BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, May 21, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru Nyamukuru > Amerika yashyikirije u Rwanda na DRC umushinga w’amasezerano y’amahoro

Amerika yashyikirije u Rwanda na DRC umushinga w’amasezerano y’amahoro

sam
Last updated: May 16, 2025 7:03 am
sam
Share
SHARE

Leta zunze ubumwe za Amerika zahaye u Rwanda na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo (DRC) umushinga w’amasezerano y’amahoro ngo ibi bihugu biwutangeho isubizabutumwa (feedback).

U Rwanda na DRC mu ntangiriro za Gicurasi bari barahaye imbanziriza mushinga y’aya masezerano Amerika ku gira ngo usuzumwe n’inzobere mbere y’uko abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bayashyiraho umukono.

Kuri uyu wa 15 Gicurasi 2025 umujyanama mukuru wa Perezida Donald Trump kuri Afurika, Massad Boulos, yatangarije Reuters ko yamaze kuvugana na Perezida Kagame na Tshisekedi kuri uyu mushinga w’amasezerano y’amahoro hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda.

Akomeza avuga ko u Rwanda na DRC bizatanga isubizabutumwa bitarenze iki cyumweru ndetse yongeraho ko bishoboka ko hagira ibikomeza kunozwa ariko bitarenza ibi byumweru bike biri imbere.

Boulos ntiyigeze atangaza itariki nyakuri ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ba DRC n’u Rwanda bashobora gusubirira i Washington.

Biteganyijwe ko muri kamena perezida Kagame na mugenzi we Tshisekedi bazashyirira umukono wanyuma kuri aya masezerano imbere ya Perezida Trump muri White house.

Nyuma y’aya masezerano y’amahoro u Rwanda, DRC na Amerika bazasinyana amasezerano y’ubukungu ajyanye n’ubucuruzi no gutunganya amabuye y’agaciro.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Ubushinjacyaha bwasabiye Constant Mutamba gukurwaho ubudahangarwa kugira ngo atabwe muri yombi

Ubushinjacyaha bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwasabye Inteko Ishinga Amategeko kwambura…

Uganda: inkiko za gisirikare zigiye kujya ziburanisha abasivile

Inteko Ishinga Amategeko muri Uganda yatoye itegeko riha ububasha inkiko za gisirikare…

Umugore wa Joe Biden agiye kujyanwa mu nkiko kubera kutita ku mugabo we

Jill Biden umugore w’uwahoze ari perezida wa leta  zunze ubumwe za Amerika…

Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’intebe wa DRC yakatiwe imirimo y’agahato kubera ruswa

Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye…

Umugore wibarutse akigera mu Rwanda avuye mu menyo ya FDLR, yahawe ibikoresho

Muhawenimana Ntagisanimana w’imyaka 24, ni umwe mu banyarwanda 1,165 bari barafashwe bugwate…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yitabiriye inama Mpuzamahanga yiga ku Mutekano muri Afurika (ISCA).

1 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yitabiriye inama ya Africa CEO Forum muri Côte d’Ivoire

2 Min Read
Amerika

Cardinal Robert Prevost yatorewe kuba Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi.

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Bufaransa Emmanuel Macron

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?