BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Feb 26, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Andi makuru mashya ku rupfu RWA Lt.Col Willy Ngoma 

Andi makuru mashya ku rupfu RWA Lt.Col Willy Ngoma 

admin
Last updated: February 26, 2026 4:30 am
admin
Share
SHARE

Abantu icyenda (9) ni bo byamenyekanye ko baguye mu gitero cya drone cyahitanye uwari umuvugizi wa gisirikare wa AFC/M23, Lt. Col Willy Ngoma.

Amakuru Kandi avuga ko Umugaba Mukuru w’Ingabo z’uriya mutwe, Gen. Sultani Makenga yashoboye kukirokoka kuko iyi drone yarashe hashize igihe gito ahavuye.

Ni amakuru Ibiro Ntaramakuru Reuters by’Abongereza dukesha iyi nkuru nayo yahawe n’amasoko ane :aba-M23 babiri, umusirikare mukuru umwe wa FARDC n’umuntu wa UN. Bose ngo banze ko imyirondoro yabo imenyekana.

Iyi mirambo 9 yagejejwe i Goma, nk’uko amasôoko abiri abivuga.

Ya sôoko ya gisirikare yo ivuga ko hari indi mirambo 7 itaratwawe ngo kuko yahindutse umuyonga.

Mu rucyerera rwo ku wa Kabiri tariki ya 24 Gashyantare ni bwo Lt. Col Ngoma yiciwe mu gitero cya drone cyagabwe mu gace ka Rubaya, muri Teritwari ya Masisi.

Igisirikare cya Congo Kinshasa ku wa Kabiri kibinyujije ku rubuga rwa X cyigambye kuba ari cyo cyagabye igitero cyaguyemo Lt. Col Willy Ngoma, mbere yo kubusiba nyuma y’iminota mike.

Kuri uyu wa Gatatu imirwano hagati y’Ingabo za Leta ya RDC na AFC/M23 yiriwe ijya mbere mu bice bitandukanye, by’umwihariko muri Teritwari ya Masisi no mu bice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyepfo.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Andi makuru mashya ku rupfu RWA Lt.Col Willy Ngoma 

Abantu icyenda (9) ni bo byamenyekanye ko baguye mu gitero cya drone…

Trump yasabye Netflix kwirukana umwe mu bayobozi bayo, imutera utwatsi

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasabye ubuyobozi bwa Netflix imaze…

Umubiligi Mathjis De Clercq yegukanye agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2026

Mathjis De Clercq ukomoka mu Bubiligi akaba akinira Soudal Quick-Step Devo Team…

MASISI: FARDC irigamba kwisubiza Mahanga

Imirwano ikomeye yongeye kubura hagati y’inyeshyamba za AFC / M23 n’Ingabo za…

Bobi Wine ntakozwa ibyo kumvikana na Leta ya Uganda ngo ave mu bwihisho

Umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda ntakozwa ibyo kumvikana…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Zimbabwe: Abaturage batangiye gukingirwa umuti urinda SIDA

1 Min Read
Mu mahanga

Bobi Wine yasabwe kureka imikino y’injangwe n’imbeba

2 Min Read
Mu mahanga

DRCongo yongeye ku rutonde ikirombe cya Rubaya mu byo yemereye Amerika 

2 Min Read
Mu mahanga

Leta ya Vatican yanze kwinjira muri gahunda y’amahoro ya Amerik

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?