BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Aug 14, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Amerika > Amerika yafatiye ibihano PARECO-FF yashinzwe n’uwahoze mu buyobozi bwa M23

Amerika yafatiye ibihano PARECO-FF yashinzwe n’uwahoze mu buyobozi bwa M23

sam
Last updated: August 13, 2025 12:54 pm
sam
Share
SHARE

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 12 Kanama 2025 zafatiye ibihano umutwe witwaje intwaro wa PARECO-FF (Résistants Patriotes Congolais/Force de Frappe) washinzwe na Sendugu Museveni wahoze mu buyobozi bwa M23 irwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

PARECO-FF yashinzwe mu Ugushyingo 2022, ifite intego yo kwifatanya n’ingabo za Leta ya RDC ndetse n’indi mitwe yitwaje intwaro mu kurwanya M23. Sendugu yahoze ashinzwe ibirebana na politiki muri M23 kugeza mu Ugushyingo 2013 ubwo yahagarikwaga.

Kuva mu 2022 kugeza mu ntangiriro za 2024, PARECO-FF yagenzuraga agace ka Rubaya gakungahaye ku mabuye y’agaciro ya Coltan, muri teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Yakuwemo na M23 ihagenzura kugeza ubu.

Ibiro bya Amerika bishinzwe imari, byasobanuye ko mu gihe PARECO-FF yagenzuraga Rubaya, yahinjirizaga amafaranga menshi arimo imisoro yacaga abacukuzi, ikanagira uruhare mu gucuruza Coltan mu buryo bwa magendu.

Ibi biro byagaragaje ko mu bikorwa byo gucuruza Coltan mu buryo bwa magendu, PARECO-FF yakoranaga na sosiyete y’ubucukuzi ya CDMC (Cooperative des Artisanaux Miniers), na yo ikagurisha amabuye y’agaciro muri sosiyete ebyiri z’Abashinwa: East Rise na Star Dragon.

Byasobanuye ko hashingiwe kuri izi mpamvu, imitungo y’abo muri PARECO-FF, CDMC, East Rise na Star Dragon, yaba iri muri Amerika yafatiwe mu rwego rwo kubahana.

Umunyamabanga wungirije wa Amerika ushinzwe iperereza ku mari no kurwanya iterabwoba, John K. Hurley, yagaragaje ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko bwenyegeza amakimbirane na ruswa, ariko ko bunabuza igihugu cye amahirwe yo kugera kuri uyu mutungo kamere.

Hurley yagize ati “Ibiro bishinzwe imari ntabwo bizazuyaza gufatira ibyemezo imitwe yitwaje intwaro ibuza Amerika n’inshuti amahirwe yo kugera ku mabuye y’agaciro y’ingenzi ku gisirikare cyacu.”

Amerika iteganya kugirana na RDC amasezerano y’ubufatanye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Umunyamerika Gentry Beach ukorana bya hafi na Perezida Donald Trump ashaka gushora imari mu birombe bya Rubaya.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Amerika yafatiye ibihano PARECO-FF yashinzwe n’uwahoze mu buyobozi bwa M23

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 12 Kanama 2025 zafatiye ibihano…

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Santrafurika zambitswe imidari y’ishimwe

Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri muri Centrafrique mu butumwa bw’amahoro bwa Loni…

Imbonerakure zitashye zariye karungu zivuga ko leta yazigambaniye

Abaturage mu Burundi baravuga ko batewe impungenge n'Imbonerakure zikubutse mu ntambara muri…

Ukraine yamaramaje ko nta butaka bwayo buzomekwa ku Burusiya

Perezida Volodymyr Zelensky yamaramaje ko Ukraine itazigera ireka akarere ka Donbas ngo…

Abofisiye ba RDF na RCS mu bashinjwa muri dosiye ya APR FC

Urukiko rwa Gisirikare rwa Nyamirambo kuri uyu wa 13 Kanama 2025, rwatangiye…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Amerika

Perezida Zelensky yamaganye gahunda yo guhura kwa Trump na Putin bahanganye

2 Min Read
Amerika

Amerika yahagaritse visa z’abayobozi ba Palestin

2 Min Read
Amerika

Thailand na Cambodia bemeranyije guhagarika imirwo

2 Min Read
Amerika

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?