Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatoye umushinga w’itegeko ry’ingengo y’imari y’ingabo, riteganya ko Ukraine izahabwa miliyoni 800$ yo kuyifasha mu bya gisirikare kugeza mu 2027.
Iri tegeko rigenga ibikorwa by’ingabo (NDAA) ryatowe ku wa Gatatu ku bwiganze burunduye bw’amajwi 312-122, rikazahita ryoherezwa muri Sena aho na ho byitezwe ko benshi bazarishyigikira.
Hari bamwe mu bagize Inteko batavuga rumwe n’iki cyemezo, aho bavuga ko bidakwiriye gukomeza gutanga amafaranga y’abaturage kugira ngo Ukraine ikomeze urugamba n’u Burusiya.
Thomas Massie wo muri Kentucky yagize ati “Natekerezaga ko turi kugenda tuva mu bya Ukraine. Sinzi impamvu tugomba gukomeza kuhatakaza amafaranga.”
Iri tegeko rije mu gihe Perezida Trump ku wa Gatatu yamaganye ibyo yise “ibibazo bikomeye bya ruswa” muri Ukraine, ndetse akomeje no kuyushyiraho igitutu kugira ngo yemere gushyira umukono ku masezerano y’amahoro n’ u Burusiya.
