BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Jul 30, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Apotre Mutabazi yagize icyo avuga ku bamusohoye mu nzu ku ngufu

Apotre Mutabazi yagize icyo avuga ku bamusohoye mu nzu ku ngufu

admin
Last updated: September 27, 2022 8:57 pm
admin
Share
SHARE

Apotre Mutabazi usabwa kwishyura ubukode bw’inzu amaze amezi arindwi atishyura, nyuma yo gusohora ibikoresho yari yakingiranyemo ku ngufu z’ubuyobozi, yavuze ko ibyakozwe ari amakosa.

Apotre Mutabazi avuga ko ibyamubayeho harimo akagambane (Photo IGIHE)

Kabarira Maurice uzwi cyane nka Apotre Mutabazi, inzu yabagamo mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, yayisohowemo hiyambajwe ubuyobozi ku wa Mbere.

Uyu mugabo watakambiye Perezida Paul Kagame mu majwi yifashe, avuga ko akwiye kumugoboka akamwishyurira “utudeni” kubera ko yanze guhemukira igihugu ngo afate amafaranga yijejwe n’ “Ibigarasha”, ku wa Mbere yasohowe mu nzu kubera igihe amaze atishyura.

https://umuseke.rw/wp-content/uploads/2022/09/ssstwitter.com_1664304677607.mp4

Ku wa mbere abayobozi bakimara gufata kiriya cyemezo, Apotre Mutabazi yabwiye UMUSEKE ko inzu atari akiyibamo, cyakora ko ibyakozwe ari amakosa agaragarira buri wese.

Ati “Bakoze amakosa agaragarira buri Munyarwanda… harimo akagambane k’abakomeye kandi ibyo narabisobanuye muri press conference…”

Yadutangarije ko nta byinshi yavuga kuko ngo ukuri “nagombaga kuvuga narakuvuze, ibisigaye reka turebe ibizakurikira…”

Mutabazi yari aherutse kwikoma bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, kumusebya buririye ku bibazo afite bagahita bavangamo iby’amoko “Hutupawa”.

Ibi yavuze ko bikwiye kwamaganwa, ndetse ngo bigamije kumukumira mu migambi ye afite yo kujya muri politiki.

Uwiyita Apôtre Mutabazi yasohowe mu nzu ku ngufu-AMAFOTO

 

Umunyamategeko wa Apotre Mutabazi avuga ko ibyabaye bikurikije amategeko

Maitre Joseph Twagirayezu yavuze ko ibyo basanze mu nzu mutabazi yakodeshaga byabazwe ubwe ahari, hari n’ubuyobozi.

Ati “Umuturage ku isonga, nyuma y’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa yumvise impande zombi, twumvikanye ko ikibazo kirara gikemutse, twemera ko bajyamo hishwe urugi. Twanditse ibintu byose byarimo, ubu ndabibonye, mu izina ry’uwo mpagarariye nkumva ikibazo gikemutse kandi neza.”

Uyu munyamategeko yavuze ko umwenda wa Frw 420,000 azishyurwa nyiri inzu (Mutabazi yamaze amezi 7 atishyura kandi yishyuraga frw 60,000 ku kwezi) mu byiciro bibiri, akazanishyura serire y’urugi rw’iyo nzu kuko “yari yanze gutanga urufunguzo rwayo ku neza.”

Amakuru umunyamategeko we yatanze mu itangazamakuru, ni uko imyenda ya Apotre Mutabazi iva mu gihe “ngo yari afite sosiyete ikora ubwubatsi”, ikaza guhomba. Amadeni afitiye abantu banyuranye ngo agera kuri miliyoni 30Frw.

Apôtre Mutabazi arifuza ko uwariye ruswa yanyagwa – Yasabye Inteko kubisuzuma

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • lg says:
    September 28, 2022 at 7:31 am

    Yego ko nakumiro noneho ngo arasaba umukuru wigihugu kumwishyurira utudeni !!! ngo kuko yanze ayo bene wabo bavuganaga bamuhaye akayanga !!! yabujijwe nikise iyo ayakira akishyura ayo madeni .ntakore ibyo bamusabaga yari kuba iki!!ubu umuntu azarya amadeni abe munzu atishyura ananirwe gukora ngo umukuru wigihugu azishyura !!! abavuga ubusa nkubu ninabo birirwa bavuza induru ngo mu Rwanda. ntanakimwe kiza gikorwa ngo ibivugwa byose byasizwe bikozwe na bene wabo bahunze amavuriro amashuli imihanda amashanyarazi amazi byose bavuga ko byali bihari ngo abandi ntanakimwe bigeze bakora fata ayo mafaranga ushinge ishyaka ritavuga rumwe nu Rwanda ubone ayo wishyura amadeni naho kuyanga ntamubare wakoze wali kuyafata ukabihorera cyangwa ugahitamo ukabakorera nkuko muvugana

    Reply
  • karara says:
    September 28, 2022 at 8:39 am

    Uyu munsi,ushatse wese yiyita Apotre.Dore ibintu byarangaga Apotres nyakuli ba Yesu.Bagendaga bakora ibitangaza aho bageze hose,ndetse bakazura abantu bapfuye.Nta na rimwe basabaga amafaranga cyangwa umushahara.Urugero,Apotre Pawulo yirirwaga mu nzira abwiriza abantu kandi ku buntu,akabifatanya n’akazi ko kuboha amahema akayagurisha.Nkuko dusoma mu Ibyakozwe 8:18-20,iyo wabahaga amafaranga,barakubwiraga ngo “uragapfana n’ayo mafaranga yawe”.Abiyita ba Apotres uyu munsi,bose ni ba gafaranga.Nkuko bible ivuga,Imana idusaba gusohoka mu madini y’ikinyoma,kugirango tutazarimbukana nayo ku munsi wa nyuma.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Polisi yafunze abantu 9 bakekwaho guhungabanya ituze ry’abaturage

Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Huye mu mirenge ya Gishanvu…

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zashimiwe ubwitange bwabo

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, Prof.…

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Uhagarariye Uganda i Kinshasa yahamagajwe gusobanura iby’ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

1 Min Read
Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?