BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Mar 14, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > AMAFOTO: Amavubi yatangiye imyitozo itegura umukino wa Éthiopia

AMAFOTO: Amavubi yatangiye imyitozo itegura umukino wa Éthiopia

admin
Last updated: August 22, 2022 1:29 pm
admin
Share
SHARE

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yatangiye imyitozo yo kwitegura umukino wo gushaka itike yo kuzakina Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu Gihugu.

Umutoza mukuru w’iyi kipe, Carlos Alós Ferrer yatangije imyitozo itegura umukino uzatanga itike ya CHAN izabera muri Algeria

Nyuma yo guhamagara abakinnyi 24 bari mu mwiherero w’Amavubi, umutoza mukuru w’iyi kipe, Carlos Alós Ferrer, yatangije imyitozo iri kubera kuri Stade ya Kigali.

Amavubi yatangiye umwiherero uyu munsi kuri Ste Famille Hotel banakora imyitozo ya mbere kuri Stade ya Kigali.

Ni imyitozo yagaragayemo abakinnyi bose bahamagawe ariko harimo abafite ibibazo by’imvune barimo Niyonzima Olivier Seifu. Iyi kipe ikora Kabiri ku munsi.

Gahunda yose y’uko imyitozo iteye kugeza Amavubi yerekeje muri Tanzania gukina umukino ubanza na Éthiopia:

Ku wa Mbere tariki 22 Kanama: Mu gitondo ni imyitozo ya Gym n’iyo mu kibuga.

Saa Kumi z’amanywa hari imyitozo, Saa kumi n’ebyiri z’ijoro harabaho imyitozo yifashishije amashusho [Tactical video session].

Ku wa Kabiri tariki 23 Kanama: Imyitozo Kabiri ku munsi [10h na 16h].

Ku wa Gatatu tariki 24 Kanama: Urugendo rwerekeza muri Tanzania.

Ku wa Kane tariki 25 Kanama: Mu gitondo hazakorwa Gym, hanakorwe imyitozo ya Mbere y’umukino, mu gihe ku wa Gatanu tariki 26 Kanama ari wo munsi w’umukino.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki 3 Nzeri 2022 kuri Stade mpuzamahanga ya Huye.

Haruna Niyonzima yagarutse mu Amavubi
Nshuti Savio yagarutse mu Amavubi
Niyomugabo Claude arahabwa amahirwe yo kuzabanzamo
Ndayishimiye Thierry wa Kiyovu Sports ari mu bari kuzamuka neza!
Abakinnyi ba Kiyovu Sports bahamagawe mu Amavubi
Ishimwe Pierre ari mu bameze neza
Tuyisenge Jacques yagarutse mu Amavubi
Mvuyekure Emery wa Police FC azahanganira umwanya
Ntwari Fiacre ashobora kuzabanzamo
Ndayishimiye Antoine Dominique wa Police FC nawe azafasha Amavubi gushaka ibitego
Bishira Latif wa AS Kigali nawe yiteguye kuzafasha Amavubi
Nkubana Marc wa Police FC ari mu bahawe amahirwe yo guhamagarwa
Niyigena Clèment wa APR FC ari mu bari mu mwiherero
Muhozi Fred wa Kiyovu Sports yongeye guhamagarwa mu Amavubi

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Urukiko rwategetse ko Barafinda Sekikubo Fred akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ubujurire bwa Barafinda Sekikubo Fred ku…

Imiryango 47 y’impunzi z’Abarundi itashye ku bushake

Imiryango 47 y’Impunzi z’Abarundi yari imaze igihe icumbikiwe mu nkambi ya Mahama,…

Stephen Constantine yongeye ahabwa inshingano zo gutoza Amavubi

Ishyirahamwe ry'Umpira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko Stephen Constantine ariwe mutoza…

Bank nkuru y’u Rwanda n’iya Kenya bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye

Banki Nkuru z’u Rwanda na Kenya ziyemeje ubufatanye mu by’imari Banki Nkuru…

Macron yavuze ku gitero cya drone cyahitanye Ubufaransakazi i Goma

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yagaragaje umubabaro nyuma y’urupfu rwa Karine Buisset,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

FERWAFA yanenzwe bikomeye kubera abasifuzi batagira ibikoresho bigezweho 

2 Min Read
Imikino

Tour du Rwanda2026: Umunya-Brazil ukiri muto yegukanye agace ka karindwi

3 Min Read
Imikino

Umubiligi Mathjis De Clercq yegukanye agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2026

2 Min Read
Imikino

Itamar Einhorn ni we wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2026

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?