BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Amajyepfo: Bamwe mu bayobozi barasaba ko inkwano ivanwaho

Amajyepfo: Bamwe mu bayobozi barasaba ko inkwano ivanwaho

admin
Last updated: October 15, 2022 11:26 am
admin
Share
SHARE

Bamwe mu Bayobozi bavuga ko Inkwano ihabwa Umubyeyi w’umukobwa itagomba kuza ku isonga, ahubwo ko ababyeyi bagombye gushora Imali mu gushyigikira abagiye kurushinga.

Inzego zitandukanye zo mu Ntara y’Amajyepfo

Mu biganiro byahuje Inzego zitandukanye zo mu Ntara y’Amajyepfo, n’Ubuyobozi bw’Impuzamashyirahamwe PRO-FEMMES TWESE HAMWE , bamwe mu Bayobozi bavuga ko Inkwano atariyo yagombye guhabwa umwanya wa mbere, bakifuza ko ababyeyi bajya bafasha abakundanye babashakira umutungo baheraho kugira ngo urugo rukomere.

Ni ibiganiro bigamije kurebera hamwe aho igipimo cy’uburinganire n’ubwuzuzanye bigeze ku batuye iyi Ntara y’Amajyepfo, ndetse bihurirana n’isabukuru y’imyaka 30 PRO-FEMMES TWESE HAMWE imaze ishinzwe.

Bamwe muri abo bayobozi bavuga ko Inkwano ihabwa Umubyeyi w’umukobwa ishingiye ku muco Nyarwanda kandi ikaba ari ishimwe ryerekana ko bareze neza.

Gusa bakavuga ko kuba inkwano iwabo w’umuhungu baha Umuryango w’umukobwa yarasimbujwe amafaranga, kandi impande zose zigaciririkanya bisa n’ibyahindutse ikiguzi kimwe n’ibindi bicuruzwa byose.

Umuyobozi wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyamagabe Uwamariya Agnès avuga ko ku giti cye yifuza ko ababyeyi bakuraho iyo nkwano yahinduwe amafaranga, ahubwo bakayaha Umukwe n’umugeni kugira ngo ababere umusingi wo gutangira ubuzima bw’urugo rushya.

Yagize ati “Inka yari ifite ibisobanuro nk’ikamba ry’uburere bwiza, iyo ugiye mu muco byari byiza, ariko muri iki gihe hari bamwe mu babyeyi basigaye bakwa amafaranga ibi ntabwo bijyana n’umuco Nyarwanda.”

Uwamariya yavuze ko mu mihango yo gusaba no gukwa ababyeyi bamwe baharira bagasaba amafaranga menshi Umubyeyi w’umuhungu atabona.

Ati “Mbona ari yo mpamvu bamwe mu bagabo baheraho bakorera ihohotera abagore babo bitwaza ko babatanzeho ikiguzi kiri hejuru.”

Uyu Muyobozi avuga ko hari n’abavuga ko umukobwa wabo yize amashuri menshi ko amafaranga bagiye kumukwa agomba kuzamuka kugira ngo ibyo bamutanzeho babisubizwe.

Yavuze ko abakobwa be nibagera igihe cyo gushaka, nta nkwano azasaba bamwana we ahubwo ko azamusaba ko bahuza imbaraga bakabafasha kubaka urugo rwabo.

Umuyobozi Mukuru wa PRO-FEMMES TWESE HAMWE, Dr Gahongayire Libératha avuga ko hari n’abifuza ko umukobwa yajya atera intambwe akaba ariwe ujya gukwa umuhungu.

Ati ”Uramutse ubicuritse umukobwa akaba ariwe ujya gukwa biba binyuranije n’Umuco Nyarwanda nubwo hari bamwe bajya babikora mu buryo bwibanga.”

Dr Gahongayire avuga ko Inkwano uko yaba yitwa kose, itagomba kwambura umukobwa uburenganzira agenerwa n’itegeko.

Yavuze ko Abanyarwanda bose bisanze muri uwo muco, bitandukanye n’uwo mu bihugu by’afirika y’iburengerazuba aho abakobwa bakwa abahungu, agasaba ko buri wese yubahwa uko ari.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Busabizwa Parfait avuga ko Umukobwa atari itungo abantu bajyana ku isoko kugira ngo ushaka kumukwa aciririkanye ibiciro.

Ati “Hari ibyiza tuvoma mu muco wacu hari ibizanwa n’iterambere ibyo tugomba kuvugurura bitanoze bigomba guha icyubahiro umugore.”

Bamwe mu bagabo bakurikiranye ibi biganiro basabaga Inzego Nkuru kunoza itegeko umukobwa agomba guhabwa uburenganzira busesuye bwo gukwa umuhungu, kuko kuba bitemewe bibangamira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye muri iki gihe.

Dr Gahongayire Libératha avuga ko Inkwano itagomba kwambura uburenganzira umukobwa
Gitifu w’Intara y’Amajyepfo Busabizwa Parfait avuga ko Umukobwa atakwiriye gufatwa nk’itungo bajyana ku isoko

 MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW mu Majyepfo

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
6 Comments
  • Emmy says:
    October 16, 2022 at 9:31 am

    Bashatse bazikuraho kuko ubukene buri hanze aha burakabije, amafaranga bayamarira munkwank n’ubukwe, ugasanga ingo zibuze foundation

    Reply
  • Emmy says:
    October 16, 2022 at 9:31 am

    Bashatse bazikuraho kuko ubukene buri hanze aha burakabije, amafaranga bayamarira munkwank n’ubukwe, ugasanga ingo zibuze foundation

    Reply
  • Gentil says:
    October 16, 2022 at 9:57 am

    Harya ubundi bashimira umubyeyi wumukobwa ngo yareze neza,kuki batashimira uwumuhungu we ABA yarareze nabi?? Yarareze nabi nkyeka batakamushyingiye. Hari imico ya kera ahanini yaterwaga nubujiji ubu abantu bakwiye kumva ko itakigezweho. Abantu baciririkanya inkwano bo ntaho batandukaniye nabataye umutwe.

    Reply
  • Gentil says:
    October 16, 2022 at 9:57 am

    Harya ubundi bashimira umubyeyi wumukobwa ngo yareze neza,kuki batashimira uwumuhungu we ABA yarareze nabi?? Yarareze nabi nkyeka batakamushyingiye. Hari imico ya kera ahanini yaterwaga nubujiji ubu abantu bakwiye kumva ko itakigezweho. Abantu baciririkanya inkwano bo ntaho batandukaniye nabataye umutwe.

    Reply
  • Rebero Jeremy says:
    October 16, 2022 at 5:56 pm

    Abayobozi bacu basigaye bita ku bintu bidashishikaje rubanda! Inkwano sicyo kibazo yuko yumvikanywaho. Hari abakwaga amasuka, inka, cyanga se amatungo magufi. Byose rero byumvikanwaho. Ikibazo ni aho inkwano ziva. Umusore yahabwaga akarima, agashakisha icyo azatangiza ubuzima. Ababyeyi, abavanindimwe ndetse n’abaturanyi bashoboraga kugoboka umuhungu ugiye gukwa ndetse no kurushinga. hari byinshi rero byahindutse aribyo byari bikwiye kwitabwaho. Urugero nuko abanyarwanda batakigira ubutaka. Ni ikintu cyishe umuco nyarwanda yuko ntawiteze umurage w’ababyeyi. Ikindi nacyo abayobozi birengagiza nuko ahava amikoro hose hazitiye! Byose bishyikirizwa abayobozi bakagabira uwo bashaka! Ngiyo imisanzu, ngizo za koperative, n’ibindi. Ibi nibyo bibazo bikwiye kwigwaho.

    Reply
  • Rebero Jeremy says:
    October 16, 2022 at 5:56 pm

    Abayobozi bacu basigaye bita ku bintu bidashishikaje rubanda! Inkwano sicyo kibazo yuko yumvikanywaho. Hari abakwaga amasuka, inka, cyanga se amatungo magufi. Byose rero byumvikanwaho. Ikibazo ni aho inkwano ziva. Umusore yahabwaga akarima, agashakisha icyo azatangiza ubuzima. Ababyeyi, abavanindimwe ndetse n’abaturanyi bashoboraga kugoboka umuhungu ugiye gukwa ndetse no kurushinga. hari byinshi rero byahindutse aribyo byari bikwiye kwitabwaho. Urugero nuko abanyarwanda batakigira ubutaka. Ni ikintu cyishe umuco nyarwanda yuko ntawiteze umurage w’ababyeyi. Ikindi nacyo abayobozi birengagiza nuko ahava amikoro hose hazitiye! Byose bishyikirizwa abayobozi bakagabira uwo bashaka! Ngiyo imisanzu, ngizo za koperative, n’ibindi. Ibi nibyo bibazo bikwiye kwigwaho.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

Thomas Lubanga washinze umutwe witwaje intwaro wa FRP (Force pour la révolution…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rufite ikizere cy’uko amasezerano rwasinyanye na DRC azatanga umusaruro

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?