BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Feb 18, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > America yakoresheje amahirwe y’inama ya G20 ivugana n’u Rwanda ku bya Congo

America yakoresheje amahirwe y’inama ya G20 ivugana n’u Rwanda ku bya Congo

admin
Last updated: November 15, 2022 12:47 pm
admin
Share
SHARE

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yemeje ko u Rwanda rwiteguye kubahiriza ibiri mu myanzuro y’inama za Nairobi n’i Luanda, nyuma yo kuganira n’Umunyabanga wa Leta muri America, Antony Blinken.

Umunyabanga wa Leta muri America, Antony Blinken yavuze ko we na Biruta bagiranye ibiganiro by’ingenzi ku bijyanye n’ibibazo biri muri Congo

Dr Vincent Biruta yashimye ibiganiro byiza yagiranye na Blinken mu nama yabahuje, ikabera i Bali muri Indonesia.

Ati “Ndahamya ubushake bw’u Rwanda ku bijyanye n’ibiganiro bya Nairobi, n’inzira ya Luanda bigamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo, no mu karere, ndetse hakenewe gushaka kw’impande zose zirebwa n’ikibazo gukorana kugira ngo hashakwe igisubizo cya politiki.”

Umunyamabanga wa Leta muri America, Antony Blinken na we yavuze ko “yagiranye ibiganiro by’ingenzi na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Vincent Biruta, mu nama y’ibihugu bikize izwi nka G20 ibera i Bali.”

Ati “Nagaragaje ko Leta zunze Ubumwe za America zihangayikishijwe cyane n’ibikorwa bibi (violence) bikomeje kubera mu burasirazuba bwa Congo, ndetse dusaba u Rwanda gutera intambwe nini mu gufasha gusubiza ibintu mu buryo.”

Ku wa Mbere, Perezida Paul Kagame n’abo bari kumwe, bakiriwe muri Indonesia, mu nama y’ibihugu bigeze ihuriro G20 iri kubera i Bali.

Iyi nama ifite inshangamatsiko igira iti “Recover Together, Recover Stronger,” yatangiye kuri uyu wa Kabiri, Perezida Paul Kagame akaba ayirimo nk’Umuyobozi w’urwego rwa Africa rugamije iterambere, (African Union Development Agency, AUDA-NEPAD).

Mu bigirwa muri iyi nama harimo ibijyanye n’ubuzima ku Isi, impinduka zishingiye ku Ikoranabuhanga, ndetse n’ingufu zitangiza ibidukikije.

G20 igizwe n’ibihugu 19, birimo Argentine, Australia, Brazil, Canada, Ubushinwa, Ubudage, Ubufaransa, Ubuhinde, Indonesia, Ubutaliyani, Ubuyapani, Korea y’Epfo, Mexique, Uburusiya, Saudi Arabia/Arabia Saoudite, Africa y’Epfo, Turukiya, Ubwongereza, na Leta zunze ubumwe za America.

Dr Biruta yavuze ko u Rwanda rwiyemeje gushyigikira ibiganiro bya Nairobi, n’inzira ya Luanda

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • Ndengejeho Pascal Baylon says:
    November 15, 2022 at 1:25 pm

    Urujijo: Urwanda rwemera rute gukururwa mu ntambara abanyekongo barwanya Leta ya Kongo? Ese koko M23 ni Urwanda? Niba se koko M23 ari igikoresho cy’Urwanda, ninde ubyungukiramo?

    Reply
  • mahoro jack says:
    November 15, 2022 at 2:34 pm

    Ngo “basabye u Rwanda gutera intambwe nini mu gufasha gusubiza ibintu mu buryo”????? Ubwo ni ukuvuga iki ?? Uyu mugabo umenya umujinya ari wose nyuma yo kumwima Rusesa kandi yari yemereye umuryango we kumutahana.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Imirwano yahinduye isura mu nkengero za Point Zero

Amakuru yizewe aturuka mu misozi miremire y’i Mulenge, mu bice bya Minembwe,…

Wazalendo basubiranyemo babiri bahasiga ubuzima

Intambara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) zikomeje guhindura…

Imyigaragambyo ku Kibuga cy’Indege cya Nairobi yatumye indege zitinda

Imyigaragambyo y’abakozi ku kibuga cy’indege gikuru cya Kenya, giherereye mu murwa mukuru…

Inyubako y’ubucuruzi mu Mujyi wa Gisenyi yahiye irakongoka n’ibyarimo byose

Inkongi y’umuriro yibasiye inyubako iherereye mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka…

Rugaju Reagan yasabye imbabazi mu genzi we Lorenzo nyuma y’ibyo yamutangajeho

Umunyamakuru Ndayishimiye Reagan uzwi nka Rugaju Reagan yasabye imbabazi ku butumwa yagaragayemo…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Leta ya DRC yemeje ko igiye gutanga umukandida muri OIF 

2 Min Read
Politike

Uwera Jean Maurice yashimiye Perezida Kagame ku cyizere yamugiriye

2 Min Read
Politike

Uganda: Umudepite wa NUP ya Bobi Wine yatawe muri yombi

2 Min Read
Politike

Perezida Mamadi Doumbouya yarahiye mu muhango witabiriwe na Perezida Kagame

4 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?