAFA

1 Min Read
Imikino

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yazamutse ku rutonde rw’ukwezi rwa FIFA

1 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?