BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imyidagaduro > Aline Gahongayire yaciye amarenga ko atwite inda y’imvutsi

Aline Gahongayire yaciye amarenga ko atwite inda y’imvutsi

admin
Last updated: December 27, 2022 7:48 am
admin
Share
SHARE

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Aline Gahongayire yashyize hanze ifoto igaragaza ko akuriwe ndetse yitegura kubyara mu minsi iri imbere.

Ifoto Aline yashyize kuri watap status ye igaragaza ko yitegura umwana

Uyu muhanzikazi mu ndirimbo z’Imana uri mu bakomeye mu Rwanda ku ifoto yashyize hanze yavuze ko “Abazumva iyo nkuru bazafatanya gushima Imana itarambirwa kugira neza.”

Aline Gahongayire w’imyaka 35 y’amavuko nyuma y’uko ku wa 28 Ugushyingo 2017 atandukanye mu buryo bwemewe n’amategeko na Gahima Gabriel wahoze ari umugabo we, yafashe igihe cyo kubanza gutuza.

Ku wa 15 Mutarama 2022 kuri Radiyo y’igihugu yatangaje ko ari mu nzira nziza y’urukundo n’umukunzi we mushya atifuje kuvugaho byinshi.

Icyo gihe yagize ati “…Ndi mu nzira nziza y’urukundo kuko amahirwe y’urukundo sinayima Imana yampaye umutima mugari kandi ntabwo bigomba kugarukira aho.”

Yakomeje agira ati “Ndi muri ‘relationship’ [Urukundo] inejeje kandi numva y’uko hamwe n’Imana ndacyabisengera. Igihe cyo kubishyira hanze nticyari cyagera ariko numva y’uko hari ahantu mpagaze.”

Ubwo yabazwaga ijambo yabwira umukunzi we yagize ati “Of Course i Love him’ [Yego rwose ndamukunda] ‘because’ [Kubera ko] n’ibyo yumva kandi ‘God bless him’ [Imana imuhe umugisha].”

Ifoto ya Aline Gahongayire afashe kunda n’ibyishimo byinshi atanga aka “Bizous” yayishyize kuri Status ya watsaap ye ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere ahagana saa 21:30.

Abenshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga barimo n’abanyamakuru b’imyidagaduro bakomeje kwifuriza uyu mukozi w’Imana kugira ibihe byiza.

Hari abandi bari gutambutsa ubutumwa bwibaza ukuntu umukozi w’Imana abyara nta mugabo afite mu buryo bwemewe gusa bari gusubizwa ko “Umwana ari umugisha kandi aryoha.”

Ntibizwi neza ko uyu mukunzi we bikekwa ko ari umunyamahanga yaba ariwe bagiye kubyarana uyu mwana cyangwa ari undi babashije gukorana igikorwa cy’urukundo.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
26 Comments
  • Anonymous says:
    December 27, 2022 at 8:25 am

    Harahagazwe daaaaa!!!!!!!!!!!!!!

    Reply
    • nkomeza says:
      December 27, 2022 at 7:01 pm

      Aline avuga ko “aririmba indirimbo z’Imana” kandi akavuga ko ari umurokore.Muli Matayo 15:8,Imana iravuga ngo:”Banyubahisha iminwa yabo,nyamara umutima wabo uri ahandi”.Baliya bavuga ko baririmbira Imana,biba bishakira kumenyakana n’amafaranga.Juliana Kanyomozi wa Uganda,uvuga ko “aririmba indirimbo z’Imana”,ahora abyara.Bosebabireba nawe ahora afatirwa mu busambanyi.N’abandi benshi.

      Reply
      • mahoro jack says:
        December 28, 2022 at 10:10 am

        Baramaze! Iyo babyaye bikurebaho iki, hari uwagusabye pampers? Menya ibyawe, mujye mugabanya ubutiku no kwigira ba bamenya.

        Reply
  • Anonymous says:
    December 27, 2022 at 8:32 am

    Yesu yaravuze ati tuzabamenyera ku mbuto zabo.

    Reply
  • Anonymous says:
    December 27, 2022 at 10:53 am

    Umukozi w’Imana. …hhhhhhhh
    Ubyara ikinyendaro?

    Reply
    • Anonymous says:
      December 28, 2022 at 12:17 pm

      Icyo wita ikinyendaro ashobora kuzakurusha umugisha uturuka ku Mana!! Shame on you to call him/her like that!

      Reply
  • Anonymous says:
    December 27, 2022 at 10:55 am

    Kuririmba indirimbo zo kuramya Imana ukanaba icyamamare ntibikuraho ko umuntu ashobora no kubikora akanasambana. Imana ijye idufasha tu

    Reply
    • mikosi says:
      December 27, 2022 at 12:42 pm

      njyewe narimbizi ko azabyara ikinyendaro , ingeso mbi ntizijya zihishira

      Reply
  • Israel says:
    December 27, 2022 at 1:12 pm

    hhhhhhh Umva ntibizoroha pe harigihe buriya yabonye gutegereza atabivamo gusa Ntibijyanye no kwitwa umukozi w’Imana pe

    Reply
  • Vital Augustin says:
    December 27, 2022 at 1:58 pm

    Apfa kuba atabikoranye n’umuntu utari “Umurokore”, kuko ubwo yaba ajugunyiye imbwa umugati w ‘abana abantu. Niko njya numva bivugwa bityo n’abiyita abarokore!!

    Reply
  • Cera says:
    December 27, 2022 at 2:32 pm

    Uyu uhora muri mwambonye no kwifotoza …, ni umukozi w Imana ?? ahaaa

    Reply
  • gatana says:
    December 27, 2022 at 2:33 pm

    ikibi kiba ari kibi ni abe aretse guhimbaza yandagaye n’uwamutinyaga azibariza

    Reply
  • Nguwo says:
    December 27, 2022 at 5:58 pm

    Ati: mwumve ibyomvuga ntimurebe ibyonkora

    Reply
  • Anonymous says:
    December 27, 2022 at 7:04 pm

    Icyonzicyo nuko imana imuhaye gutwita izi impamvu icyonzicyo Aline yubaha imana kd imana iramukunda .

    Reply
  • Gasana emanweri says:
    December 27, 2022 at 7:51 pm

    Sha iyi Mana izabaza abantu byishi pe kd nago arurwumwe mutamuseka ejo bitazababaho ahubwo mumusegere asubire mumurimo wimana

    Reply
  • Ntakirutimana says:
    December 27, 2022 at 11:56 pm

    Nabonye numirwa egoko umukozi w’Imana??!!!!!! Ikinyendaro ngaho nimubihuze!!!!!utu bisou kumusozi ngo nundi wese yagenda akakira? Ehhhhhh akaryanira mwihurura karamutamaje wasanga ari numunyonzi wamumaze akariryiriryi!ntagishongore cy’umugore koko.

    Reply
  • MAREGEZO CAllixte :ndinyagatare says:
    December 28, 2022 at 8:36 am

    IMiGANI28:9 havugango uwiziba amatwi ngo atumva amategeko gusengakwe ni ikizira gusa bavuga imana kumunwagusa

    Reply
  • Inshongore says:
    December 28, 2022 at 8:43 am

    Reka dutegereze icyo ijwi ry’Imana rizamuvugaho. Wasanga yarasamye ku bwa Roho Mutagatifu cg Mwuka wera akazatubyarira umucunguzi. Nigenderaga gahoro gahoroooo!

    Reply
  • iganze says:
    December 28, 2022 at 9:03 am

    Ooooh byiza cyane ku mugisha uhebuje Imana ihaye Aline. Ni byo rwose nabe umubyeyi, Nyagasani namushumbushe ndibuka agahinda kenshi yapfushije umwana.

    Reply
  • iganze says:
    December 28, 2022 at 9:06 am

    Mumuhe amahoro, ubutungane bw’umuntu ni hagati ye n’Imana yamuremye. Ibyo rwose nta wundi muntu bireba. Nimwiririre mwe n’abana banyu, ibye mubiharire Imana. Umumalayika namubanze ibuye.

    Reply
  • Alpha says:
    December 28, 2022 at 9:51 am

    @Iganze ,ese Imana ifite ubundi bwoko bw’ibyaha twe tutabona ku buryo gusambana byemewe!!!gusambana byabaye icyorezo mu Rwanda uzabirebere ku bakobwa b’abangavu babyara ibinyendaro,urebe za lodge,urebe imyambarire y’abagore n’abakobwa ,gukuramo inda byabaye itegeko ryemewe na Leta ,iki kintu cyo gukuramo inda kizatuzanira akaga ku gihugu ndabarahiye Abantu bakabikoze ku giti cyabo ariko leta ntibyemeze ,Kuko mwibuke igihugu cyacu Rudahigwa yagituye Christu umwami,wabyemera utabyemera abashyigikiye Aline Gahongayire Ni musome Abanyakolosi 3,1-18 aho muzabona imibereho ya muntu w’igisazira ,ubwiyandarike,ubusambanyi,irari,ibyifuzo bibi,ubugugu,irari,ubwibone bya bindi byo kwifotoza ngo uratwika uteye neza si byo ,gusa abaca imanza namwe Imana yabavuzeho muri Yakobo 4,11-12 iti uri inde ngo ucire umuvandimwe wawe urubanza ?

    Reply
  • Alpha says:
    December 28, 2022 at 10:02 am

    @Iganze , umuntu wabatijwe akwiye gutandukanya icyaha n’igisa nacyo n’inzika z’Imana mwishyigikira amafuti gusa Gahongayire si uwo kujugunya ariko yarahrmutse mwimushima Kuki ntatanze urugero rwuza ku bana b’abakobwa, ese Imana ifite ubundi bwoko bw’ibyaha twe tutabona ku buryo gusambana byemewe!!!gusambana byabaye icyorezo mu Rwanda uzabirebere ku bakobwa b’abangavu babyara ibinyendaro,urebe za lodge,urebe imyambarire y’abagore n’abakobwa ,gukuramo inda byabaye itegeko ryemewe na Leta ,iki kintu cyo gukuramo inda kizatuzanira akaga ku gihugu ndabarahiye Abantu bakabikoze ku giti cyabo ariko leta ntibyemeze ,Kuko mwibuke igihugu cyacu Rudahigwa yagituye Christu umwami,wabyemera utabyemera abashyigikiye Aline Gahongayire Ni musome Abanyakolosi 3,1-18 aho muzabona imibereho ya muntu w’igisazira ,ubwiyandarike,ubusambanyi,irari,ibyifuzo bibi,ubugugu,irari,ubwibone bya bindi byo kwifotoza ngo uratwika uteye neza si byo ,gusa abaca imanza namwe Imana yabavuzeho muri Yakobo 4,11-12 iti uri inde ngo ucire umuvandimwe wawe urubanza ?

    Reply
  • Anonymous says:
    December 28, 2022 at 11:17 am

    Uwibwirako ahagaze yirinde atangwa. Ngaho utagira icyaha namutere ibuye . Ahubw Imana imuvirire neza azibonere umwana wee ari muzima kuko imitongero yanyu ahhhhha burya kuko uwafashe niwe gisambo. Mbega abacamanza dufite muriyisi ubuse ijiru rinyura kumarembo yanyu twarikandagiramo raaa

    Reply
  • abbaabba says:
    December 28, 2022 at 1:03 pm

    Ese aho ntiwasanga Gahongayire mu byo yapfuye n’umugabo wa mbere bigatuma batandukana burundu harimo ubusambanyi cyane ko impamvu nyakuri itashyizwe hanze (kandi nibyo byiza ku muryango nta mpamvu yo kujyana mu itangazamakuru icyo abashakanye bapfuye)? Gusa tumwifurije kwibaruka neza agaheka akaberwa cyane ko arimo gukura atazarinda acura nta mwana mu gihe wenda amwifuza cyane. Iyi foto ye yabaye integuza ngo azabyare abantu barabyakiriye ntibazirirwe batanga “comments”.

    Reply
  • Aaaaaaaaa says:
    December 28, 2022 at 1:34 pm

    Ariko abantu mwabaye ute Koko? Abure gushima Imana yaguye umuryango we ahubwo mwashize muca imanza. Ninde wanga umwana? Usibye kumubura nahubundi umugisha wambere numwana. Proud of you alga wacu hashimwe Nyagasani wagukuyeho igitutsi cyo kwitwa ingumba kandi warigeze kubyara.

    Reply
  • Pingback: “Naba ntwite cyangwa ntatwite bitwaye iki?”, Gahongayire asubiza abibaza ku ifoto ye – Umuseke

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

Thomas Lubanga washinze umutwe witwaje intwaro wa FRP (Force pour la révolution…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Imyidagaduro

Nicki Minaj yasabye Jay-Z kumwishyura arenga miliyoni 100

2 Min Read
Imyidagaduro

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yibarutse ubuheta

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?