BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > AMAFOTO: Min Munyangaju yasuye Amavubi i Huye

AMAFOTO: Min Munyangaju yasuye Amavubi i Huye

admin
Last updated: August 31, 2022 8:31 am
admin
Share
SHARE

Mbere yo gukina umukino wo kwishyura na Éthiopie mu gushaka itike yo kujya mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu gihugu, CHAN, izabera muri Algérie umwaka utaha, Amavubi yasuwe na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, abibutsa ko Abanyarwanda babategerejeho ibyishimo.

Abayobozi barimo Minisitiri Munyangaju, basuye Amavubi i Huye

Ni umuhango wabaye ku wa Kabiri tariki 30 Kanama 2022 mu Akarere ka Huye. Abashyitsi basuye ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, barimo Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa, Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri, Shema Maboko Didier na perezida wa Ferwafa, Nizeyimana Mugabo Olivier n’abandi.

Afata ijambo, Min Munyangaju yasabye aba bakinnyi ko bagomba kwibuka ko bazaba bari imbere y’Abanyarwanda kandi babagomba ibyishimo. Mu bindi Minisitiri yasabye Amavubi, harimo kongera kwimana u Rwanda nk’uko babikoze ubushize.

Perezida wa Ferwafa, Nizeyimana Mugabo Olivier, yongeye kwibutsa abakinnyi ko intego ari ukubona yo kujya muri CHAN muri Algérie kandi ko Abanyarwanda bazaba babari inyuma.

Muri uru ruzinduko rw’akazi, Minisitiri wa Siporo yagiriye muri aka Karere Huye, biteganijwe ko kuri uyu munsi asura Stade ya Huye hakagenzurwa aho imyiteguro yo kwakira umukino uzahuza u Rwanda na Éthiopie, igeze.

Biteganyijwe ko ku wa Gatandatu tariki 3 Nzeri 2022, ari bwo umukino wo kwishyura uzakinwa Saa cyenda z’amanywa, ikipe izasezerera indi ikazahita ibona itike yo kujya muri CHAN. Umukino ubanza Ibihugu byombi byaguye miswi 0-0.

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju yasabye Amavubi kuzaha ibyishimo Abanyarwanda
Ubuyoboozi bwasabye aba bakinnyi kuzabona itike ya CHAN
Haruna Niyonzima yavuze ko biteguye kuzatanga byose ariko bagaha ibyishimo Abanyarwanda
Amavubi yaganirijwe asabwa kuzaha ibyishimo Abanyarwanda

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

AFC/M23 ihaye gasopo u Burundi na Kinshasa bashaka kwisubiza ibice bambuwe

Ihuriro AFC/M23 rihanganye n’ubutegetsi bwa DRCongo, ryabusabye guhagarika ibitero n’ibikorwa bya gisirikare…

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

KNC yarezwe muri FERWAFA

1 Min Read
Imikino

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yazamutse ku rutonde rw’ukwezi rwa FIFA

1 Min Read
Imikino

FERWAFA yatangaje ingengabihe y’amatora ya Komite Nyobozi

2 Min Read
Imikino

FIFA yateguye igikorwa cyo guha icyubahiro Diego Jota

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?