Ukraine yavuze ko yiteguye kwemera agahenge k’ako kanya k’iminsi 30 mu ntambara irimo kurwana n’Uburusiya, katanzwe nk’icyifuzo n’Amerika, nyuma y’umunsi w’ibiganiro hagati y’Amerika na Ukraine muri Arabia Saoudite.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika Marco Rubio yavuze ko azageza icyo cyifuzo ku Burusiya ndetse ko “umupira uri mu kibuga cyabo [ni ahabo]”.
Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko ubu ari ah’Amerika gutuma Uburusiya bwemera icyo cyifuzo “cyiza”.
Ibyo biganiro by’ejo ku wa kabiri byabereye mu mujyi wa Jeddah muri Arabia Saoudite ni yo nama ya mbere ibaye y’ubutegetsi bw’ibihugu byombi – Amerika na Ukraine, kuva haba ubushyamirane budasanzwe hagati ya Zelensky na Perezida w’Amerika Donald Trump mu biro bya perezida w’Amerika (White House) mu mpera y’ukwezi gushize.
Mu itangazo ibihugu byombi bihuriyeho, Amerika yanavuze ko igiye kongera gutangira aka kanya gusangira amakuru y’ubutasi na Ukraine no gusubizaho ubufasha mu by’umutekano kuri Ukraine.
Amerika yari yabaye ibihagaritse nyuma y’ubwo bushyamirane mu nama muri White House butari bwarigeze bubaho mbere.
Itangazo ry’Amerika na Ukraine rigira riti: “Intumwa z’impande zombi zemeye gushyiraho amatsinda azihagarariye mu biganiro no gutangira ibiganiro aka kanya bigamije kugeza ku mahoro arambye aha Ukraine umutekano w’igihe kirekire.”
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Rubio yavugiye mu kiganiro n’abanyamakuru i Jeddah ku mugoroba w’ejo ku wa kabiri ko yizeye ko Uburusiya buzemera icyo cyifuzo.
Yavuze ko Ukraine “yiteguye guhagarika kurasa no gutangira ibiganiro”.
Yavuze ko igihe Uburusiya bwaramuka bwanze icyo cyifuzo, “ubwo mu buryo bubabaje tuzamenya imbogamizi ku mahoro iyo ari yo hano”.
Yagize ati: “Uyu munsi twatanze icyifuzo Abanya-Ukraine baracyemera, ari cyo cyo kwinjira mu gahenge no mu biganiro by’aka kanya”.
Minisitiri Rubio yongeyeho ati: “Ubu tugiye kugeza iki cyifuzo ku Barusiya kandi twizeye ko bazavuga [bazasubiza] yego ku mahoro. Umupira uri mu kibuga cyabo [ni ahabo]”.
Icyo cyifuzo cy’agahenge k’iminsi 30 kirenze icyifuzo cya Zelensky cy’agahenge k’igice ko mu nyanja (mu mazi magari) no mu kirere.
Perezida wa Ukraine yashimiye Trump ku bw’ibiganiro “byubaka” by’i Jeddah.
Mu butumwa bwo mu buryo bwa videwo, Zelensky yavuze ko Uburusiya bugomba “kugaragaza ubushake bwo guhagarika intambara cyangwa gukomeza intambara”.
Yongeyeho ati: “Igihe kirageze cy’ukuri kuzuye.”
Ibiro bya perezida w’Uburusiya (Kremlin) nta cyo byari byatangaza ku mugaragaro. Mbere yaho ejo ku wa kabiri, byari byavuze ko bizasohora itangazo bimaze guhabwa amakuru n’Amerika ku cyo ibiganiro byagezeho.
Ariko Depite ukomeye w’Umurusiya, Konstantin Kosachev, yavuze ko amasezerano ayo ari yo yose yagerwaho yaba ari “mu nyungu zacu, si iz’Amerika”.
Kosachev, ukuriye akanama k’Uburusiya k’ububanyi n’amahanga, yavuze ko “amasezerano nyayo aracyarimo kwandikwa…ku rugamba”, ashimangira ko ingabo z’Uburusiya zikomeje gutera intambwe muri Ukraine.
Uburusiya bwagabye igitero gisesuye kuri Ukraine muri Gashyantare (2) mu mwaka wa 2022. Kugeza ubu, Uburusiya bugenzura hafi 20% by’ubutaka bwa Ukraine.
Muri White House, Trump yabwiye abanyamakuru ko azavugana na Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin, avuga ko yizeye ko azemera icyo cyifuzo cy’agahenge.