BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Nov 4, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Amerika > Amerika yafatiye ibihano PARECO-FF yashinzwe n’uwahoze mu buyobozi bwa M23

Amerika yafatiye ibihano PARECO-FF yashinzwe n’uwahoze mu buyobozi bwa M23

sam
Last updated: August 13, 2025 12:54 pm
sam
Share
SHARE

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 12 Kanama 2025 zafatiye ibihano umutwe witwaje intwaro wa PARECO-FF (Résistants Patriotes Congolais/Force de Frappe) washinzwe na Sendugu Museveni wahoze mu buyobozi bwa M23 irwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

PARECO-FF yashinzwe mu Ugushyingo 2022, ifite intego yo kwifatanya n’ingabo za Leta ya RDC ndetse n’indi mitwe yitwaje intwaro mu kurwanya M23. Sendugu yahoze ashinzwe ibirebana na politiki muri M23 kugeza mu Ugushyingo 2013 ubwo yahagarikwaga.

Kuva mu 2022 kugeza mu ntangiriro za 2024, PARECO-FF yagenzuraga agace ka Rubaya gakungahaye ku mabuye y’agaciro ya Coltan, muri teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Yakuwemo na M23 ihagenzura kugeza ubu.

Ibiro bya Amerika bishinzwe imari, byasobanuye ko mu gihe PARECO-FF yagenzuraga Rubaya, yahinjirizaga amafaranga menshi arimo imisoro yacaga abacukuzi, ikanagira uruhare mu gucuruza Coltan mu buryo bwa magendu.

Ibi biro byagaragaje ko mu bikorwa byo gucuruza Coltan mu buryo bwa magendu, PARECO-FF yakoranaga na sosiyete y’ubucukuzi ya CDMC (Cooperative des Artisanaux Miniers), na yo ikagurisha amabuye y’agaciro muri sosiyete ebyiri z’Abashinwa: East Rise na Star Dragon.

Byasobanuye ko hashingiwe kuri izi mpamvu, imitungo y’abo muri PARECO-FF, CDMC, East Rise na Star Dragon, yaba iri muri Amerika yafatiwe mu rwego rwo kubahana.

Umunyamabanga wungirije wa Amerika ushinzwe iperereza ku mari no kurwanya iterabwoba, John K. Hurley, yagaragaje ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko bwenyegeza amakimbirane na ruswa, ariko ko bunabuza igihugu cye amahirwe yo kugera kuri uyu mutungo kamere.

Hurley yagize ati “Ibiro bishinzwe imari ntabwo bizazuyaza gufatira ibyemezo imitwe yitwaje intwaro ibuza Amerika n’inshuti amahirwe yo kugera ku mabuye y’agaciro y’ingenzi ku gisirikare cyacu.”

Amerika iteganya kugirana na RDC amasezerano y’ubufatanye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Umunyamerika Gentry Beach ukorana bya hafi na Perezida Donald Trump ashaka gushora imari mu birombe bya Rubaya.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Barushimusi b’amahembe y’inzovu bacakiwe batarayagurisha ku mugabane wa Asia

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho gucuruza amahembe…

Trump yahamije ko iminsi ya Maduro iri kubarirwa ku ntoki

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko adatekereza…

Samia Suluhu agiye kurahirira kongera kuyobora Tanzania

Kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2025 Perezida watorewe kuyobora Tanzania Samia Suluhu…

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

Umuhuzabikora w’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille…

Tshisekedi yongeye gushinja u Rwanda gushaka kwiyomekaho Uburasirazuba bw’igihugu cye

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi, Félix Antoine Tshisekedi, yongeye gukora u Rwanda…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Amerika

Intambara iratutumba hagati ya Amerika na Venezuela 

2 Min Read
Amerika

Trump yategetse ko igice kimwe cya ’White House’ gisenywa

1 Min Read
Amerika

Amerika yamaganye uburyo agahenge katubahirizwa muri RDC

2 Min Read
Amerika

Guhura kwa perezida Trump na Putin kwateje impagarara

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?