BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > AMAFOTO: REG yabonye itike yo gusubira muri BAL

AMAFOTO: REG yabonye itike yo gusubira muri BAL

admin
Last updated: September 19, 2022 11:12 am
admin
Share
SHARE

Mu mukino wa Gatanu wa kamarampaka, ikipe ya REG Basketball Club yegukanye igikombe cya shampiyona nyuma yo gutsinda Patriots Basketball Club ku manota 84-74.

Umukino wari ku rwego rwo hejuru

Ni umukino wabaye ku Cyumweru tariki 18 Nzeri 2022, ubera muri BK Arena ariko unitabirwa n’abakunzi ba Basketball bari benshi.

Ikipe ya REG BBC yari hejuru ukurikije umukino wa Kane yari yatsinzwe na Patriots BBC.

Abarimo Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda rya Basketball, Mugwiza Désire n’abandi.

Agace ka Mbere iyi kipe yagatsinze ku manota 24-13. Agace ka Kabiri amakipe yombi yakanganyije ku manota 18-18, aka Gatatu REG yongera kugatsinda ku manota 18-17, aka Kane amakipe yombi akanganya 25-25.

Bamwe mu bakinnyi bafashije cyane ikipe ya REG BBC, harimo Adonis Filer Jovon, Tom Clevelend na Wamukota Bush.

Mu gihe bamwe mu bari bitezwe gufasha Patriots BBC, barimo Ntore Habimana na Kenneth Gasana batigeze bayiha byinshi nk’uko byari byitezwe.

Ikipe ya REG yegukanye igikombe gutyo, ihita ibona itike yo kuzakina irushanwa rya Basketball Africa League [BAL] umwaka utaha.

Ikipe yegukanye igikombe yahawe imidari, igikombe ndetse inahabwa sheke ya miliyoni 15 Frw, mu gihe Patriots yabaye iya Kabiri yahembwe miliyoni 7.5 Frw, APR BBC yabaye iya Gatatu ihembwa imidari na sheki ya miliyoni 3.5 Frw.

Mu bagore, ikipe ya REG WBBC yegukanye igikombe, ihembwa imidari, igikome na sheke ya miliyoni 10 Frw, mu gihe APR WBBC yabaye iya Kabiri yahembwe imidari na sheki ya miliyoni 5 Frw.

Ntore wa Patriots BBC yagize umukino mubi
REG BBC yongeye kwerekeza muri BAL
Ikipe ya Patriots BBC ntabwo ryari ijoro ryiza kuri yo
Minisitiri Munyangaju Aurore na Mugwiza Désire uyobora Ferwaba, barebye uyu mukino
Tom Cleveland yafashije cyane REG BBC
Bahembwe sheki ya miliyoni 15 Frw
Patriots BBC ntacyo itakoze ariko biranga
Mpoyo Axel wa REG yagoye cyane Patriots BBC
Abagenderwaho ba Patriots BBC ntabwo bayihaye byose
Kenneth Gasana wa Patriots BBC ntabwo yari mu bihe bye byiza
Umutoza mukuru wa REG, Henry Mwinuka nta mwanya wo gutakaza yari afite
Abafana ba REG BBC bayifashije kugera ku ntsinzi
Umuyobozi Mukuru wa REG [uwa 2 iburyo] yari ahari
Abafana ba Basketball bari benshi muri BK Arena

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

Thomas Lubanga washinze umutwe witwaje intwaro wa FRP (Force pour la révolution…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

KNC yarezwe muri FERWAFA

1 Min Read
Imikino

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yazamutse ku rutonde rw’ukwezi rwa FIFA

1 Min Read
Imikino

FERWAFA yatangaje ingengabihe y’amatora ya Komite Nyobozi

2 Min Read
Imikino

FIFA yateguye igikorwa cyo guha icyubahiro Diego Jota

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?