Umuryango Amnesty International ku wa kabiri, tariki ya 27 Gicurasi, washinjije AFC / M23 iyo bora umujyi wa Goma na Bukavu ndetse n’uduce twinshi tw’intara ya kivu y’epfo n’iya ruguru ibyaha birimo gufunga abantu ku bushake ndetse n’iyicarubozo.
Uyu muryango uvuga ko urengera uburenganzira bwa muntu utangaza ko ibi bikorwa binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu kandi bishobora kuba ibyaha by’intambara.
Amnesty International itangaza ko iyi raporo yayo ishingiye ku bushakashatsi bwakorewe ku bantu 18 bavuga ko bafashwe bagafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko .
Uyu muryango uvuga ko bamwe bashimutwa ndetse bagakorerwa iyicarubozo bashinjwa gushyigikira leta .
Irahamagarira inyeshyamba guhita zirekura abasivili bafunzwe uko bishakiye no gufata abantu bafunzwe mu buryo bwa kimuntu, zibemerera kuvugana n’abavoka babo n’imiryango yabo.
Uyu muryango wagize uti “Amnesty International irahamagarira M23 guhita irekura abasivili bafunzwe by’agateganyo, harimo n’abahohotewe baburiwe irengero kandi bagomba guhishurwa. M23 igomba gufata abantu mu buryo bwa kimuntu kandi ikabemerera kugera ku banyamategeko n’imiryango yabo. Hanyuma, inzego zishinzwe gukurikirana zigenga zigomba guhita zihita zinjira muri gereza zose za M23.
AFC / M23 kuva yafata umujyi wa Goma na Bukavu yashyize imbaraga mu kugarura umutekano binyuze mu bikorwa byo guhiga no gufata bamwe mu bashaka kuwuhungabanya barimo abagize ihuriro ry’imitwe y’itwaje intwaro ya Wazalendo, FDLR, na FARDC.
Iri huriro ry’ingabo za leta nyuma yo gutsindwa muri iyi mijyi yombi zigahungira mu bice bimwe na bimwe bikigenzurwa na leta zakomeje kugaruka guhungabanya umutekano zishaka kwisubiza ibite zambuwe.
Raporo nk’izi za Amnesty International zishyigikiwe na leta ya Kinsaha ivuga ko uyu mutwe uterwa inkunga n’u Rwanda , ibirego rwamaganira kure ruvuga ko bishingiye ku kuba DRC yananiwe gukemura ibibazo byayo ikabyegeka ku mahanga.
Ibirego nk’ibi kandi bije nyuma y’ibiganiro hagati ya Kinshasa na AFC / M23 i Doha bisa nkibitari gutanga umusaruro ku mpande zombi.