BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Nov 14, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > America yakoresheje amahirwe y’inama ya G20 ivugana n’u Rwanda ku bya Congo

America yakoresheje amahirwe y’inama ya G20 ivugana n’u Rwanda ku bya Congo

admin
Last updated: November 15, 2022 12:47 pm
admin
Share
SHARE

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yemeje ko u Rwanda rwiteguye kubahiriza ibiri mu myanzuro y’inama za Nairobi n’i Luanda, nyuma yo kuganira n’Umunyabanga wa Leta muri America, Antony Blinken.

Umunyabanga wa Leta muri America, Antony Blinken yavuze ko we na Biruta bagiranye ibiganiro by’ingenzi ku bijyanye n’ibibazo biri muri Congo

Dr Vincent Biruta yashimye ibiganiro byiza yagiranye na Blinken mu nama yabahuje, ikabera i Bali muri Indonesia.

Ati “Ndahamya ubushake bw’u Rwanda ku bijyanye n’ibiganiro bya Nairobi, n’inzira ya Luanda bigamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo, no mu karere, ndetse hakenewe gushaka kw’impande zose zirebwa n’ikibazo gukorana kugira ngo hashakwe igisubizo cya politiki.”

Umunyamabanga wa Leta muri America, Antony Blinken na we yavuze ko “yagiranye ibiganiro by’ingenzi na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Vincent Biruta, mu nama y’ibihugu bikize izwi nka G20 ibera i Bali.”

Ati “Nagaragaje ko Leta zunze Ubumwe za America zihangayikishijwe cyane n’ibikorwa bibi (violence) bikomeje kubera mu burasirazuba bwa Congo, ndetse dusaba u Rwanda gutera intambwe nini mu gufasha gusubiza ibintu mu buryo.”

Ku wa Mbere, Perezida Paul Kagame n’abo bari kumwe, bakiriwe muri Indonesia, mu nama y’ibihugu bigeze ihuriro G20 iri kubera i Bali.

Iyi nama ifite inshangamatsiko igira iti “Recover Together, Recover Stronger,” yatangiye kuri uyu wa Kabiri, Perezida Paul Kagame akaba ayirimo nk’Umuyobozi w’urwego rwa Africa rugamije iterambere, (African Union Development Agency, AUDA-NEPAD).

Mu bigirwa muri iyi nama harimo ibijyanye n’ubuzima ku Isi, impinduka zishingiye ku Ikoranabuhanga, ndetse n’ingufu zitangiza ibidukikije.

G20 igizwe n’ibihugu 19, birimo Argentine, Australia, Brazil, Canada, Ubushinwa, Ubudage, Ubufaransa, Ubuhinde, Indonesia, Ubutaliyani, Ubuyapani, Korea y’Epfo, Mexique, Uburusiya, Saudi Arabia/Arabia Saoudite, Africa y’Epfo, Turukiya, Ubwongereza, na Leta zunze ubumwe za America.

Dr Biruta yavuze ko u Rwanda rwiyemeje gushyigikira ibiganiro bya Nairobi, n’inzira ya Luanda

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • Ndengejeho Pascal Baylon says:
    November 15, 2022 at 1:25 pm

    Urujijo: Urwanda rwemera rute gukururwa mu ntambara abanyekongo barwanya Leta ya Kongo? Ese koko M23 ni Urwanda? Niba se koko M23 ari igikoresho cy’Urwanda, ninde ubyungukiramo?

    Reply
  • mahoro jack says:
    November 15, 2022 at 2:34 pm

    Ngo “basabye u Rwanda gutera intambwe nini mu gufasha gusubiza ibintu mu buryo”????? Ubwo ni ukuvuga iki ?? Uyu mugabo umenya umujinya ari wose nyuma yo kumwima Rusesa kandi yari yemereye umuryango we kumutahana.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

AFC/M23 yanenze ibirego bivuga ko ivangura Abaluba

Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ukomoka mu bwoko bw’Abaluba, yanenze bikomeye…

Uwase Colombe wiyamamaje muri Miss Rwanda 2015 yibarutse

Uwase Colombe wiyamamarije ikamba rya Miss Rwanda mu 2015, yamaze kwibaruka imfura…

Paris: Roger Lumbala yasabye ko Bemba na Lt Gen Ndima bahamagazwa mu rubanza rwe Ku wa 12

Ku wa 12Ugushyingo 2025, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa rwatangiye…

Hatahuwe abakekwaho kuyogoza sitasiyo za Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho…

Ghan : Abantu batandatu baburiye ubuzima mu muvundo w’abashaka kwinjira mu gisirikare cya leta.

Igisirikare cya Ghana cyatangaje ko umuvundo w'abitabiriye igikorwa cyo kwinjira mu gisirikare…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

1 Min Read
Politike

Amb Col (Rtd) Ndamage yashyikirije Umwami wa Eswatini impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

1 Min Read
Politike

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

3 Min Read
Politike

Perezida Ndayishimiye yikanze coup d’Etat asubika urugendo rw’i Paris igitaraganya 

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?