Nyuma y’amasezerano y’amahoro azasinywa n’u Rwanda na RDC (Congo), ibihugu byombi bizanasinyana na Amerika andi y’ubukungu bugendanye n’ ishoramari ku mabuye y’agaciro.
Ni amasezerano Amerika ivuga ko azakurikirwa n’ishoramari “rya miliyari nyinshi z’amadolari” rikozwe n’ibigo by’ubucuruzi byayo n’iby’ibihugu by’inshuti.
Ibiro ntaramakuru Reuters bivuga ko Massad Boulos ku wa kane yabitangarije ati: “Ubwo tuzasinya amasezerano y’amahoro…amasezerano ku mabuye y’agaciro na DRC azasinywa uwo munsi, maze andi nk’ayo, ariko atandukanye mu ngano, asinywe n’u Rwanda kuri uwo munsi”.
Amerika na Qatar bimaze igihe mu muhate ukomeye wo kumvikanisha ibihugu byombi ngo bigere ku mahoro, nyuma y’intambara imaze igihe mu burasirazuba bwa Congo, agace gakungahaye ku mabuye y’agaciro ubu gafite imijyi ikomeye, Goma na Bukavu, igenzurwa n’inyeshyamba za M23.
Muri aya makimbirane, ingabo z’u Rwanda zishinjwa gufasha M23, ingabo za Congo na zo zigashinjwa gufasha inyeshyamba za FDLR zirwanya ubutegetsi bwa Kigali.
Congo n’u Rwanda bose bahakana ibyo.
Kuri uyu wa gatanu byitezwe ko abategetsi ba Congo n’u Rwanda baha Washington, buri bamwe ukwabo, inyandiko y’ibanze y’amasezerano y’amahoro, byitezwe ko ashobora gushyirwaho umukono mu gihe cy’amezi abiri, nk’uko Reuters ibivuga.
Massad Boulos yavuze ko hagati muri uku kwezi kwa Gicurasi umukuru w’ububanyi n’amahanga bwa Amerika Marco Rubio azahurira i Washington na bagenzi b’u Rwanda na Congo kugira ngo bemeranye ku nyandiko ya nyuma y’amasezerano y’amahoro.
Amasezerano y’ubucuruzi agena ko sosiyete zo muri Amerika zizashora imari muri RDC ndetse n’izindi zo mu bihugu by’inshuti za Amerika nazo ziri gushishikarizwa kubikora. Amerika ivuga ko hari sosiyete ziri mu biganiro byo kuba zashora nibura miliyari 1,5$ muri RDC.
Aya masezerano y’ubukungu ashingiye ku iyubakwa ry’urugomero rwa Ruzizi III, gutunganyiriza amabuye y’agaciro mu Rwanda, umuhanda wa Gari ya Moshi mu mushinga wa Lobito Corridor, U Rwanda mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro ku isoko mpuzamahanga.
Uruhande rwa Amerika muri aya masezerano y’ubucuruzi hagati yayo n’u Rwanda na RDC, ruzajya rurebererwa n’Ikigo mpuzamahanga cya Amerika gishinzwe iterambere n’imikoranire mu rwego rw’imari, DFC.