BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Icyatumye Mackenzi na Hussein badakina umukino wa Rayon cyamenyekanye

Icyatumye Mackenzi na Hussein badakina umukino wa Rayon cyamenyekanye

admin
Last updated: December 28, 2022 12:50 pm
admin
Share
SHARE

Nyuma yo kudakina umukino wahuje Gasogi United na Rayon Sports, amakuru yavugaga ko ba myugariro babiri b’iyi kipe byavuzwe ko bahawe ikiruhuko bitewe n’urwego umukino wariho ariko ayavuzwe atandukanye n’ukuri guhari.

Hussein na Mackenzi ntibakinnye umukino wa Rayon kubera uburwayi

Ku munsi wa 15 wa shampiyona, ikipe ya Gasogi United yatsinze Rayon Sports igitego 1-0. Uyu mukino wari wateguwe mu buryo bukomeye ku mpande zombi, cyane ko yari amanota atatu afite igisobanuro ku makipe yombi.

Mu gutegura uyu mukino ku ruhande rwa Gasogi United, hari amakuru yavugaga ko Kakooza Nkuriza Charles uyobora iyi kipe, yahaye ikiruhuko Habimana Hussein na Twizigiyimana Karim Mackenzi ndetse akarenzaho amafaranga ibihumbi 100 Frws.

Aya makuru, atandukanye n’ukuri kuko aturuka muri ba nyiri ubwite avuga ko bombi icyatumye batagaragara ari uburwayi bafite kuko Hussein Eto’o arwaye mu ivi, mu gihe Mackenzi we kuva ku mukino wa Kiyovu Sports yagize uburwayi ku kirenge cy’iburyo ndetse nanubu gusa akaba yarivuje anatangiye koroherwa.

Amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko ku mukino Gasogi United yatsindiyeho Rayon Sports, Hussein yari afite ikintu yambaye mu ivi kimufasha kurifata rikaguma hamwe, mu gihe Mackenzi we yatangiye gukandagira neza.

Aba bakinnyi bombi baje mu Urubambyingwe batandukanye na Rayon Sports. Ku mukino Kiyovu yatsinzwemo na Gasogi United, Mackenzi yatsinze igitego cya Gatatu.

Mackenzi aheruka kugaragara mu kibuga ku mukino Gasogi United yatsinze Kiyovu Sports

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • Ndayizeye nesta hetch man says:
    December 28, 2022 at 3:21 pm

    ubwo nukurix

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

Thomas Lubanga washinze umutwe witwaje intwaro wa FRP (Force pour la révolution…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

KNC yarezwe muri FERWAFA

1 Min Read
Imikino

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yazamutse ku rutonde rw’ukwezi rwa FIFA

1 Min Read
Imikino

FERWAFA yatangaje ingengabihe y’amatora ya Komite Nyobozi

2 Min Read
Imikino

FIFA yateguye igikorwa cyo guha icyubahiro Diego Jota

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?