Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yatangaje ko iyo ntara n’iy’Iburengerazuba zigiye guca burundu inzoga z’inkorano kuko byamaze kumenyekana ko hari abacuruzi bakomeye bazenga ari nyinshi bikitirirwa abaturage basanzwe.
Ibyo byatangajwe ku itariki 11 Kamena 2025 mu nama yahurije hamwe inzego zitandukanye zirebwa n’icyo kibazo mu ntara z’Amajyaruguru n’Uburengerazuba.
Ikibazo cy’inzoga zitujuje ubuziranenge zivuzwe igihe muri izo ntara ebyiri hagashyirwa mu majwi cyane abo mu Muhora wa Vunga ukora ku turere twa Nyabihu, Gakenke na Musanze.
Nubwo abaturage bakunze gushyirwa mu majwi ko ari bo benga izo nzoga, Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko bamenye ko ari abacuruzi bakomeye bazenga ari nyinshi kandi bagiye guhagurukirwa.
Yagize ati “Iyo ukurikiranye uwo muturage bavuga wenga inzoga zuzuye fuso buri munsi ureba urutoki yaba azikuramo ukarubura. Dushaka kumenya abo bantu bakora ubucuruzi bihishe batazwi. Mu tugari no mu midugudu dufite amakuru kandi abo bantu bari mu bucuruzi ahubwo twabafasha gushaka ibyangombwa bagakora mu buryo bwemewe.”
Inama ziga kuri icyo kibazo zabaye kenshi zigenda zifata imyanzuro yo kugikemura ariko ikibazo kikaba ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Abitabiriye iyo nama banenze uburyo bagiye bemeza ibintu ntibikorwe gusa Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco yabwiye RBA ko kuri iyi nshuro hashyizweho igihe ntarengwa n’ibihano.
Yagize ati “Ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro twafashe rirareba Intara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyaruguru kandi twashyizeho noneho n’igihe buri mwanzuro runaka ugomba kuba washyizwe mu bikorwa. Twongeyemo n’ikindi kintu cy’uko abadashyira iyo myanzuro mu bikorwa bazabihanirwa by’intangarugero.”
U Rwanda rwahagurukiye cyane ikorwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge kuko zigira ingaruka ku buzima bwa muntu zishobora no kumwambura ubuzima.
Abo bayobozi kandi bavuze ko bagiye gukurikirana ikibazo cy’inganda zenga ibinyobwa zikomeje gufunga imiryango kubera imisoro zashyiriweho ariko zikaba ari zo ziyishyura gusa kandi hari izindi zenga bimwe zo zitayishyura zakomeje gukora.
Rwanda FDA igaragaza ko mu nzoga zidafite ibyangombwa hashobora kubamo igipimo cya alcohol gikabije kandi biteza ibibazo ku buzima bw’abantu.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kugenzura Ubuziranenge bw’Ibiribwa no Gutanga Ibyangombwa mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’imiti, Rwanda FDA, Dr. Nyamwasa Innocent aherutse kuvuga ko “Kunywa ibinyobwa bifite alcool nyinshi bigira ingaruka mbi nyinshi ku buzima, zirimo kugirwaho ingaruka n’uburozi bw’inzoga, kwangirika k’umwijima, ndetse no kugira ibyago byinshi byo kurwara indwara zidakira.”
Rwanda FDA isaba abantu kwitondera inzoga ziba mu macupa ya pulasitiki babwirwa ko ziba zavuye hanze ariko zikaba zidafite ibirango byerekana ko zujuje ubuziranenge, isaba kandi kwirinda izigurishwa ku giciro cyo hasi bikabije ziba mu macupa adafite ibirango cyangwa ateje impungenge.