BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Nov 14, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Amajyepfo: Imidugudu iyobowe n’abagore iza ku myanya y’imbere mu kwesa imihigo

Amajyepfo: Imidugudu iyobowe n’abagore iza ku myanya y’imbere mu kwesa imihigo

admin
Last updated: August 10, 2022 8:06 pm
admin
Share
SHARE

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yabwiye Inama y’igihugu y’abagore bo muri iyi Ntara ko Imidugudu iyobowe n’abagore ariyo ikunze kwesa imihigo ku rugero rwo hejuru.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice avuga ko Imidugudu iyobowe n’abagore ariyo ikunze kwesa imihigo

Ibi Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yabivuze mu nama rusange yahuje abahagarariye Inama y’igihugu y’abagore kuva ku rwego rw’Intara, Uturere 8 n’Imirenge 101 yo mu Ntara y’Amajyepfo.

Ni inama yari igamije gushimira ba mutima w’urugo ku rwego rw’Akarere bahize abandi mu kwesa imihigo, inama rusange yabereye mu Karere ka Muhanga.

Guverineri Kayitesi Alice avuga ko Imidugudu iyobowe n’abagore ariyo idakunze kumvikanamo ibyaha bitandukanye birimo ibibazo bikeya bijyanye n’ ihohoterwa rikorerwa mu ngo, badafite umwana wataye ishuri, bagashyiraho n’uburyo buboneye bwo kuganiriza abangavu batewe inda zitateguwe.

Kayitesi yagize ati “Imidugudu myinshi y’intangarugero iyobowe n’abagore, usanga iri imbere muri gahunda yo gushishikariza abaturage kwishyura umusanzu wa mutuweli.”

Kayitesi yasabye abagize Inama y’igihugu y’abagore, gukumira igwingira n’imirire mibi biboneka mu bana bato, no kwigisha Imiryango ibanye mu makimbirane kugira ngo ibane mu mahoro, bagafasha n’abana basambanyijwe kubona ubutabera.

Umuyobozi wungurije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Gisagara Dusabe Denise avuga ko bahize utundi Turere bagendeye ku bipimo bigenderwaho kugira ngo Umudugudu ubashe kwitwa Intangarugero.

Yagize ati “Muri buri Murenge tuhafitemo Umudugudu w’Intangarugero bakoze ibishoboka igera ku 8 muri iyo 13 iyobowe n’abagore.”

Dusabe yavuze ko muri iyo Midugudu nta muturqge udafite ubwiherero bwujuje ibisabwa, nta miryango ibanye mu makimbirane, nta muryango numwe utarasezeranye bateye ibiti by’imbuto bigisha n’abaturage uburyo bwo kunoza isuku bubaka ingarani bashyiramo imyanda.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’abagore mu Karere ka Muhanga Mukasekuru Marceline avuga ko nubwo babonye umwanya wa 2 mu rwego rw’Intara, ariko batakwirengagiza ko hirya no hino mu Mirenge hari ibibazo bikibangamiye Imibereho myiza y’abayituye.

Ati “Turacyafite umubare w’abangavu baterwa inda zitateguwe, hari ahaboneka ingo zibanye mu makimbirane tugiye gushyira imbaraga muri gahunda yo kuganiriza Imiryango.”

Hon Muhongayire Christine yagiriye inama ba mutima w’urugo ko mu gukemura ibyo bibazo byose bagomba guhera mu kwigisha abagore bagenzi babo basinda bakagenda badandabirana mu muhanda bahetse abana mu mugongo.

Akarere ka Gisagara kaje ku mwanya w’imbere mu kwesa imihigo ya ba mutima w’urugo, gakurikirana n’Akarere ka Muhanga, Nyanza iza ku mwanya wa nyuma n’amanota 74.7%.

Ba mutima w’urugo bavuga ko bagiye kwita ku bibazo bibangamiye Imibereho y’abaturage.

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW mu Majyepfo

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

AFC/M23 yanenze ibirego bivuga ko ivangura Abaluba

Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ukomoka mu bwoko bw’Abaluba, yanenze bikomeye…

Uwase Colombe wiyamamaje muri Miss Rwanda 2015 yibarutse

Uwase Colombe wiyamamarije ikamba rya Miss Rwanda mu 2015, yamaze kwibaruka imfura…

Paris: Roger Lumbala yasabye ko Bemba na Lt Gen Ndima bahamagazwa mu rubanza rwe Ku wa 12

Ku wa 12Ugushyingo 2025, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa rwatangiye…

Hatahuwe abakekwaho kuyogoza sitasiyo za Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho…

Ghan : Abantu batandatu baburiye ubuzima mu muvundo w’abashaka kwinjira mu gisirikare cya leta.

Igisirikare cya Ghana cyatangaje ko umuvundo w'abitabiriye igikorwa cyo kwinjira mu gisirikare…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

1 Min Read
Politike

Amb Col (Rtd) Ndamage yashyikirije Umwami wa Eswatini impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

1 Min Read
Politike

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

3 Min Read
Politike

Perezida Ndayishimiye yikanze coup d’Etat asubika urugendo rw’i Paris igitaraganya 

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?