BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Jun 1, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Amerika > Amerika yirukanye Abahinde barenga 1 000

Amerika yirukanye Abahinde barenga 1 000

sam
Last updated: May 30, 2025 11:17 am
sam
Share
SHARE

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Buhinde yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimaze kwirukana Abahinde barenga 1 000 kuva muri Mutarama uyu mwaka.

Umuvugizi w’iyo Minisiteri, Randhir Jaiswal, yatangaje ko hafi 62% byabo bagaruwe mu gihugu bazanywe n’indege zisanzwe z’ubucuruzi, ariko ntiyatanze ibisobanuro birambuye.

Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko Perezida wa Amerika Donald Trump aherutse kuvuga ko u Buhinde bwakora ibikwiye kugira ngo busubirane abantu babwo baba muri icyo gihugu nta byangombwa.

Muri Gashyantare nabwo Amerika yacyuye abimukira barenga 100 hifashishijwe indege za gisirikare ndetse hari amakuru avuga ko bamwe muri bo bagaruwe bambaye amapingu.

Amerika ivuga ko yamenye amakuru ko hari abantu bagera ku 18 000 bakomoka mu Buhinde binjiye muri icyo guhugu bunyuranyije n’amategeko.

Muri uku kwezi kwa Gicurasi ambasade ya Amerika mu Buhinde yasohoye itangazo ryibutsa ko umuntu wese uri muri Amerika nta byangombwa ashobora kwirukanwa burundu cyangwa, ufite ibyangombwa ariko bikaba byararengeje igihe nawe azirukanwa nubwo yaba yaragiyeyo mu buryo bwemewe n’amategeko.

Jaiswal yatangaje ko u Buhinde busanzwe bufitanye imikoranire na Amerika ku bijyanye n’ibibazo by’abimukira ariko ko mbere y’uko nabwo bugira abo bwakira bubanza kureba niba ari abenegihugu koko.

Yagaragaje ko impinduka z’ubuyobozi bwa Trump mu buryo bwose zishobora no kugira ingaruka ku banyeshuri b’Abahinde bateganyaga kwiga muri kaminuza zo muri Amerika n’abahigaga nyuma yuko Trump avuze ko ahagaritse kwakira abimukira akirukana n’abigaga muri kaminuza ya Harvard.

Ku wa Kane Amerika yatangaje ko yahagaritse gahunda y’ibizamini bya viza ku banyamahanga mu gihe iri gusuzuma uko yanoza uburyo bwo gukurikirana ibikorwa byabo ku mbuga nkoranyambaga.

U Buhinde butangaza ko abanyeshuri babwo bagera ku 330 000 bajyanywe kwiga muri Amerika mu mwaka wa 2023-24, ari nabyo byatumye icyo gihugu kiba icya mbere gifite abanyeshuri benshi biga muri Amerika.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

AFC/M23 yanyuzwe n’ibiganiro yagiranye na Joseph Kabila

Ihuriro rya politiki n’ingabo rya AFC/M23 ryatangaje ko ryagiranye ibiganiro byubaka na…

Namibia: Intare yishe mukerarugendo agiye ku bwiherero

Mu gihe yari mu biruhuko mu nkambi y’ubukerarugendo muri Namibia, umukerarugendo w’imyaka…

AFC/M23 yamaganye Leta ya Kinshasa isoresha ibicuruzwa biva i Goma nk’ibituruka mu mahanga

Ihuriro AFC/M23 ryashinje ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gutandukanya ubutaka…

Loni iratabariza abaturage ba Gaza bugarijwe n’inzara 100%

Umuryango w’Abibumbye Loni uratanga impuruza ko abaturage ba Gaza 100% bugarijwe n’inzara…

Nangaa yahishuye abagize uruhare mu kwibira Tshisekedi amajwi

Umuyobozi w’ihuriro AFC/M23, Corneille Nangaa, yahishuye ko umuryango mpuzamahanga wagize uruhare mu…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Amerika

Abakozi babiri ba Ambasade ya Israel barasiwe i Washington DC

1 Min Read
Amerika

Umugore wa Joe Biden agiye kujyanwa mu nkiko kubera kutita ku mugabo we

1 Min Read
Amerika

Uwahoze ari Perezida wa Amerika, Biden yasanzwemo kanseri ya prostate

1 Min Read
Amerika

Cardinal Robert Prevost yatorewe kuba Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi.

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?