Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamaganye uburyo agahenge katubahirizwa hagati y’impande zihanganiye mu ntambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umujyanama wa Perezida Donald Trump mu bufatanye na Afurika, Massad Boulos, ku wa 15 Kanama 2025, yagize ati “Amerika yamaganye ubugizi bwa nabi bwavuzwe mu burasirazuba bwa RDC uyu munsi, inahamagarira impande zose kubahiriza agahenge.”
Boulos yagaragaje ko hakenewe ubufatanye ndetse n’ubuyobozi bufite imbaraga kugira ngo bitume amasezerano y’amahoro yubahirizwa, yibutsa ko ubugizi bwa nabi budindiza gahunda z’amahoro n’iterambere.
Tariki ya 19 Nyakanga 2025, Leta ya RDC n’ihuriro AFC/M23 byashyizeho amahame abiganisha ku masezerano y’amahoro, bibifashijwemo na Leta ya Qatar.
Aya mahame arimo ingingo isaba impande zombi guhagarika imirwano burundu ndetse n’ubushotoranyi, AFC/M23 na Leta ya RDC bikaguma mu bice bigenzura.
Gusa kuva aya mahame yashyirwaho, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo humvikanye imirwano hagati ya AFC/M23 n’ihuriro rya Wazalendo rishyigikiwe na Leta ya RDC.
AFC/M23 kandi yashinje Leta ya RDC gutegura intambara, yohereza abasirikare n’ibikoresho byinshi hafi y’ibice igenzura nko muri teritwari ya Uvira muri Kivu y’Amajyepfo ndetse na Walikale muri Kivu y’Amajyaruguru.
Byari biteganyijwe ko hashingiwe kuri aya mahame, abahagarariye AFC/M23 na Leta ya RDC bari kujya i Doha mu biganiro by’amahoro bitarenze tariki ya 8 Kanama ariko ntibyabaye