BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Nov 14, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Amagare: Ikipe y’Igihugu yatangiye gutegura Tour du Rwanda 2023

Amagare: Ikipe y’Igihugu yatangiye gutegura Tour du Rwanda 2023

admin
Last updated: October 12, 2022 4:07 pm
admin
Share
SHARE

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wo gusiganwa ku magare [Ferwacy], ryatangaje ko hatangiye umwiherero w’abakinnyi 18 bari gutegurirwa kuzakina Isiganwa rizenguruka u Rwanda [Tour du Rwanda] rya 2023.

Team Rwanda bamwe batangiye umwiherero

Kuva kuri uyu wa Mbere i Musanze muri Africa Rising Cycling Center hatangiye uyu mwiherero wo gutegura amarushanwa atandukanye arimo Tour du Rwanda 2023, La Tropicale Amissa Bongo 2023, Shampiyona ya Afurika 2023 na Shampiyona y’Isi 2025.

Icyiciro cya Mbere cy’abakinnyi 18, kigizwe na bamwe mu bakinnyi bashya batarengeje imyaka 23 bazamara iminsi 20 muri uyu mwihero, bayisoze bakora igeragezwa.

Abazatsinda igeragezwa muri aba, baziyongeraho abandi 12 bo kwitegura Tour du Faso izakinwa kuva  tariki 11 Ugushyingo 2022.

Aba 12 bazinjira mu mwiherero, bazaba bagizwe n’abakinnyi batandatu bakuru na batandatu batarengeje imyaka 23.

Mbere yo gukina shampiyona ya Afurika 2023, hazaba habaye amasiganwa mpuzamahanga arimo Tour du Faso 2022, La Tropicale Amissa Bongo 2023 na Tour du Rwanda 2023 izaba muri Gashyantare.

Uyu mwiheroro watangiye, uzamara amezi atanu ahateganyijwemo n’imyiherero y’ibindi byiciro by’ingimbi, abangavu n’abari n’abategarugori hagamijwe gutegura shampiyona ya Afurika 2023 ariko no gutangira gutegura 2025.

Muri Gashyantare 2023 hateganyijwe Tour du Rwanda

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

AFC/M23 yanenze ibirego bivuga ko ivangura Abaluba

Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ukomoka mu bwoko bw’Abaluba, yanenze bikomeye…

Uwase Colombe wiyamamaje muri Miss Rwanda 2015 yibarutse

Uwase Colombe wiyamamarije ikamba rya Miss Rwanda mu 2015, yamaze kwibaruka imfura…

Paris: Roger Lumbala yasabye ko Bemba na Lt Gen Ndima bahamagazwa mu rubanza rwe Ku wa 12

Ku wa 12Ugushyingo 2025, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa rwatangiye…

Hatahuwe abakekwaho kuyogoza sitasiyo za Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho…

Ghan : Abantu batandatu baburiye ubuzima mu muvundo w’abashaka kwinjira mu gisirikare cya leta.

Igisirikare cya Ghana cyatangaje ko umuvundo w'abitabiriye igikorwa cyo kwinjira mu gisirikare…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

Rayon Sports ntiyemerewe kwandikisha abakinnyi

2 Min Read
Imikino

Itsinzi ya APR Fc yongeye kuyunga n’abakunzi bayo 

1 Min Read
Imikino

Hamenyekanye uzasifura umukino wa APR FC na Rayon Sports

1 Min Read
Imikino

Hoteli ya FERWAFA yatangiye gukora nyuma y’imyaka irenga 10 yubakwa

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?