Ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwatangaje ko butanyuzwe n’ukuntu umutwe wa M23 watangaje ko wavuye mu mujyi wa Uvira, mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), mu gihe hakomeje kumvikana amasasu mu nkengero z’umujyi.
Ku wa kabiri w’iki cyumweru tariki 22 Ukuboza 2025, abaturage bo mu nkengero za Uvira bavuze ko bumvise urusaku rw’imbunda, bituma hakomeza kwibazwa niba koko M23 yaravuye burundu muri uwo mujyi nk’uko yari yabivuze. Ibi byatumye Leta ya Amerika ibyuririraho ivuga ko AFC/M23 ibyo ikora bishobora kubangamira umugambi w’amahoro uri gushyigikirwa n’amahanga.
M23 yari yafashe Uvira ku wa 10 Ukuboza, uyu mujyi ukaba uri hafi y’umurwa mukuru w’ubucuruzi w’Uburundi, Bujumbura.
Ifatwa rya Uvira ryarateye induru mu bihugu by’iburengerazuba bw’Isi, aho Amerika n’abandi bafatanyabikorwa bayo bavuze ko icyo gikorwa gishobora gushora akarere kose mu ntambara ikomeye.
Mu gihe amakuru akiri uruvange ku byo kuva kwa M23 muri Uvira, amahanga akomeje gusaba impande zose kubahiriza amasezerano y’amahoro no guhagarika burundu imirwano, kugira ngo umutekano n’amahoro bigaruke mu burasirazuba bwa RDC n’akarere k’ibiyaga bigari muri rusange.
