BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Jul 13, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > AMAFOTO: REG yisubije ijambo imbere ya Patriots BBC

AMAFOTO: REG yisubije ijambo imbere ya Patriots BBC

admin
Last updated: September 11, 2022 12:04 am
admin
Share
SHARE

Mu mukino wa Kabiri wa kamarampaka, ikipe ya REG Basketball Club yatsinze REG Basketball Club mu mukino witabiriwe n’abatari bake b’uyu mukino.

Abafana ba REG BBC bayifashije kubona intsinzi

Kuri uyu wa Gatandatu, ni bwo hakinywe umukino wa Kabiri wa kamarampaka muri shampiyona y’icyiciro cya Mbere ya Basketball [Playoffs].

Ni umukino wahuje ikipe ya REG BBC na Patriots BBC muri BK Arena, aho wari witabiriwe n’abakunzi b’uyu mukino benshi.

Bitewe no kuba Patriots BBC yari yatsinze umukino wa Mbere, ikipe ya REG BBC ntacyo gusiga inyuma yari ifite kuko abakinnyi bayo bose b’inkingi za mwamba batanze byose byabo kuri uyu mukino.

Agace ka Mbere karangiye Patriots itanga icyizere kuko yagatsinze ku manota 25-18 REG BBC. Agace ka Kabiri na ko katsinzwe na Patriots ikomeza kuyobora igice cya Mbere ku manota 43-38.

Uduce tubiri twa nyuma, ni ho REG BBC yagaragarije uburambe bwo ku rwego rwo hejuru kuko yahise itsinda agace ka Kane,nyuma y’uko Patriots yari yagatsinze ku manota 55-53, ariko umukino urangira ikipe y’baturage iwutakaje ku manota 70-79 ya REG BBC.

Ibi bisobanuye ko hagomba gukinwa umukino wa Gatatu uzatanga ikipe izegukana igikombe hagati y’izi ebyiri.

Tom Cleveland wa REG BBC, ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino [21], akora Rebound zirindwi anatanga imipira ivamo amanota igera kuri ine.

Mu yindi mikino yabaye mu bagabo, APR Basketball Club yasoje ku mwanya wa Gatatu muri shampiyona ya Basketball, ihabwa  miliyoni 3,5 Frw, mu gihe mu bagore, RP-IPRC Huye Women Basketball Club yagize uwo mwanya ihabwa miliyoni 3 Frw.

Mu bagore, ikipe ya REG Women Basketball Club yatsinzwe umukino wa Kabiri na APR Women Basketball Club ku manota 65-58. Bisobanuye ko buri kipe imaze gutsinda umukino umwe, basigaranye undi umwe uzatanga ikipe yegukana igikombe cya shampiyona.

Imikino ya Gatatu mu byiciro byombi, iteganyijwe ku Cyumweru tariki 11 Nzeri 2022.

Nshobozwa nawe yanyuzagamo agafasha ikipe ye ya REG BBC
Kenny ntako atagize ariko umusifuzi ati uwo mupira warenze
Cleveland yakoze ikinyuranyo muri uyu mukino
Cleveland wa REG BBC yagoye cyane Patriots BBC
REG WBBC izakina umukino wa Gatatu na APR WBBC
APR WBBC yigaranzuye REG WBBC mu bagore
APR BBC yegukanye umwanya wa Gatatu mu bagabo
Muri BK Arena haryohera abantu kuharebera Basketball

AMAFOTO: Shema/REG

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

RDC igiye gusaba Uganda ibisobanuro ku ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwateguje ko buzasaba Uganda ibisobanuro…

Muri Kanama ab’i Kigali bazajya babona amazi mu minsi 2 aho kuba 5-WASAC

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi Isuku n’Isukura, WASAC cyijeje abatuye mu Mujyi wa…

DRC : Kiliziya gatorika ntiyozeye ko amasezerano y’u Rwanda na Congo ko atazakemura ikibazo mu mizi

Umuyobozi mukuru w’Inama y’Abepisikopi muri Congo Kinshasa, Musenyeri Donatien Nshole avuga ko…

Perezida wa Botswana yahigiye guhura na Trump, akamwemeza

Perezida Gideon Duma Boko wa Botswana yahigiye guhura na Donald Trump uyobora…

Perezida Kagame yakiriye Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya

Kagame yakiriye Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, akaba ari n’umwe mu…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

KNC yarezwe muri FERWAFA

1 Min Read
Imikino

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yazamutse ku rutonde rw’ukwezi rwa FIFA

1 Min Read
Imikino

FERWAFA yatangaje ingengabihe y’amatora ya Komite Nyobozi

2 Min Read
Imikino

FIFA yateguye igikorwa cyo guha icyubahiro Diego Jota

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?