Perezida wa Amerika, Donald Trump yatangaje ko nta biganiro bigamije ubwumvikane biteze kuzabaho hagati ya Amerika na Iran kugeza igihe izamanikira amaboko hagashyirwaho ubutegetsi bushya.
Kuva ku wa 28 Gashyantare 2026, Amerika ifatanyije na Israel byagabye ibitero simusiga kuri Iran, ishinjwa gusubukura gahunda yo gukora intwaro za nucléaire na misile zirasa kure.
Trump yavuze ko ashyize imbere kubaka Iran ikomeye mu bukungu kandi ifite ubuyobozi bwizewe.
Ku 6 Werurwe 2026, Perezida Trump abinyujije kuri Truth Social yavuze ko nta biganiro biteze kubaho hagati ya Amerika na Iran.
Ati “Nta biganiro by’ubwumvikane bizigera bibaho hagati yacu na Iran, keretse imanitse amaboko. Nyuma y’ibyo no gushyiraho abayobozi bakomeye kandi bizewe, twebwe n’abatanyabikorwa bacu beza, tuzakora ubutaruhuka tugamije kuvana Iran mu manga, tuyigira igihangange mu bukungu kurusha uko byigeze kubaho. Iran izagira ahazaza heza. Dusubize Iran ubukana yahoranye.”
Kugeza ubu ibitero bya Amerika bikomeje kugabwa i Tehran no mu bindi bice bya Iran mu gihe na yo yihimura irasa i Tel Aviv no mu bindi bihugu by’inshuti za Amerika aho ifite ibirindiro by’ingabo cyangwa ibigo by’ubucuruzi.
