BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Jul 19, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Ibyamenyekanye ku mumotari ugaragara atwika Moto ye anakora “pompage” (VIDEO)

Ibyamenyekanye ku mumotari ugaragara atwika Moto ye anakora “pompage” (VIDEO)

admin
Last updated: January 9, 2023 2:35 pm
admin
Share
SHARE
Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kugaragara video y’umugabo wakoraga akazi ko gutwara abagenzi kuri moto i Kigali, ari gutwika Moto ye n’umwambaro umuranga mu kazi (jilet), ndetse yatwitse n’ibyangonbwa byayo. Ntiharamenyekana impamvu yabimuteye.
Motari ni we ubwe watwitse moto ye

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko ibi byabaye mu Ugushyingo 2022, bibera mu Murenge wa Remera  mu Karere ka Gasabo.

Gusa amashusho yongeye gusakara ku mbuga nkoranyambaga zitandukahye, cyane ku wa Cyumweru, bamwe bakeka ko ari bishya.

Muri aya mashusho uyu mugabo agaragara atwika moto ye, akajya akora siporo (pompage). Ku ruhande rwe hari abantu bashungereye bamubwira ngo “abereke ibirori”.

Nshuti Innocent yabwiye UMUSEKE ko byabereye mu Mudugudu we wa Kinunga abereye umuyobozi, mu kagali ka Nyabisindu mu Murenge wa Remera.

Ati “Harimo inzoga gusa ashobora kuba afite ikindi kibazo ukurikije uko yari ameze. Bari kuri butike (boutique) ya Papias atira ikibiriti arayitwika (moto).”

Yakomeje avuga ko uriya mumotari “nijoro mbere y’uko atwika moto ye yari yakomeje kubwira abantu ko aza kuyitwika.”

Ati “Byari mu matariki 5/11/2022, byabaye mu masaha ya mugitondo kare, hafi saa moya (07h00 a.m). Yanjyannwe kuri RIB ya Remera n’imodoka y’umutekano y’Umurenge wa Remera.”

I Kigali umugabo yatwitse moto ye ku bushake abantu bakeka ko amashitani yamufashe… pic.twitter.com/FuKlxuZ2Vh

— Mutabaruka Angeli (@AngelMutabaruka) January 8, 2023

Ntabwo umuntu yakwemeza ko yaba afite uburwayi bwo mu mutwe, gusa hari n’abarebye iriya video babihuza no kuba abakora akazi ko gutwara abantu kuri moto “bakomeza guhura n’imbogamizi mu kazi zirimo kwishyura amafaranga menshi arimo n’ubwishingizi bavuga ko buhenze n’bindi, bikaba byamutera ihungabana.”

Ikibazo cy’amafaranga abamotari batanga, umwe muri bo yakibwiye Umukuru w’Igihugu nubwo kitaraboberwa umuti.

Uyu mumotari ngo yari yehereye nijoro avuga ko aza gutwika moto ye

Muri  Kanama 2022, uwitwa  Bizimana Pierre ukora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu kuri moto, yagejeje iki kibazo kuri Perezida Paul Kagame ubwo yari yasuye abaturage b’Akarere ka Ruhango.

Perezida Kagame yasabye inzego bireba ko gikemuka vuba kuko na we amaze igihe acyumva.

Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Dr Nsabimana Ernest, yemereye Umukuru w’Igihugu ko iki bibazo bitarenga amezi abiri gikemuka, ariko kugeza ubu ntikirakemuka.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, mu Gushyingo 2022, yari yatangaje  ko ikibazo cy’ubwishingizi (Assurance), gikomeye ariko kirimo kuganirwaho n’inzego bireba, kugira ngo gikemuke n’ubwo ngo bishobora gufata igihe.

Nta we uzi aho uyu mumotari atuye, gusa moto yayitwikiye i Remera ahazwi nka Nyabisindu
Imodoka y’umutekano yahise itwara uyu mugabo ajyanwa kuri RIB
Moto yo yarahiye burundu
Ibiranga moto byose yaratwitse

Turushimira uwari hariya waduhaye amafoto

TUYISHIMIRE RAYMOND  / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
9 Comments
  • Irihose Peter says:
    January 9, 2023 at 3:41 pm

    nubundi hari igihe ubona igisubizo ari kimwe ngo yanjyanwe kuri Station ya Remera ngukora iki x ibyo ni ibibazo ninzitinzi zo mumuhanda zatumye akora icyo nakita amahano gsa bayobozi turabasaba kwita kubibazo byabaturanjye cyaneko ari nabyo baba babatoreye kd uretse kwigiza nkanta burya iyo ubona umugabo afata icyemezo cyo ngutwika icyari kimutunze byaga byakunda niko haba hari ikibazo kd kingutu mufate akanya muve muri ayo ma Office mwirirwa mufatira imyanzuro yo ngubyinangaza abantu

    Reply
  • Munyaneza Abdou says:
    January 9, 2023 at 4:02 pm

    Yakoze Amakosa bibaye atarikibazo cyo mumutwe ahanwe kuko iriya moto yatwitse iriho ikirango kigihugu cyurwanda

    Reply
  • RWESAMYAMBI says:
    January 9, 2023 at 5:42 pm

    Ariko mukunda amatiku no gukuririza ibintu.
    Moto ni iye ibyo by’ ibirango ni ugushaka kumubambisha.

    Nta nicyaha mbona yakabaye aregwa.
    Ahubwo abantu ni abahanga kuko Ubutumwa yashakaga gutanga bwaratanzwe kd nta we ahutaje.
    Kereka nibamushinza kwigaragambya kd nta wigaragambya atera pompage. Nta muhanda yafunze, nta muturage yabujije uburenganzira bwe, nta nyandiko cya amashusho agaragaza Ikigambiriwe yanditse.

    None baramubaza iki?

    Reply
    • simba says:
      January 10, 2023 at 6:30 am

      uziko umuriro wangiza kaburimbo?

      Reply
  • Anonymous says:
    January 9, 2023 at 6:52 pm

    Umusoro ni myinshi père

    Reply
  • Quatre-Vingt says:
    January 10, 2023 at 4:45 am

    Ahubwo bajyane mageragere
    Ubuse nibuvugako ubutumwa yatanze wabwumvise ubutumwa buri mugutwika Moto nubuhe nyabu???tubwire

    Nubwo byaba iyo misoro Muvuga nikuriya wabutanga??bibaye arikuriya c urumva hakurikiraho iki nyuma yaho??Sukwica cg kwiheba Akajya mumashyamba??
    Uretse ko arinikigoryi niba arinabyo yashakaga kugaragaza.Gufata hafi 2M ugashumika ngo nubutumwa??

    Reply
  • Matsiko says:
    January 10, 2023 at 5:30 am

    Uyu mugabo niba Hari nubutumwa yashakaga gutanga abutanze nabi ikigaragara harikimwihishemo . kuba yaba yabikoreshejwe nibiyobyabwenge cg akaba afite ikibazo cyomumutwe naho arikibazo cyigihombo gituruka kumisoro ntiyagikemuza igihombo cyaburundu . Dr hafi

    Reply
  • NSANZIMANACLAVER says:
    January 10, 2023 at 8:26 am

    ISIRADUSAZANYE.TURANANIWE.TWESEDUKENEYE.IMANA

    Reply
  • Kiki says:
    January 10, 2023 at 10:09 pm

    Nabandi bazazitwika cyane pe

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Rubavu: Umugore afunzwe akekwaho kwica umugabo we

Umugore wo mu Karere ka Rubavu afunzwe akekwaho kwica umugabo we w’imyaka…

Perezida wa AS Kigali agiye kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

Perezida w’ikipe ya AS Kigali, Shema Ngoga Fabrice, agiye gutanga kandidatire yo…

RDC na M23 basinyanye amasezerano aganisha ku mahoro arambye

Intumwa za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’iz’umutwe wa…

Shema Ngoga Fabrice yatanze kandidatire yo kuyobora FERWAFA

Shema Ngoga Fabrice usanzwe uyobora AS Kigali yatanze kandidatire yo kuyobora Ishyirahamwe…

RDC: Umudepite yatabarije impunzi z’ Abanyekongo ziri mu Burundi ko ubuzima bwazo buri mu kaga

Umudepite uhagarariye Intara ya Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Uhagarariye Uganda i Kinshasa yahamagajwe gusobanura iby’ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

1 Min Read
Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?