BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, May 22, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Amerika > Amerika yasabye Sudan y’epfo gufungura Riek Machar

Amerika yasabye Sudan y’epfo gufungura Riek Machar

sam
Last updated: March 28, 2025 8:06 am
sam
Share
SHARE

Leta zunze ubumwe za Amerika zasabye Sudan y’epfo ko Riek Machar watawe muri yombi afungurwa mu maguru mashya hirindwa intambara yakongera kwaduka muri icyo gihugu.

Umwuka ukomeje kuba mubi mu gihugu nyuma y’uko inzego z’umutekano za Sudani y’epfo zitaye muri yombi Visi-Perezida wa mbere w’iki gihugu, Riek Machar.

Ibi byatumye umuryango w’Abibumbye utanga umuburo ko muri iki gihugu gishobora gusubira mu ntambara ikomeye.

Pal Mai Deng, umuvugizi w’ishyaka SPLM-IO rya Riek Machar, yatangaje ko Riek Machar yafungiwe iwe mu rugo i Juba kuva mu ijoro ryo ku wa gatatu.

Gufungwa kwe kwaba gusobanuye kuzamuka kw’amakimbirane amaze iminsi muri iki gihugu hagati ya Perezida Salva Kiir n’uruhande rutavuga rumwe na we.

Umuryango w’Abibumbye wavuze ko abategetsi b’iki gihugu barimo gusatira kwinjira mu ntambara yeruye cyangwa kugarura igihugu mu mahoro na demokarasi kimwe muri ibyo.

Wasabye impande zose kwifata no gushyigikira amasezerano y’amahoro yemeranyijwe mu 2018.

Hagati muri uku kwezi kwa Werurwe, Machar yavuze ko amaze imyaka 7 afungiwe iwe mu rugo ariko ngo benshi bashobora kuba batabizi, agahamya ko ariwe visi perezida wa mbere ku isi umaze imyaka irindwi afungiye mu rugo kandi n’ubu bikaba bigikomeje.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Ubushinjacyaha bwasabiye Constant Mutamba gukurwaho ubudahangarwa kugira ngo atabwe muri yombi

Ubushinjacyaha bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwasabye Inteko Ishinga Amategeko kwambura…

Uganda: inkiko za gisirikare zigiye kujya ziburanisha abasivile

Inteko Ishinga Amategeko muri Uganda yatoye itegeko riha ububasha inkiko za gisirikare…

Umugore wa Joe Biden agiye kujyanwa mu nkiko kubera kutita ku mugabo we

Jill Biden umugore w’uwahoze ari perezida wa leta  zunze ubumwe za Amerika…

Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’intebe wa DRC yakatiwe imirimo y’agahato kubera ruswa

Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye…

Umugore wibarutse akigera mu Rwanda avuye mu menyo ya FDLR, yahawe ibikoresho

Muhawenimana Ntagisanimana w’imyaka 24, ni umwe mu banyarwanda 1,165 bari barafashwe bugwate…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Amerika

Uwahoze ari Perezida wa Amerika, Biden yasanzwemo kanseri ya prostate

1 Min Read
Amerika

Cardinal Robert Prevost yatorewe kuba Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi.

2 Min Read
Amerika

“Amahoro azazana n’amasezerano ya miliyari z’amadorari” – Amerika

2 Min Read
Amerika

Uburusiya na Ukraine bemeranyije ku gahenge ko mu nyanja y’umukara

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?