Abantu icyenda (9) ni bo byamenyekanye ko baguye mu gitero cya drone cyahitanye uwari umuvugizi wa gisirikare wa AFC/M23, Lt. Col Willy Ngoma.
Amakuru Kandi avuga ko Umugaba Mukuru w’Ingabo z’uriya mutwe, Gen. Sultani Makenga yashoboye kukirokoka kuko iyi drone yarashe hashize igihe gito ahavuye.
Ni amakuru Ibiro Ntaramakuru Reuters by’Abongereza dukesha iyi nkuru nayo yahawe n’amasoko ane :aba-M23 babiri, umusirikare mukuru umwe wa FARDC n’umuntu wa UN. Bose ngo banze ko imyirondoro yabo imenyekana.
Iyi mirambo 9 yagejejwe i Goma, nk’uko amasôoko abiri abivuga.
Ya sôoko ya gisirikare yo ivuga ko hari indi mirambo 7 itaratwawe ngo kuko yahindutse umuyonga.
Mu rucyerera rwo ku wa Kabiri tariki ya 24 Gashyantare ni bwo Lt. Col Ngoma yiciwe mu gitero cya drone cyagabwe mu gace ka Rubaya, muri Teritwari ya Masisi.
Igisirikare cya Congo Kinshasa ku wa Kabiri kibinyujije ku rubuga rwa X cyigambye kuba ari cyo cyagabye igitero cyaguyemo Lt. Col Willy Ngoma, mbere yo kubusiba nyuma y’iminota mike.
Kuri uyu wa Gatatu imirwano hagati y’Ingabo za Leta ya RDC na AFC/M23 yiriwe ijya mbere mu bice bitandukanye, by’umwihariko muri Teritwari ya Masisi no mu bice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyepfo.
