BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jul 17, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Aziya > Amerika na Korea y’Epfo byarashe ibisasu byo gusubiza Korea ya Ruguru

Amerika na Korea y’Epfo byarashe ibisasu byo gusubiza Korea ya Ruguru

admin
Last updated: October 5, 2022 8:19 am
admin
Share
SHARE

Igisirikare cya America gifatanyije n’icya Korea y’Epfo byarashe ibisasu bya misile byo gusubiza Korea ya Ruguru yarashe igisasu kikanyura hejuru y’Ubuyapani, gusa igisasu kimwe cya Korea cyarashwe nticyagera kure.

America ifatanyije na Korea y’Epfo barashe misile zo guha gasopo Korea ya Ruguru

Iki gisasu cya Korea y’Epfo kitigeze giturika, byatumye igisirikare cya Korea y’Epfo gisaba imbabazi kubera ubwoba byateye abaturage bo mu gace ka Gangneung.

Abaturage bavuga ko bumvise ikintu giturika, ndetse nyuma babona umuriro mu kirere muri iri joro

Igisirikare cya Korea y’Epfo kivuga ko icyo gisasu nta we cyakomerekeje cyangwa ngo ahasige ubuzima, gusa gusaba imbabazi byabaye nyuma y’amasaha 7 ibindi bisasu birashwe.

America na Korea y’Epfo bifatanyije byarashe ibisasu bine bya misile mu rwego rwo gusubiza igisasu kigera kure cyarashwe na Korea ya Ruguru ku wa Kabiri mu gitondo kare, kikanyura hejuru y’ubuyapani mbere y’uko gisandarira mu nyanja.

Yari inshuro ya mbere Korea ya Ruguru irashe yerekeza ku Buyapani kuva mu mwaka wa 2017 – byatumye ingabo za America, iz’Ubuyapani na Korea y’Epfo zerekana ubushobozi zifite na zo zirasa ibisasu byo gusubiza.

America ifatanyije na Korea y’Epfo, BBC itangaza ko byanarashe ibisasu bya misile mu Nyanja yitwa iy’Iburasirazuba, izwi nk’inyanja y’Ubuyapani, ikaba iri mu mwigimbakirwa wa Korea n’Ubuyapani.

Igisirikare cya Korea y’Epfo kivuga ko igisasu cyo mu bwoko bwa Hyunmoo-2 cyari gifite n’agatwe kariho ubumara (warhead), ariko ngo ako ntabwo katuritse, gusa igisirikare cyasabye imbabazi kubera impungenge iki gisasu cyateye abaturage.

Abaturage bo mu gace ka Gangneung bavuze ko babonye umuriro mu gicuku ku isaha ya saa saba (01:00 a.m) mu ijoro ryo ku Gatatu hari ku mugoroba wo ku wa Kabiri ku isaha ya saa kumi (16:00) ku isaha mpuzamahanga ya GMT.

BBC ivuga ko igisasu cya Korea ya Ruguru cyarashwe ku wa Kabiri, ari icya gatanu iki gihugu kirashe mu cyumweru kimwe, gusa ngo ibindi cyabigeragezaga kibyerekeza mu kirere aho kubyerekeza ku baturanyi.

America na Korea y’Epfo byarashe ibisasu bine
Nyuma indege za Korea y’Epfo n’iza US zakoze imyitozo yo kurasa ibisasu mu nyanja iri hagati y’Ubuyapani na Korea
America na Korea ndetse n’Ubuyapani ni inshuti ndetse zifatanya mu bya gisirikare

AMAFOTO@REUTERS

ISOOKO: BBC

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
5 Comments
  • Mahoro says:
    October 5, 2022 at 10:14 am

    Birashya bishyira Bishyito,iriya mikino barimo n’ubwo biyita abahanga ntibayizi

    Reply
  • Mahoro says:
    October 5, 2022 at 10:14 am

    Birashya bishyira Bishyito,iriya mikino barimo n’ubwo biyita abahanga ntibayizi

    Reply
  • karake says:
    October 5, 2022 at 11:34 am

    Intambara aho gukemura ibibazo,irabyongera.Aho gushaka umuti wa Korona,ubukene,ruswa,ubusambanyi,akarengane,indwara,etc…,abantu bashora amafaranga menshi mu ntambara.Ibihugu byose bikoresha defense budget igera kuli 2 trillions usd buri mwaka.Kubera ko abantu bananiye Imana,niyo mpamvu yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izakure mu isi abantu babi bose igasigaza abirinda gukora ibyo itubuza.Nyuma yaho isi izaba paradizo,ku buryo n’indwara n’urupfu bizavaho burundu,abantu bakabaho iteka ryose.Kandi bizaba vuba.

    Reply
  • karake says:
    October 5, 2022 at 11:34 am

    Intambara aho gukemura ibibazo,irabyongera.Aho gushaka umuti wa Korona,ubukene,ruswa,ubusambanyi,akarengane,indwara,etc…,abantu bashora amafaranga menshi mu ntambara.Ibihugu byose bikoresha defense budget igera kuli 2 trillions usd buri mwaka.Kubera ko abantu bananiye Imana,niyo mpamvu yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izakure mu isi abantu babi bose igasigaza abirinda gukora ibyo itubuza.Nyuma yaho isi izaba paradizo,ku buryo n’indwara n’urupfu bizavaho burundu,abantu bakabaho iteka ryose.Kandi bizaba vuba.

    Reply
  • Q says:
    October 5, 2022 at 10:31 pm

    Ngo barashe misile zimwe ntizagera kure,izindi zanga guturika!none se ubwo gasopo bahaye North Korea ni iyihe ko yo irasa kure Kandi bikanaturika,ahubwo bicishije amazi!!

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Santarafurika: Amb Kayumba yagiranye ibiganiro n’aba ofisiye ba RCS

Ambasaderi w’u Rwanda muri Santarafurika, Olivier Kayumba, yagiranye ibiganiro n’ Abakozi b’Urwego…

DRC: Igitero cy’abasirikare ba Kinshasa mu mirima ya Joseph Kabila cyamaganwe n’imiryango itari iya leta

Imiryango itari iya Leta muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahagurutse iri…

Agakoriro ka Gisozi kagiye kwimurirwa mu cyanya cy’inganda i Masoro

Umujyi wa Kigali watangaje ko ibikorwa by’ububaji n’ibindibyakoreraga mu Gakiriro ka Gisozi…

Min Olivier Nduhungirehe Nduhungirehe yaganiriye na mugenzi we waTurkmenistan  

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga n'ubutwwrerane w'u Rwanda Olivier Nduhungirehe yagiranye ikiganiro kuri Telefone…

U Rwanda ruritegura kwakira inama ikomeye ya OIF

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rwatangiye…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Leta ya Uganda yaburiye abagabo bapimisha ADN abana babo

2 Min Read
Mu mahanga

Perezida Ramaphosa yahagaritse Minisitiri ukekwaho gukorana n’udutsiko tw’abagizi ba nabi

2 Min Read
Mu mahanga

RDC igiye gusaba Uganda ibisobanuro ku ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

1 Min Read
Mu mahanga

Perezida wa Botswana yahigiye guhura na Trump, akamwemeza

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?