BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Nov 4, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Amerika > Amerika yamaganye uburyo agahenge katubahirizwa muri RDC

Amerika yamaganye uburyo agahenge katubahirizwa muri RDC

sam
Last updated: August 16, 2025 1:10 pm
sam
Share
SHARE

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamaganye uburyo agahenge katubahirizwa hagati y’impande zihanganiye mu ntambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umujyanama wa Perezida Donald Trump mu bufatanye na Afurika, Massad Boulos, ku wa 15 Kanama 2025, yagize ati “Amerika yamaganye ubugizi bwa nabi bwavuzwe mu burasirazuba bwa RDC uyu munsi, inahamagarira impande zose kubahiriza agahenge.”

Boulos yagaragaje ko hakenewe ubufatanye ndetse n’ubuyobozi bufite imbaraga kugira ngo bitume amasezerano y’amahoro yubahirizwa, yibutsa ko ubugizi bwa nabi budindiza gahunda z’amahoro n’iterambere.

Tariki ya 19 Nyakanga 2025, Leta ya RDC n’ihuriro AFC/M23 byashyizeho amahame abiganisha ku masezerano y’amahoro, bibifashijwemo na Leta ya Qatar.

Aya mahame arimo ingingo isaba impande zombi guhagarika imirwano burundu ndetse n’ubushotoranyi, AFC/M23 na Leta ya RDC bikaguma mu bice bigenzura.

Gusa kuva aya mahame yashyirwaho, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo humvikanye imirwano hagati ya AFC/M23 n’ihuriro rya Wazalendo rishyigikiwe na Leta ya RDC.

AFC/M23 kandi yashinje Leta ya RDC gutegura intambara, yohereza abasirikare n’ibikoresho byinshi hafi y’ibice igenzura nko muri teritwari ya Uvira muri Kivu y’Amajyepfo ndetse na Walikale muri Kivu y’Amajyaruguru.

Byari biteganyijwe ko hashingiwe kuri aya mahame, abahagarariye AFC/M23 na Leta ya RDC bari kujya i Doha mu biganiro by’amahoro bitarenze tariki ya 8 Kanama ariko ntibyabaye

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Barushimusi b’amahembe y’inzovu bacakiwe batarayagurisha ku mugabane wa Asia

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho gucuruza amahembe…

Trump yahamije ko iminsi ya Maduro iri kubarirwa ku ntoki

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko adatekereza…

Samia Suluhu agiye kurahirira kongera kuyobora Tanzania

Kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2025 Perezida watorewe kuyobora Tanzania Samia Suluhu…

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

Umuhuzabikora w’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille…

Tshisekedi yongeye gushinja u Rwanda gushaka kwiyomekaho Uburasirazuba bw’igihugu cye

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi, Félix Antoine Tshisekedi, yongeye gukora u Rwanda…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Amerika

Intambara iratutumba hagati ya Amerika na Venezuela 

2 Min Read
Amerika

Trump yategetse ko igice kimwe cya ’White House’ gisenywa

1 Min Read
Amerika

Guhura kwa perezida Trump na Putin kwateje impagarara

2 Min Read
Amerika

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryiyongereyeho 25% muri uyu mwaka_Raporo ya Loni

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?