Amerika yatangaje ko yifuza kubona u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) bageras ku musozo w’isinywa ry’ amasezerano y’amahoro mu mpera za Kamena, cyangwa se bitarenze ukwezi kwa Nyakanga 2025.
Byagarutsweho na Ambasaderi ushinzwe umubano hagati y’Amerika na Afurika, Troy Fitrell mu nama yigaga ku bufatanye mu mucuruzi bw’umutungo kamere na DRC.
Umudipolomate yatangaje ko hamaze gushyirwaho amatsinda y’abatekinisiye yo gushyigikira imishyikirano, barimo na Qatar , guhera mu cyumweru gitaha.
Iyi gahunda ishingiye ku mahame ngenderwaho yemejwe muri Mata 2025 n’u Rwanda, RDC, na Amerika, bigamije gushimangira ubufatanye no gushyiraho amahoro arambye mu karere k’ibiyaga bigari.
Ambasaderi Troy Fitrell ati: “Twashyizeho aya mahame. Ubu turi mu cyiciro cyo kuganira ku ishyirwa mu bikorwa ryayo. Turacyateganya ko amasezerano y’amahoro azarangira muri Kamena, cyangwa se muri Nyakanga.”
Yashimangiye ko byihutirwa ko ashyirwa mu bikorwa bidatinze, avuga ko “ingengabihe yatanzwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika itajenjetse, ndetse ko ari ibintu bifatika.” Yakomeje agira ati: “Nta mpamvu n’imwe yatuma bikomeza gutinda. Niba hagomba gufatwa ingamba, zigomba gufatwa ubu. Nta gihe cyo gutegereza andi mezi atandatu ngo dutumire inama nshya.”
Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump yishimiye uyu muhate w’impande zombi, agaragaza ko yizeye ubushobozi bw’u Rwanda na DRC bwo kumvikana, mu gihe ashimangira ko aya masezerano azagirira akamaro ku bihugu byose byo mu karere.
Ambasaderi Fitrell yibukije ko u Rwanda na DRC byashakishije ubwunzi muri Amerika, bizera ko iki gihugu gifite ubushobozi n’ uruhare rukomeye mu gukemura amakimbirane yabo.
Yavuze ko Amerika ikomeje kwiyemeza guharanira ko inzira y’amahoro igenda neza.