BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Jul 13, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > ASAS Djibouti Télécom yageze i Kigali yakirwa na Joseph

ASAS Djibouti Télécom yageze i Kigali yakirwa na Joseph

admin
Last updated: September 16, 2022 9:00 am
admin
Share
SHARE

Ikipe ya ASAS Djibouti Télécom yo muri Djibouti yageze mu Rwanda yakirwa n’umuyobozi w’abafana ba AS Kigali FC, Nshimiye Joseph mu gihe aba Ferwafa babuze.

Ubwo ASAS Djibouti Télécom yageraga i Kigali yakiriwe na Nshimiye Joseph

Ni ikipe yageze mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, izanye abakinnyi bayo bose bazima kandi bazayifasha mu mukino wo kwishyura w’amarushanwa Nyafurika ahuza amakipe yegukanye ibikombe iwayo, CAF Confederation Cup.

Umukino wo kwishyura utaganyijwe ku Cyumweru tariki 18 Nzeri 2022 kuri Stade mpuzamahanga ya Huye, nyuma yo kunganya 0-0 mu mukino ubanza wabereye muri Djibouti.

AS Kigali FC yageze i Huye ndetse yanatangiye kuhakorera imyitozo.

Iyi kipe kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, yatanze ubwasisi bwo kwinjirira ubuntu kuri uyu mukino mu myanya yose isigaye havuyemo iy’icyubahiro (VIP) kuko abazahicara bo basabwa kwishyura ibihumbi 10 Frw ariko bakazanabona icyo kurya no kunywa.

Abazinjirira ubuntu biyandikishaga banyuze kuri *939# ndetse ni bwo buryo bukoreshwa n’abagura amatike ya VIP agura ibihumbi 10 Frw.
Ku munsi w’umukino, hazaba kandi hari ibyo kurya no kunywa muri Stade Huye.

Ikipe izaba gusezerera indi hagati ya AS Kigali na ASAS Djibouti Télécom izahita ihura na Al Nasry yo mu Libya mu ijonjora rizakurikira.

Joseph ubwo yasuhuzanyaga n’umuyobozi wa ASAS Télécom

Abarundi bayikira yabazanye
Bageze i Kigali mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatanu
Abazayifasha bose yabazanye

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

RDC igiye gusaba Uganda ibisobanuro ku ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwateguje ko buzasaba Uganda ibisobanuro…

Muri Kanama ab’i Kigali bazajya babona amazi mu minsi 2 aho kuba 5-WASAC

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi Isuku n’Isukura, WASAC cyijeje abatuye mu Mujyi wa…

DRC : Kiliziya gatorika ntiyozeye ko amasezerano y’u Rwanda na Congo ko atazakemura ikibazo mu mizi

Umuyobozi mukuru w’Inama y’Abepisikopi muri Congo Kinshasa, Musenyeri Donatien Nshole avuga ko…

Perezida wa Botswana yahigiye guhura na Trump, akamwemeza

Perezida Gideon Duma Boko wa Botswana yahigiye guhura na Donald Trump uyobora…

Perezida Kagame yakiriye Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya

Kagame yakiriye Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, akaba ari n’umwe mu…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

KNC yarezwe muri FERWAFA

1 Min Read
Imikino

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yazamutse ku rutonde rw’ukwezi rwa FIFA

1 Min Read
Imikino

FERWAFA yatangaje ingengabihe y’amatora ya Komite Nyobozi

2 Min Read
Imikino

FIFA yateguye igikorwa cyo guha icyubahiro Diego Jota

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?