BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Nov 14, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Amashirakinyoma ku mikoranire ya AS Kigali n’Umujyi wa Kigali

Amashirakinyoma ku mikoranire ya AS Kigali n’Umujyi wa Kigali

admin
Last updated: August 16, 2022 8:05 am
admin
Share
SHARE

Ubuyobozi bw’ikipe ya AS Kigali FC bwongeye gusobanura uko imikoranire n’imibanire y’iyi kipe ndetse n’Umujyi wa Kigali ihagaze, bushimangira ko atari wo utangamo amafaranga menshi.

Shema Fabrice uyobora AS Kigali yahamije ko bisaba kwisaka ngo ikipe ibeho neza

Ikipe ya AS Kigali FC ubwo yajyaga gushingwa, habayeho kwicara kwa bamwe mu bari abakozi b’Umujyi wa Kigali, basanga uru rwego rukwiye kugira ikipe y’umupira w’amaguru ikina kinyamwuga.

Niho havuye ikipe yabanje kwitwa amazina atandukanye arimo na Les Citadins [Abanyamujyi], ariko ubu yahindutse AS Kigali FC.

Kuva ubwo, iyi kipe yagiye ifashwa n’Umujyi wa Kigali kuri buri kimwe, yaba ingengo y’imari iyigendaho n’ibindi.

Gusa uko imyaka yagiye yicuma, ni ko iyi kipe yagiye ishaka ukundi yabaho idategeye amaboko Umujyi wa Kigali gusa n’ubwo hari ibyo igikenera biturutse muri uru rwego.

Aganira na UMUSEKE, perezida wa AS Kigali FC, Shema Ngoga Fabrice, yasobanuye buri kimwe mu byakomeje kwibazwa na benshi, birimo ko iyi kipe yaba itunzwe n’Umujyi kuri buri kimwe kiyigendaho.

Ati “Twe nta ngano y’amafaranga Umujyi uduha, kuko uyu munsi dushobora kuba tuzasohokera u Rwanda, bakaduha amafaranga bitewe n’ingengo y’imari tuzakoresha tuba twaberetse. Twe tubereka amafaranga tuzakoresha, bo bakaduha bijyanye n’ingengo y’imari yabo hanyuma natwe tukikoramo.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko hatabayeho kwitanga kw’abanyamuryango ba AS Kigali, byagora iyi kipe kugera ku ntego zayo zo kwegukana ibikombe bitandukanye.

Aha niho Shema yahereye yongera kwibutsa ko iyi kipe abereye umuyobozi idategera amaboko gusa Umujyi wa Kigali ahubwo yishakamo n’ibindi bisubizo.

Iyi kipe ibitse ibikombe bitatu by’Amahoro na bibiri bya Super Coupe, ariko icya shampiyona cyakomeje kuba iyanga.

Bamwe mu banyamuryango barimo Kankindi Anne-Lise bibasaba kwisaka ngo ikipe ibeho
Ikipe iherutse kugura abakinnyi bashya

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

AFC/M23 yanenze ibirego bivuga ko ivangura Abaluba

Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ukomoka mu bwoko bw’Abaluba, yanenze bikomeye…

Uwase Colombe wiyamamaje muri Miss Rwanda 2015 yibarutse

Uwase Colombe wiyamamarije ikamba rya Miss Rwanda mu 2015, yamaze kwibaruka imfura…

Paris: Roger Lumbala yasabye ko Bemba na Lt Gen Ndima bahamagazwa mu rubanza rwe Ku wa 12

Ku wa 12Ugushyingo 2025, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa rwatangiye…

Hatahuwe abakekwaho kuyogoza sitasiyo za Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho…

Ghan : Abantu batandatu baburiye ubuzima mu muvundo w’abashaka kwinjira mu gisirikare cya leta.

Igisirikare cya Ghana cyatangaje ko umuvundo w'abitabiriye igikorwa cyo kwinjira mu gisirikare…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

Rayon Sports ntiyemerewe kwandikisha abakinnyi

2 Min Read
Imikino

Itsinzi ya APR Fc yongeye kuyunga n’abakunzi bayo 

1 Min Read
Imikino

Hamenyekanye uzasifura umukino wa APR FC na Rayon Sports

1 Min Read
Imikino

Hoteli ya FERWAFA yatangiye gukora nyuma y’imyaka irenga 10 yubakwa

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?