Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko inkunga ya miliyoni 20 z’Amayero yagenewe Ingabo z’u Rwanda binyuze mu kigega cy’u Burayi gishinzwe gushyigikira ibikorwa by’amahoro, European Peace Facility, yose yamaze gukoreshwa, kandi ko ikiguzi ubu butumwa butwara Guverinoma y’u Rwanda gikubye inshuro nibura 10 ayo mafaranga.
Makolo yavuze ko usibye amafaranga menshi u Rwanda rushora mu butumwa bwo kurwanya ibyihebe muri Cabo Delgado, hiyongeraho n’ukwitanga kudasanzwe kw’abasirikare bahasiga ubuzima.
Yabitangaje ubwo yasubizaga inkuru yatambukijwe na Bloomberg, igaragaza ko amasezerano y’inkunga y’amafaranga itangwa n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi igenerwa Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique azarangirana na Gicurasi 2026.
Iyi nkunga ya miliyoni 20 z’amayero yemejwe n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu bigize EU ubwo bahuriraga mu nama i Bruxelles mu Bubiligi kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2024.
Yaje ikurikiye indi ya miliyoni 20 z’Amayero yemerewe Ingabo z’u Rwanda mu Ukuboza 2022, nyuma y’umwaka n’amezi atanu zitangiye ubu butumwa bw’amahoro.
Ihagarikwa ry’aya masezerano rije nyuma y’itangazo ry’ibihano Amerika yafatiye RDF ryashyizwe hanze ku wa 2 Werurwe 2026 rishinja u Rwanda ubufatanye n’umutwe wa M23, ibintu rwamaganye kuva kera.
Umuvugizi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yavuze ko “Gahunda z’ubufasha zashyizweho mu 2022 na 2024 zizarangira muri Gicurasi 2026. Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi buzi iby’ibihano Amerika iherutse gutangaza ku ngabo z’u Rwanda n’abayobozi bazo bakuru bane. Turimo gusuzuma icyo bivuze n’ingaruka z’ingamba za Amerika.”Yolande Makolo yavuze ko kuba u Rwanda rwakomeza kohereza Ingabo zarwo mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba muri Mozambique, mu gihe byaba bikenewe koko, bizaterwa n’inkunga ihagije kandi ibiteganyirijwe.
Ati “Ingabo z’u Rwanda zagiye muri Cabo Delgado mu 2021 zibisabwe na leta ya Mozambique, kugira ngo zifashe igihugu cy’ikivandimwe, amafaranga ntabwo yari yo ya mbere.”
“Umusaruro w’iki gikorwa uragaragara, abasivili basubiye mu ngo zabo, abana basubiye ku ishuri, ubucuruzi bwongeye gufungura, ishoramari rikomeye ry’abanyamahanga ryakomeje gukorwa.”
Yolande yagaragaje ko akazi kakozwe na RDF mu guhashya ibyihebe muri Cabo Delgado kagiriye umumaro abaturage b’iki gihugu, ndetse na kompanyi zahashoye imari mu bijyanye na gaz [LNG], agaragaza ko “gushyikikira igikorwa nk’iki atari ubuntu bwaba buri kugirirwa u Rwanda.”
Cabo Delgado ni intara ikungahaye cyane kuri gaz nyinshi. Total Energies SE ni yo iyoboye umushinga wo gucukura no kohereza mu mahanga gaze, ufite agaciro ka miliyari 20 z’Amadolari ya Amerika.
Mu butumwa bwe, Yolande yasoje avuga ko “Mu gihe ubuyobozi bwa RDF bwabona ko imirimo ikorwa n’inzego z’umutekano z’u Rwanda i Cabo Delgado idashimwa, byaba bikwiriye gusaba leta guhagarika aya masezerano y’impande zombi yo kurwanya iterabwoba, Ingabo zikava yo.”
