BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, May 30, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Umutekano > Amnesty International yashinjije AFC / M23 ibyaha by’intambara bikorerwa  abasivili mu burasirazuba bwa DRC

Amnesty International yashinjije AFC / M23 ibyaha by’intambara bikorerwa  abasivili mu burasirazuba bwa DRC

sam
Last updated: May 28, 2025 6:55 am
sam
Share
SHARE

Umuryango Amnesty International ku wa kabiri, tariki ya 27 Gicurasi, washinjije  AFC / M23 iyo bora umujyi wa Goma na Bukavu ndetse n’uduce twinshi tw’intara ya kivu y’epfo n’iya ruguru ibyaha birimo gufunga abantu ku bushake ndetse n’iyicarubozo.

Uyu muryango uvuga ko urengera uburenganzira bwa muntu utangaza  ko ibi bikorwa binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu kandi bishobora kuba ibyaha by’intambara.

Amnesty International itangaza ko iyi raporo yayo ishingiye ku bushakashatsi bwakorewe ku bantu 18 bavuga ko bafashwe bagafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko .

Uyu muryango uvuga ko bamwe bashimutwa ndetse bagakorerwa iyicarubozo bashinjwa gushyigikira leta .

Irahamagarira inyeshyamba guhita zirekura abasivili bafunzwe uko bishakiye no gufata abantu bafunzwe mu buryo bwa kimuntu, zibemerera kuvugana n’abavoka babo n’imiryango yabo.

Uyu muryango wagize uti “Amnesty International irahamagarira M23 guhita irekura abasivili bafunzwe by’agateganyo, harimo n’abahohotewe baburiwe irengero kandi bagomba guhishurwa. M23 igomba gufata abantu mu buryo bwa kimuntu kandi ikabemerera kugera ku banyamategeko n’imiryango yabo. Hanyuma, inzego zishinzwe gukurikirana zigenga zigomba guhita zihita zinjira muri gereza zose za M23.

AFC / M23 kuva yafata umujyi wa Goma na Bukavu yashyize imbaraga mu kugarura umutekano binyuze mu bikorwa byo guhiga no gufata bamwe mu bashaka kuwuhungabanya barimo abagize ihuriro ry’imitwe y’itwaje intwaro ya Wazalendo, FDLR, na FARDC.

Iri huriro ry’ingabo za leta nyuma yo gutsindwa muri iyi mijyi yombi zigahungira mu  bice bimwe na bimwe bikigenzurwa na leta zakomeje kugaruka guhungabanya umutekano zishaka kwisubiza ibite zambuwe.

Raporo nk’izi za Amnesty International zishyigikiwe na leta ya Kinsaha ivuga ko uyu mutwe uterwa inkunga n’u Rwanda , ibirego rwamaganira kure ruvuga ko bishingiye ku kuba DRC yananiwe gukemura ibibazo byayo ikabyegeka ku mahanga.

Ibirego nk’ibi kandi bije nyuma y’ibiganiro hagati ya Kinshasa na  AFC / M23 i Doha bisa nkibitari gutanga umusaruro ku mpande zombi.

 

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

DRC: Kabila yagiranye ibiganiro n’abanyamadini

Uwahoze ari Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, ari…

Hatangajwe itariki y’Ibirori byo kwita  Abana b’Ingagi izina

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko umuhango ngarukamwaka wo Kwita Izina abana…

Marocco n’u Rwanda bigiye guhanganira kwakira Formula 1

Marocco n’ u Rwanda kimwe n’Afurika y’epfo ni bimwe mu bihugu bigiye…

Gen Mubarakh Muganga na bagenzi be bo muri Afurika bahuriye muri Kenya

Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yitabiriye inama y’abagaba bakuru…

Museveni ahamya ko Leta ya RDC ifite uruhare mu mutekano wazambye

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yahamije ko ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Umutekano

Afurika y’Epfo yahakanye amakuru y’uko u Rwanda ruzambura abasirikare bayo intwaro bwite

1 Min Read
Umutekano

AFC/M23 yatabarije Abanyamurenge bakomeje gukorerwa jenoside

2 Min Read
Umutekano

DRC:  Umushahara w’abasirikare ba FARDC bari ku rugamba muri Kivu y’Amajyepfo waranyerejwe

1 Min Read
Umutekano

RDC: Hongeye kuba imirwano hagati ya Wazalendo na M23 mu duce twa Masisi

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?