BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Nov 4, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Amerika > Amerika yahagaritse visa z’abayobozi ba Palestin

Amerika yahagaritse visa z’abayobozi ba Palestin

sam
Last updated: August 1, 2025 2:16 pm
sam
Share
SHARE

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano abayobozi bo muri Leta ya Palestine n’umuryango uharanira ubwigenge bwayo, zibashinja kurega Israel mu nzego mpuzamahanga.

Ku wa 31 Nyakanga 2025, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga na Amerika yatangaje ko abayobozi bo muri Palestine batari bakwiye kurega Israel mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) mu gihe hari gahunda zigamije gukemura aya makimbirane mu mahoro.

Iyi Minisiteri yasobanuye ko Amerika izima visa abayobozi bo muri Leta ya Palestine n’uyu muryango uzwi nka PLO (Palestine Liberation Organization) bashaka kujyayo, gusa ntiyatangaje amazina yabo.

Yagize iti “Ni ku bw’inyungu z’umutekano w’igihugu cyacu gufatira ibihano PLO n’ubuyobozi bwa Palestine no kubukurikirana kubera kunanirwa kubahiriza ibyo biyemeje no kubangamira amahirwe yo kugera ku mahoro.”

Amerika yatangaje ibi bihano mu gihe ibihugu birimo u Bufaransa, u Bwongereza na Canada byatangaje ko mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye iteganyijwe muri Nzeri 2025 bizashyigikira ko Palestine iba igihugu cyigenga, mu gihe Israel itahagarika intambara mu ntara ya Gaza.

Amasezerano ya Loni yo mu 1947 asaba Amerika kwemerera abahagarariye ibihugu na za Leta kwitabira inama z’uyu muryango zibera i New York, gusa ntibiramenyekana niba iki gihugu kizayubahiriza ku badipolomate ba Palestine.

Amerika imaze igihe kinini irwanya ko Palestine yakwemerwa nk’igihugu cyigenga. Isobanura ko gushyigikira iki gitekerezo byaba ari ugushyigikira umutwe witwaje intwaro wa Hamas uhanganye na Israel muri Gaza.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Barushimusi b’amahembe y’inzovu bacakiwe batarayagurisha ku mugabane wa Asia

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho gucuruza amahembe…

Trump yahamije ko iminsi ya Maduro iri kubarirwa ku ntoki

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko adatekereza…

Samia Suluhu agiye kurahirira kongera kuyobora Tanzania

Kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2025 Perezida watorewe kuyobora Tanzania Samia Suluhu…

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

Umuhuzabikora w’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille…

Tshisekedi yongeye gushinja u Rwanda gushaka kwiyomekaho Uburasirazuba bw’igihugu cye

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi, Félix Antoine Tshisekedi, yongeye gukora u Rwanda…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Amerika

Intambara iratutumba hagati ya Amerika na Venezuela 

2 Min Read
Amerika

Trump yategetse ko igice kimwe cya ’White House’ gisenywa

1 Min Read
Amerika

Amerika yamaganye uburyo agahenge katubahirizwa muri RDC

2 Min Read
Amerika

Guhura kwa perezida Trump na Putin kwateje impagarara

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?