Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Buhinde yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimaze kwirukana Abahinde barenga 1 000 kuva muri Mutarama uyu mwaka.
Umuvugizi w’iyo Minisiteri, Randhir Jaiswal, yatangaje ko hafi 62% byabo bagaruwe mu gihugu bazanywe n’indege zisanzwe z’ubucuruzi, ariko ntiyatanze ibisobanuro birambuye.
Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko Perezida wa Amerika Donald Trump aherutse kuvuga ko u Buhinde bwakora ibikwiye kugira ngo busubirane abantu babwo baba muri icyo gihugu nta byangombwa.
Muri Gashyantare nabwo Amerika yacyuye abimukira barenga 100 hifashishijwe indege za gisirikare ndetse hari amakuru avuga ko bamwe muri bo bagaruwe bambaye amapingu.
Amerika ivuga ko yamenye amakuru ko hari abantu bagera ku 18 000 bakomoka mu Buhinde binjiye muri icyo guhugu bunyuranyije n’amategeko.
Muri uku kwezi kwa Gicurasi ambasade ya Amerika mu Buhinde yasohoye itangazo ryibutsa ko umuntu wese uri muri Amerika nta byangombwa ashobora kwirukanwa burundu cyangwa, ufite ibyangombwa ariko bikaba byararengeje igihe nawe azirukanwa nubwo yaba yaragiyeyo mu buryo bwemewe n’amategeko.
Jaiswal yatangaje ko u Buhinde busanzwe bufitanye imikoranire na Amerika ku bijyanye n’ibibazo by’abimukira ariko ko mbere y’uko nabwo bugira abo bwakira bubanza kureba niba ari abenegihugu koko.
Yagaragaje ko impinduka z’ubuyobozi bwa Trump mu buryo bwose zishobora no kugira ingaruka ku banyeshuri b’Abahinde bateganyaga kwiga muri kaminuza zo muri Amerika n’abahigaga nyuma yuko Trump avuze ko ahagaritse kwakira abimukira akirukana n’abigaga muri kaminuza ya Harvard.
Ku wa Kane Amerika yatangaje ko yahagaritse gahunda y’ibizamini bya viza ku banyamahanga mu gihe iri gusuzuma uko yanoza uburyo bwo gukurikirana ibikorwa byabo ku mbuga nkoranyambaga.
U Buhinde butangaza ko abanyeshuri babwo bagera ku 330 000 bajyanywe kwiga muri Amerika mu mwaka wa 2023-24, ari nabyo byatumye icyo gihugu kiba icya mbere gifite abanyeshuri benshi biga muri Amerika.