BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Mar 13, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Kubaka Gari ya moshi muri EAC byazitiwe n’amikoro

Kubaka Gari ya moshi muri EAC byazitiwe n’amikoro

admin
Last updated: October 26, 2022 2:44 am
admin
Share
SHARE

Abadepite mu Nteko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba EALA baremeza ko amikoro make biri mu bikomeje gutinza umushinga wo guhuza ibihugu by’uyu muryango hakoreshejwe umuhanda wa gari ya moshi.

Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba ushaka kubaka gari ya moshi ihuza ibihugu byose

Mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, Abadepite ba EALA bari mu nama y’Inteko Rusange mu Rwanda, bagaragaje ko hamaze guterwa intambwe igaragara mu kubaka umuhanda wa gari ya moshi Isaka-Kigali ariko amikoro akiri inzitizi mu kugera ku ntego.

Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko y’Afurika y’Iburasirazuba, Hon Martin K. Ngoga yagaragaje ko ntawagaya ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga wa gari ya moshi kuko biterwa n’amikoro.

Ati “Turemeranya ko ubwikorezi buhenze cyane cyane ku bihugu bidakora ku nyanja ho bihenda kurusha, ariko tuzi ko kubaka ibi bikorwaremezo nka gari ya moshi ari ibintu bihenze, ntabwo yatugeraho naho ituruka bitararangira, icyizere nuko aho gari ya moshi igomba guturuka inzira yayo batangiye kubaka… Byaba byiza ko byakihuta kurusha ariko hari impamvu ituma bitihuta y’ubushobozi tudafitiye ububasha.”

Yakomeje agira ati “Icyo twakishimira nuko ibyo bikorwa byanatangiye kuko mu myaka mike ishize twashoboraga kuba u Rwanda cyangwa u Burundi tuvuga ku kibazo cya gari ya moshi ibikorwa bitaranatangira, ariko turabizi ko hari aho bari kubikoraho, twizera ko izatugeraho uko ibiganiro bizakomeza bitera imbere.”

Depite muri EALA ukomoka muri Tanzania, Hon Kimbisa Adam Omar agaragaza ko gari ya moshi izaba intandaro y’iterambere mu bihugu bya EAC, gusa ngo imirimo yo kubaka umuhanda wa Tanzania irimo kwihutishwa  nubwo amikoro atabura kubikoma mu nkokora.

Ati “Tanzania, imirimo yo kubaka umuhanda wa gari ya moshi iri kwihutishwa cyane, nk’urugero yamaze kuva Dar es Salaam kugera Morogoro, Morogoro kugera Dodoma kandi ibindi bice bizahuza u Rwanda n’u Burundi hamaze gutangazwa uko bizakorwa. Nkeka ko impamvu bikigenda gahoro ari ikibazo cy’amafaranga, murabizi ko bisaba amafaranga menshi, rero ntakirarenga uretse ko ibihugu bikiyegeranya.”

Hon Kimbisa Adam Omar akomeza avuga ko kubaka izi gari ya moshi zikoresha amashanyarazi bitari ukubaka umuhanda gusa, kuko bisaba no kubaka impande z’umuhanda mu rwego gukumira ko hari inyamaswa cyangwa abantu bateza impanuka kubera ko gari ya moshi ziba zigenda kumuvuduko uri hejuru, byose kandi bigendana n’ubushobozi.

Umushinga wa gari ya moshi ni umwe mu mishanga igomba guhuza ibihugu byo mu karere, aho uyu muhanda ugomba kuva Tanzania i Isaka ukanyura Kigali werekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni mu gihe undi uzava Uvinza muri Tanzania ukanyura Musongati na Gitega mu Burundi werekeza mu Mujyi wa Kindu mu Ntara ya Maniema muri DR Congo.

Gari ya moshi izava Isaka ikazanyura ku Rusumo maze igere mu Mujyi wa Kigali ahari Dubai Ports mu Karere ka Kicukiro, ariko hiyongereho ibirometero 18  bizagera ku kibuga cy’indege cya Bugesera.

U Rwanda rugaragazako uyu muhanda uzabanya 40% ku giciro cy’ubwikorezi bw’ibicuruzwa bizanwa mu Rwanda cyangwa ibyoherezwa mu mahanga bikoresheje icyambu cya Dar es Salaam.

Umuyobozi wa EALA, Martin Ngoga aremezako amategeko ifaranga rimwe muri EAC arashyirwaho umukono vuba

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • Ndengejeho Pascal Baylon says:
    October 26, 2022 at 5:51 pm

    Ese aho amafaranga ibihugu bifite ntibyaba biyajyana mu bindi bidafitiye rubanda akamaro? Urugero rwa mbere ni intambara ibyo bihugu bihoramo.

    Reply
  • Munyaneza Abdou says:
    October 27, 2022 at 7:26 am

    Inkunga nyinshi tubona duhawe namahanga rimwe narimwe zirarigiswa ubundi zigakora I ibidafitiye inyungu rubanda ese ntakuntu mwagerageza mukejyeranya ayo fr uwo muhanda ukubakwa mugashyiramo nayagenewe COVID nibiza doreko uyumwaka imvura ntayo mugakora no mukigega agaciro

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Urukiko rwategetse ko Barafinda Sekikubo Fred akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ubujurire bwa Barafinda Sekikubo Fred ku…

Imiryango 47 y’impunzi z’Abarundi itashye ku bushake

Imiryango 47 y’Impunzi z’Abarundi yari imaze igihe icumbikiwe mu nkambi ya Mahama,…

Stephen Constantine yongeye ahabwa inshingano zo gutoza Amavubi

Ishyirahamwe ry'Umpira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko Stephen Constantine ariwe mutoza…

Bank nkuru y’u Rwanda n’iya Kenya bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye

Banki Nkuru z’u Rwanda na Kenya ziyemeje ubufatanye mu by’imari Banki Nkuru…

Macron yavuze ku gitero cya drone cyahitanye Ubufaransakazi i Goma

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yagaragaje umubabaro nyuma y’urupfu rwa Karine Buisset,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?