BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Mar 13, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru Nyamukuru > Angola iri gukora uko ishoboye kose kugira ngo ihuze AFC/M23 na Leta ya DRC bahanganye

Angola iri gukora uko ishoboye kose kugira ngo ihuze AFC/M23 na Leta ya DRC bahanganye

sam
Last updated: March 19, 2025 10:37 am
sam
Share
SHARE

Guverinoma ya Angola yatangaje ko izakora ibishoboka byose kugira ngo hazabe ibiganiro hagati ya Guverinoma Repubulika iharanira demokarasi ya  Congo na AFC/M23 bahanganye, nyuma yuko bisubitswe bitunguranye.

Ubu butumwa bwatanzwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Angola nyuma y’aho ibiganiro byari guhuza abahagarariye M23 na Leta ya RDC ku wa 18 Werurwe 2025 bisubitswe “bitewe n’impamvu itunguranye”.

Yagize iti “Guverinoma ya Angola, mu bubasha bwayo nk’umuhuza, ikomeje gukora ibishoboka kugira ngo iyi nama ibe vuba, ishimangira ko ibiganiro ari byo byonyine byazana amahoro arambye mu burasirazuba bwa RDC.”

Ibi biganiro byasubitswe mu gihe intumwa za Leta ya RDC zari ziyobowe na Minisitiri w’Ubwikorezi wabaye umuyobozi w’umutwe witwaje intwaro wa MLC, Jean-Pierre Bemba, zari zamaze kugera muri Angola.

Tariki ya 17 Werurwe, M23 yari yatangaje ko itakibyitabiriye bitewe n’ibihano abayobozi bayo batanu barimo Perezida wayo, Bertrand Bisimwa, bafatiwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

M23 yagaragaje ko ibi bihano bituma Leta ya RDC ikomeje ibikorwa byayo bigamije kwenyegeza intambara mu burasirazuba bw’iki gihugu, kuko bisa n’aho uyu muryango mpuzamahanga ushyigikiye ko itajya mu biganiro by’amahoro.

Umuvugizi wa M23 mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yagize ati “Mu gihe bimeze bitya, ntabwo ibiganiro bishoboka. Kubera iyo mpamvu, ntabwo umuryango wacu uzakomeza kwitabira ibiganiro.”

Umuyobozi w’Ikirenga (Emir) wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, ku wa 18 Werurwe yahurije Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi wa RDC i Doha, baganira ku mutekano w’akarere.

Abakuru b’ibihugu bagaragaje ko bashyigikiye ibiganiro by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’Amajyepfo (SADC) bigamije gushakira akarere umutekano urambye, by’umwihariko uburasirazuba bwa RDC.

Bagaragaje kandi ko ibiganiro bitaziguye hagati ya M23 na Leta ya RDC bikwiye kuba vuba kugira ngo bikemurirwemo impamvu muzi z’intambara yo mu burasirazuba bwa RDC.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Urukiko rwategetse ko Barafinda Sekikubo Fred akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ubujurire bwa Barafinda Sekikubo Fred ku…

Imiryango 47 y’impunzi z’Abarundi itashye ku bushake

Imiryango 47 y’Impunzi z’Abarundi yari imaze igihe icumbikiwe mu nkambi ya Mahama,…

Stephen Constantine yongeye ahabwa inshingano zo gutoza Amavubi

Ishyirahamwe ry'Umpira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko Stephen Constantine ariwe mutoza…

Bank nkuru y’u Rwanda n’iya Kenya bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye

Banki Nkuru z’u Rwanda na Kenya ziyemeje ubufatanye mu by’imari Banki Nkuru…

Macron yavuze ku gitero cya drone cyahitanye Ubufaransakazi i Goma

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yagaragaje umubabaro nyuma y’urupfu rwa Karine Buisset,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye intumwa za EU baganira ku mutekano wo muri RDC mutekano wo mu karere ndetse n’ubufatanye.

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Bruce Melodie yamurikiye Ambasaderi Nyamvumba imishinga afite

1 Min Read
Inkuru Nyamukuru

AFC/M23 yahishuye uko yavuganaga na Tshisekedi ikimara gufata Bunagana

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Gatsibo: Bahangayikishijwe n’ icyuzi gikomeje guhitana ubuzima bw’abatari bake

4 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?