BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Jul 13, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Ambasaderi w’Ubwongereza yashimye uko u Rwanda rutega amatwi umuturage

Ambasaderi w’Ubwongereza yashimye uko u Rwanda rutega amatwi umuturage

admin
Last updated: October 7, 2022 11:53 am
admin
Share
SHARE

Kamonyi: Ambasaderi w’Ubwongereza mu Rwanda, Omar Daair yashimye Guverinoma y’u Rwanda uburyo itega amatwi umuturage, mu gucyemura bimwe mu bibazo bimwugarije.

Ambasaderi Omar n’abayobozi ba TIRwanda baganiriye n’abahinzi ba Musambira bumva ibitekerezo byabo

Ibi yabigarutseho ubwo ku wa kane tariki ya 6 Ukwakira 2022, yasuraga abahinzi n’aborozi bo mu Mirenge ya Gacurabwenge na Musambira y’akarere ka Kamonyi, agaragarizwa uburyo abahinzi bagira uruhare mu itegurwa n’ishyirwabikorwa ry’imihigo y’Akarere.

Ni gahunda yatangijwe na Transaparency International Rwanda ifatanyijemo n’umuryango ugamije kuzamura ijwi n’uruhare by’umuhinzi n’umworozi mu mihigo, CCOAIB mu turere twa Rubavu, Burera na Kamonyi hagamijwe kurushaho kuzamura uruhare rw’abahinzi n’aborozi mu bibakorerwa.

Mu kiganiro n’UMUSEKE, Ambasaderi Omar, yavuze ko  kuba umuturage agira ijambo mu bimukorerwa ari ikintu cy’ingenzi kuko bimufasha na we ubwe mu iterambere.

Yagize ati “Ndishimye kuba abaturage bagira uruhare mu “Mihigo”, bakaba bashobora kugeza ibitekerezo byabo ku bayobozi b’inzego z’ibanze, bakicara hamwe hakaganira iby’ibanze bigomba gushyirwa mu bikorwa. Rero ni ikintu cy’ingenzi kuba bagira uruhare mu bibakorerwa.”

Ambasaderi  Omar Daair yavuze ko guhera mu Ugushyingo 2021, Ubwongereza bukorana na Leta y’u Rwanda  mu gutera inkunga abahinzi n’aborozi ndetse ko ubu bufatanye buzakomeza.

Yagize ati “Twiteze kubona umusaruro mwiza kandi tuzakomeza gukorana na Leta y’u Rwanda mu gufasha abahinzi n’aborozi.”

Ambasaderi Omar Daair yavuze ko yashimye uko uRwanda rutega amatwi umuturage

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kamonyi ushinzwe ubukungu n’iterambe, Niyongira Uzziel, agaragaza bimwe mu byashyizwe mu Mihigo binyuze mu bitekerezo by’abahinzi, yavuze ko umuturage agomba kuza ku isonga mu bimukorerwa.

Yagize ati “Imihigo tuyihiga buri mwaka, buri mwaka tugira ibikorwa dukora. Iki gishanga cya Cyibuza, (Kamonyi) hari igihe batanze icyifuzo ko bagomba kubaka damu (dam), bizabafasha kuhira. Icyo ni kimwe mu byo bagaragaje ko bifuza byakorwa kandi bigerwaho.”

Yakomeje agira ati “N’ubundi ibikorwa ibyo ari byo byose biba bikorerwa umuturage. Icyo dusaba abaturage bacu ni ukugira uruhare runini mu bibakorerwa kandi n’ibiba bimaze gukorwa bakaba abarinzi babyo kugira ngo bizamare imyaka.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango urwanya ruswa ‘akarengane ishami ry’u Rwanda, Transparency Rwanda, Mupiganyi Apolinaire, yavuze ko mbere yo gutangiza iyi gahunda abahinzi bagaragaza ko ibitekerezo byabo bidahabwa agaciro, bigira ingaruka ku musaruro.

Yagize  ati “Akenshi wasangaga mu byateganyijwe mu Mihigo bitajyanye n’ibyifuzo byabo, bifuza ko byashyirwamo imbaraga.

Urugero nko kubona ifumbire, batugaragarizaga ko ifumbire iza itinze cyangwa babazaniye imbuto itajyanye n’imiterere yaho hantu, bikabagiraho ingaruka ku musaruro bakagombye kubona.”

Yakomeje agira ati “Ubu twamaze gushyira amatsinda y’abahinzi borozi muri aka karere ka Kamonyi, Rubavu na Burera, ubu batangiye gushyira hamwe ibitekerezo byabo, kugira ngo tubashe kubizamura ku rwego rw’Akarere bizajye mu ngengo y’imari 2023-2024.”

Mu bushakashatsi bwakozwe na TI Rwanda mu Karere ka Kamonyi, mu barenga 400 babajijwe, hagati ya 3 %  na  13% nibo bishimiye uburyo byakozwe, abandi ntibanyuzwe n’ishyirwaho ry’imihigo y’Akarere.

TI Rwanda yavuze ko kuba abahinzi bataratangaga ibitekerezo mu itegurwa n’ishyirwamubikorwa ry’imihigo byabagiragaho ingaruka

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

RDC igiye gusaba Uganda ibisobanuro ku ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwateguje ko buzasaba Uganda ibisobanuro…

Muri Kanama ab’i Kigali bazajya babona amazi mu minsi 2 aho kuba 5-WASAC

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi Isuku n’Isukura, WASAC cyijeje abatuye mu Mujyi wa…

DRC : Kiliziya gatorika ntiyozeye ko amasezerano y’u Rwanda na Congo ko atazakemura ikibazo mu mizi

Umuyobozi mukuru w’Inama y’Abepisikopi muri Congo Kinshasa, Musenyeri Donatien Nshole avuga ko…

Perezida wa Botswana yahigiye guhura na Trump, akamwemeza

Perezida Gideon Duma Boko wa Botswana yahigiye guhura na Donald Trump uyobora…

Perezida Kagame yakiriye Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya

Kagame yakiriye Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, akaba ari n’umwe mu…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rufite ikizere cy’uko amasezerano rwasinyanye na DRC azatanga umusaruro

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?