Umujyi wa Kigali watangaje ko ibikorwa by’ububaji n’ibindibyakoreraga mu Gakiriro ka Gisozi bigiye kwimurirwa mu cyanya cyahariwe inganda giherereye i Masoro.
Ni gahunda igamije kubungabunga umutekano wabyo ndetse no kwirinda inkongi za hato na hato zikunze kwibasira ako gakiriro.
Bitangajwe nyuma y’inkongi z’umiriro zikomeye zagiye zigaragara ahakorerwa ibikorwa by’ubukorikori.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali Ntirenganya Emma Claudine , yabwiye itangazamakuru ko ari gahunda ngari igamije kongera umutekano no kunoza aho abakora ibikorwa by’ ububaji n’abakora ibikoresho byo mu nzu bakorera.
Yavuze ko ububiko bw’ibikoresho, buri aho ashobora kwibasirwa n’inkongi y’umurira na bwo buzimurwa n’ahandi hazakorerwa ubugenzuzi.
Ntirenganya yagize ati: “Ku Gisozi hazasigara gusa amaduka agaragaza ibikoresho byamaze kurangira (showrooms), bijyanye n’ibisabwa mu icukumbura no kurengera umutekano.”
Yongeyeho ko igihe ntarengwa cyo kwimura aba bacuruzi kitaramenyekana, kuko gahunda yo kubimura ikiri gukorwaho.
Umujyi wa Kigali utangaza ko uri gukorana n’inzego bireba mu gusuzuma aho ibikorwa biri, gushaka ahandi habereye kwimurirwa ibi bigo, no kwemeza ko byose bikorwa mu buryo bwimbitse kandi buteguye neza ariko ntiwatangaza igihe bizatangirira