Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano abayobozi bo muri Leta ya Palestine n’umuryango uharanira ubwigenge bwayo, zibashinja kurega Israel mu nzego mpuzamahanga.
Ku wa 31 Nyakanga 2025, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga na Amerika yatangaje ko abayobozi bo muri Palestine batari bakwiye kurega Israel mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) mu gihe hari gahunda zigamije gukemura aya makimbirane mu mahoro.
Iyi Minisiteri yasobanuye ko Amerika izima visa abayobozi bo muri Leta ya Palestine n’uyu muryango uzwi nka PLO (Palestine Liberation Organization) bashaka kujyayo, gusa ntiyatangaje amazina yabo.
Yagize iti “Ni ku bw’inyungu z’umutekano w’igihugu cyacu gufatira ibihano PLO n’ubuyobozi bwa Palestine no kubukurikirana kubera kunanirwa kubahiriza ibyo biyemeje no kubangamira amahirwe yo kugera ku mahoro.”
Amerika yatangaje ibi bihano mu gihe ibihugu birimo u Bufaransa, u Bwongereza na Canada byatangaje ko mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye iteganyijwe muri Nzeri 2025 bizashyigikira ko Palestine iba igihugu cyigenga, mu gihe Israel itahagarika intambara mu ntara ya Gaza.
Amasezerano ya Loni yo mu 1947 asaba Amerika kwemerera abahagarariye ibihugu na za Leta kwitabira inama z’uyu muryango zibera i New York, gusa ntibiramenyekana niba iki gihugu kizayubahiriza ku badipolomate ba Palestine.
Amerika imaze igihe kinini irwanya ko Palestine yakwemerwa nk’igihugu cyigenga. Isobanura ko gushyigikira iki gitekerezo byaba ari ugushyigikira umutwe witwaje intwaro wa Hamas uhanganye na Israel muri Gaza.