BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Nov 12, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania yashimiye Amavubi

Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania yashimiye Amavubi

admin
Last updated: August 27, 2022 1:07 pm
admin
Share
SHARE

Nyuma yo kutinjizwa igitego muri Tanzania, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Maj Gen Charles Karamba yashimiye abakinnyi batatsindiwe hanze y’u Rwanda.

Amavubi yahise agaruka i Kigali nyuma yo kunganya na Éthiopia

Ku wa Gatanu tariki 26 Kanama 2022, ni bwo ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yakinnye n’iya Éthiopia mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu gihugu [CHAN] izabera muri Algéria umwaka utaha.

Amakipe yombi nta yabashije kubona izamu ry’indi, ariko abakinnyi b’Amavubi babishimiwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Maj Gen Charles Karamba.

Umukino ukirangira, Ambasaderi yabasanze mu rwambariro, maze ababwira ko bagize umukino mwiza ariko abasaba ko mu rugo bazatsinda iyi kipe kugira ngo babone itike ya CHAN.

Yagize ati “ Byari byiza cyane. Ibyo ari byo byose twagombaga kubona igitego ariko ikipe yari ikomeye. Nibaza iwacu rero birumvikana mufite abafana, na hano Twashakishije abantu bake babajya inyuma.”

Uyu muyobozi yasabye aba basore kuzitwara neza imbere y’Abanyarwanda kuko babifitiye ubushobozi.

Itsinda ry’abajyanye n’Amavubi bose, ryamaze kugera i Kigali nk’uko kuri gahunda y’urugendo byari biteganyijwe.

Biteganyijwe ko tariki 3 Nzeri 2022 i Huye, u Rwanda ruzakina na Éthiopia umukino wo kwishyura, izasezerera indi ikazahita ikatisha itike yo kuzajya muri CHAN ya 2023 izabera muri Algéria.

Amb. Gen Maj Charles Karamba yashimiye Amavubi atatsindiwe muri Tanzania
Abakinnyi babanjemo ubwo u Rwanda rwanganyaga na Éthiopia
Abarimo perezida wa Ferwafa, Nizeyimana Mugabo Olivier na Ambasaderi Maj Gen Charles Karamba barebye uyu mukino

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Imirwano yasakiranyike M23 na FARDC n’abo bafatanyije muri Masisi yafatiwemo uduce

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 12 Ugushyingo 2025, imirwano ikaze yadutse…

Umugore n’umuhungu b’uwabaye Perezida wa Gabon bakatiwe gufungwa imyaka 20

Urukiko rwihariye rw’ibyaha bikomeye muri Gabon, rwahamije Sylvia Bongo Ondimba, umugore wa…

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr Vincent Biruta, yakiriwe na Perezida wa Angola,…

Rayon Sports ntiyemerewe kwandikisha abakinnyi

Ikipe ya Rayon Sports yashyizwe ku rutonde rw’amakipe atemerewe kwandikisha abakinnyi muri…

Perezida Kagame yageze muri Guinée-Conakry

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Perezida Kagame yageze muri Guinea-…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

Itsinzi ya APR Fc yongeye kuyunga n’abakunzi bayo 

1 Min Read
Imikino

Hamenyekanye uzasifura umukino wa APR FC na Rayon Sports

1 Min Read
Imikino

Hoteli ya FERWAFA yatangiye gukora nyuma y’imyaka irenga 10 yubakwa

1 Min Read
Imikino

El Ahli S.C Wad Madani yaritegerejwe mu Rwanda ntikije 

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?