BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Dec 13, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > AMAFOTO: Axel Mpoyo na Mireille Nyota babaye abakinnyi b’umwaka

AMAFOTO: Axel Mpoyo na Mireille Nyota babaye abakinnyi b’umwaka

admin
Last updated: September 24, 2022 10:05 pm
admin
Share
SHARE

Mu gusoza umwaka w’imikino muri Basketball, abakinnyi babiri ba REG Basketball Club na REG Women Basketball Club, Axel Mpoyo na Mireille Nyota Muganza, bahembwe nk’abakinnyi beza b’umwaka muri shampiyona.

Axel Mpoyo yahize abandi

Mbere yo gutanga ibi bihembo, habanje umukino wa All Star Game uhuza amakipe abiri y’intoranywa. Amakipe ayobowe na Axel Mpoyo na Hagumintwali Steve wa Patriots BBC, niyo yabanje gukina.

Ikipe ya Axel Mpoyo niyo yegukanye intsinzi nyuma yo gutsinda iya Steve ku manota 126-116.

Hahise hakurikiraho gutsinda amanota atatu no gutera Slam Dunk. Abazarushanyijwe gutsinda amanota atatu barimo Uwitonze Justin (IPRC kigali), Sangwe Armel (APR), Tuyishemeze Dieudonné (IPRC Huye), Ndizeye Ndayisaba Dieudonné (Patriots), Munyeshuri Thierry (Espoir) na Aganze Espoir (UGB).

Nyuma yo kubanza guca mu ijonjora ryagiye rikuramo umwe umwe, Ndizeye Ndayisaba Dieudonné wa Patriots BBC niwe wegukanye igihembo ahigitse abandi bose, maze ahembwa ibihumbi 500 Frw.

Hahise hakurikiraho gutera za Slam Dunk. Abarimo gurushanwa muri iki cyiciro barimo Ndayizeye Samuel (Titans), Ngendahimana Ngabo Rachid (UR Huye), Irakoze Jules, Mbanze Bryan (IPRC Huye), Kammouh Frank (Shoot for the stars), Pierre Steven (APR) na Cleveland Thomas Jr (REG).

Aba nabo bagiye bakora Slam Dunk bagahabwa amanota, kugeza hasigayemo babiri ba nyuma barimo Thomas Cleveland wa REG BBC na Ndayizeye Samuel wa Titans BBC.

Nyuma yo gukora izindi Slam Dunk za nyuma, abatangaga amanota bemeje ko Thomas Cleveland ari we watsinze, ahabwa ibihumbi 500 Frw.

Hakurikiyeho umuhango wo guhemba abitwaye neza muri shampiyona y’umwaka ushize 2021/2022. Aha hahembwe abahungu n’abakobwa.

Uko ibihembo byatanzwe mu bakobwa:

Ikipe y’umwaka yabaye: Nelly Nsanzabaganwa [APR], Sandra Kantore [REG], Ines Nezerwa [REG], Betty Kalanga [REG] na Mireille Nyota Muganza [REG]. Umutoza w’umwaka mu bagore, yabaye Mukaneza Ésperance utoza REG WBBC.

Abegukanye ibihembo ku giti cyabo mu bakobwa:

Micomyiza Rosine [The Hoops] yegukanye igihembo cy’uwatsinze amanota atatu kenshi, Mireille Nyota Muganza [REG] yegukanye igihembo cy’uwatsinze amanota menshi, Umugwaneza Charlotte [APR] ahembwa nk’uwugariye neza mu gihe Jane Dusabe [The Hoops] yahembwe nk’umukinnyi wazamuye urwego kurusha abandi.

Mu bakobwa uwabaye umukinnyi mwiza w’umwaka, yabaye Mireille Nyota Muganza wa REG WBBC.

Hahise hakurikiraho guhemba abitwaye neza mu bahungu, habanza gutangazwa uko batanu baje mu ikipe y’umwaka buri umwe yitwaye.

Ikipe y’umwaka mu bahungu: Adonis Filler [REG], Kenneth Gasana [Patriots], Steve Hagumintwali [Patriots], Axel Mpoyo [REG] na Pitchou Manga [REG]. umutoza w’umwaka yabaye Henry Dennis Newton Mwinuka utoza REG BBC.

Ibihembo by’abantu ku giti cyabo nibyo byahise bitangwa.

Munyeshuri Thierry [Espoir] yahembwe nk’uwatsinze amanota menshi kurusha abandi, Frank Betoudji Kamndoh [Shoot For Stars] ahembwa nk’uwugariye neza yongera guhembwa nk’uwatsinze amanota menshi, Turatsinze Olivier [IPRC-Kigali] ahembwa nk’uwazamuye urwego mu gihe Axel Mpoyo [REG] yabaye umukinnyi w’umwaka.

Mireille yabaye umukinnyi mwiza y’umwaka mu bakobwa
Pitchou Manga yaje mu ikiipe y’umwaka
Ndizeye Ndayisaba Dieudonné yabaye uwa Mbere mu gutera amanota atatu
Munyeshuri Thierry
Ikipe y’umwaka
Thomas Cleveland yegukanye igihembo cya Slam Dunk
Adonis Filler ari mu bahembwe
Abitwaye neza bose bahembwe
Frank Betoudji Kamndoh yatahanye ibihembo bibiri
Hagumintwali Steve yaje mu ikipe y’umwaka

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

U Rwanda rwateye utwatsi ibirego by’u Burundi birushinja ibitero ku butaka bwabwo

Ambasaderi w’u Rwanda i New York mu muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga, yahakanye…

Gakenke: Yafatanywe ibiro 17 by’urumogi na litiro 14 za kanyanga mu nzu

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ku bufatanye na Polisi ikorera…

Rayon Sports ishobora kubona umutoza mushya mu minsi mike

Umutoza w'umufaransa w'imyaka 58, Bruno Ferry uhabwa amahirwe yo gutoza Rayon Sports…

Gen (Rtd) Kabarebe yahererekanyije ububasha na Dr. Usta Kayitesi

Gen (Rtd) James Kabarebe wari Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga…

Finlande: Abana bari munsi y’imyaka 15 batwitse ’stade’ kubera gutsindwa kw’ikipe bafana

Ishami rya Polisi ya Finlande rikorera mu gace ka Valkeakoski, ryemeje ko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

Perezida Kagame yitabiriye tombora y’Amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026

2 Min Read
Imikino

Rutahizamu Bukayo Saka yambitse impeta umukunzi we bamaranye igihe kinini mu munyenga w’urukundo 

2 Min Read
Imikino

Rayon Sports ntiyemerewe kwandikisha abakinnyi

2 Min Read
Imikino

Itsinzi ya APR Fc yongeye kuyunga n’abakunzi bayo 

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?