BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Jul 30, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Amavubi U23 yerekeje i Bamako – AMAFOTO

Amavubi U23 yerekeje i Bamako – AMAFOTO

admin
Last updated: October 25, 2022 8:59 am
admin
Share
SHARE

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 23, yafashe indege yerekeza i Bamako muri Mali gukina umukino wo kwishyura mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc umwaka utaha.

Amavubi U23 ubwo yari i Kanombe ategereje gufata indege

Mbere yo gufata indege saa saba n’iminota 45 z’ijoro, aba basore babanje kuganirizwa n’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru [Ferwafa], Muhire Henry, abibutsa ko kugera mu ijonjora rya Gatatu bishoboka.

Yabasabye kongera kuzimana u Rwanda, bagasezerera Mali y’abatarengeje imyaka 23 kandi ko bishoboka cyane, bisaba kubiharanira.

Visi perezida wa Ferwafa, Habyarimana Marcel ni we wajyanye n’itsinda ry’abajyanye n’ikipe bose nk’uyoboye uru rugendo.

Izi ngimbi zakoreye imyitozo ya nyuma kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ndetse ikorwa n’abakinnyi bose uretse Nsabimana Denis wa Kiyovu Sports wari wagize imvune mbere y’umukino ubanza wabereye i Huye.

Abakinnyi 24 batarimo umunyezamu, Mutabaruka Aléxandre ni bo bahagurukanye n’ikipe. Biteganyijwe saa yine n’iminota 40 z’amanywa ari bwo bahaguruka muri Éthiopie berekeza i Bamako muri Mali aho biteganyijwe ko bahagera saa munani n’iminota 40 z’amanywa zaho.

Iyi kipe kandi yajyanye n’umutoza wungirije w’Amavubi makuru, Jasinta Magrita kuko umutoza mukuru w’abatarengeje imyaka 23, Rwasamanzi Yves ahamya ko ari kubafasha byinshi.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku Cyumweru tariki 29 Ukwakira 2022. Ikipe izasezerera indi, mu ijonjora rya Gatatu izahita icakirana na Sénégal y’abatarengeje imyaka 23, izasezerera indi izahite yerekeza mu gikombe cya Afurika kizaba umwaka utaha muri Maroc.

Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa, Muhire Henry yabanje guha aba basore ubutumwa
Umutoza mukuru, Rwasamanzi Yves
Umunyamakuru wa RBA, Mugaragu David yaherekeje ikipe
Umwungiriza wa Rwasamanzi, Gatera Mussa
Nyarugabo yabanje gusezera abavandimwe ati mudusabire
Myugariro Dylan nawe yajyanye na bagenzi be
Hakizimana Adolphe na Niyigena Clèment bitezweho kuzafasha iyi kipe

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

Bwiza yateguje igitaramo cyo kwizihiza imyaka ine amaze mu muziki

Bwiza yateguje igitaramo cyo kwizihiza imyaka ine amaze mu muziki, aho kizitabitwa…

Gasabo: Polisi yafashe abateka bakanagurisha kanyanga abaturage

Polisi ikorera mu Murenge wa Ndera n'uwa Rusororo ndetse n'uwa Gikomero yo…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

Minisiteri ya Siporo yateye utwatsi ibinyoma by’uko yahagaritse amatora ya FERWAFA

2 Min Read
Imikino

AS Kigali yungutse umutoza mushya

1 Min Read
Imikino

Yanga SC yitegura Rayon Sports yabonye umutoza mushya

2 Min Read
Imikino

Perezida wa AS Kigali agiye kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?